النازعات
Those Who Drag Forth • 46 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye abamalayika bashikanuza (roho z’abahakanyi) n’ubukana buhambaye,
2N’abamalayika bakuramo (roho z’abemeramana) bitonze,
3N’abamalayika bogoga ikirere bihuta (batwaye izo roho),
4N’abamalayika bihutana (ubutumwa babuzaniye Intumwa za Allah ku isi).
5N’abamalayika bashyira mu bikorwa ibyo bategetswe.
6Umunsi (impanda ya mbere izavuzwa), maze isi n’imisozi bigatigita bikabije (buri kiremwa kigapfa),
7(Umutingito wa mbere) uzakurikirwa n’undi mutingito (maze buri kiremwa kizuke),
8Uwo munsi imitima (ya bamwe) izaba ifite ubwoba n’agahinda,
9Ndetse n’indoro yabo izaba yaciye bugufi (isuzuguritse).
10Bazavuga bati “Ese mu by’ukuri tuzasubizwa mu buzima (bwacu bwo ku isi) twahozemo?”
11“Ese n’iyo twaba twabaye amagufa ashangutse?”
12Bazavuga bati “Uko kugaruka kwacu (ku isi twifuza) kwaba ari igihombo!”
13Mu by’ukuri hazabaho indi mpanda izavuzwa rimwe gusa.
14Icyo gihe bazisanga imusozi (bongeye kuba bazima nyuma yo gupfa).
15Ese inkuru ya Musa yakugezeho?
16Ubwo Nyagasani we yamuhamagaraga ari mu kibaya gitagatifu cya Tuwa (agira ati),
17“Jya kwa Farawo kuko rwose yigometse.”
18Umubwire uti “Ese ushobora kwiyeza (ukareka icyaha cy’ubuhakanyi, ukaba umwemeramana)?”
19“Nkakuyobora kwa Nyagasani wawe kugira ngo umutinye?”
20Nuko (Musa) amwereka igitangaza gihambaye.
21Ariko (Farawo) yarahinyuye aranigomeka;
22Maze atera umugongo akataza (ashishikariza abantu be kudakurikira Musa).
23Nuko akoranya (abantu be), avuga mu ijwi riranguruye,
24Agira ati “Ni njye nyagasani wanyu w’ikirenga.”
25Bityo Allah amuhana by’intangarugero kubera icyaha cya nyuma (yakoze) n’icya mbere.[1]
26Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo kuri buri wese utinya Allah.
27Ese (yemwe bantu) iremwa ryanyu ni ryo rikomeye, cyangwa ikirere (Allah) yubatse (ni cyo gikomeye)?
28Yazamuye igisenge cyacyo, maze aragitunganya.
29Ijoro ryacyo arigira umwijima, amanywa yacyo arayakesha.
30Nyuma y’ibyo arambura isi,
31Ayisohoramo amazi yayo n’inzuri zayo,
32Anashimangira imisozi,
33Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.
34Ariko igihe icyago gihambaye (umunsi w’imperuka) kizaza,
35Umunsi umuntu azibuka ibyo yashyizemo umuhate,
36Umuriro wa Jahanamu ukagaragarizwa (buri wese) ureba.
37Ubwo wa wundi wigometse,
38Agahitamo ubuzima bwo kuri iyi si (agakurikira ibibi aterwa n’irari rye),
39Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu uzaba ubuturo (bwe).
40Ariko wa wundi watinye kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, akanabuza umutima we kurarikira ibibi,
41Mu by’ukuri, ubusitani (Ijuru) buzaba ubuturo (bwe).
42(Abahakanyi) barakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye n’igihe imperuka izabera
43Nta bumenyi ufite bwo kugira icyo uyivugaho,
44Ubumenyi bwayo bwihariye Nyagasani wawe.
45Ahubwo wowe (Muhamadi) nta kindi uri cyo uretse kuba uri umuburizi w’abatinya (umunsi w’imperuka).
46Umunsi bazawubona, bazamera nk’aho babaye ku isi ikigoroba kimwe cyangwa igitondo kimwe.