الشمس
The Sun • 15 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye izuba n’urumuri rwaryo,
2N’ukwezi igihe kurikurikiye,
3N’amanywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba),
4N’ijoro igihe riritwikiriye,
5N’ikirere ndetse n’Uwagihanze,
6N’isi n’Uwayirambuye,
7Na roho n’uwayitunganyije;
8Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza,
9Mu by’ukuri uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze,
10Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo,
11Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka,
12Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi),
13Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti “Muramenye! Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka!”
14Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse).
15Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo.