النبأ
The Tidings • 40 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ni iki (abahakanyi b’abakurayishi) babazanyaho?
2Ku nkuru ihambaye (Qur’an n’umunsi w’imperuka),
3(Iyo nkuru) batavugaho rumwe (hagati y’abayemera n’abayihakana).
4Oya! Rwose bidatinze bazamenya!
5Oya nanone! Bidatinze bazamenya!
6Ese isi ntitwayigize nk’isaso?
7N’imisozi tukayigira nk’imambo?
8Tukanabarema muri ibitsina byombi (gabo na gore)?
9Kandi ibitotsi byanyu twabigize uburyo bw’ikiruhuko.
10N’ijoro turigira nk’umwambaro (binyuze mu mwijima waryo).
11N’amanywa tuyagira ayo gushakiramo imibereho.
12Tunubaka hejuru yanyu (ibirere) birindwi bikomeye.
13Ndetse (n’izuba) turigira itara rimurika cyane.
14Tunamanura mu bicu amazi menshi yisuka,
15Kugira ngo tuyamereshe impeke n’ibimera,
16N’imirima y’ibiti by’inzitane.
17Mu by’ukuri umunsi w’urubanza ufite igihe ntarengwa,
18Umunsi impanda izavuzwa, maze mukaza muri amatsinda.
19N’ikirere kizakingurwa maze gihinduke nk’amarembo,
20N’imisozi izakurwa mu myanya yayo, imere nk’ibirorirori.
21Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu urarekereje,
22Ni wo garukiro ry’ibyigomeke,
23Bizawubamo imyaka n’imyaniko.
24(Ibyo byigomeke) ntibizawumvamo amafu cyangwa ikinyobwa,
25Uretse amazi yatuye n’amashyira,
26(Ibyo bikazaba) ari igihembo gikwiye (ibikorwa bibi bakoraga).
27Kuko mu by’ukuri batajyaga bizera ibarura,
28Ndetse banahinyuraga amagambo yacu cyane.
29Kandi byose twarabibaruye mu nyandiko.
30Ngaho nimusogongere (ingaruka z’ibikorwa byanyu bibi), kandi nta kindi tubongerera usibye ibihano.
31Mu by’ukuri abagandukira Allah bazabona intsinzi (Ijuru);
32Ubusitani n’imizabibu,
33N’inkumi z’urungano (Huur-ul Ayn),
34Ndetse n’ibirahuri byuzuye (ibinyobwa bidasindisha).
35Nta magambo adafite umumaro cyangwa ikinyoma bazumviramo.
36(Ibyo bizaba) ari ibihembo biturutse kwa Nyagasani wawe; impano ijyanye (n’ibikorwa byabo).
37Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo, Nyirimpuhwe. (Ku munsi w’imperuka), nta bushobozi bwo kugira icyo bamuvugisha bazaba bafite (keretse abishatse).
38Umunsi Roho (Malayika Jiburilu) n’abandi bamalayika bazahagarara ku mirongo, ntibazavuga keretse uwo (Allah) Nyirimpuhwe azabihera uburenganzira, kandi akavuga ibiri ukuri.
39Uwo munsi ni ukuri (uzaza nta gushidikanya). Bityo, ubishaka yakwiteganyiriza kwa Nyagasani we aho azashyikira.
40Mu by’ukuri twababuriye ibihano byegereje; umunsi umuntu azabona ibyo yakoze, naho umuhakanyi akazavuga ati “Iyaba nari mbaye igitaka.”