الجاثية
The Kneeling • 37 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Haa Miim.[1]
2Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
3Mu by’ukuri, mu birere no mu isi harimo ibimenyetso ku bemeramana.
4No mu iremwa ryanyu ndetse no mu nyamaswa (Allah) akwirakwiza (ku isi), harimo ibimenyetso ku bantu bemera badashidikanya.
5No gusimburana kw’ijoro n’amanywa ndetse n’amafunguro (imvura) Allah amanura mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara), ndetse n’ihindagurika ry’imiyaga; ni ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge.
6Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi). Ese ni ayahe magambo yandi bakwemera nyuma y’amagambo ya Allah ndetse n’ibimenyetso bye?
7Akaga gakomeye kazaba kuri buri wese uhimba ibinyoma, w’umunyabyaha.
8(Wa wundi) wumva amagambo ya Allah amusomerwa, maze agatsimbarara mu bwibone bwe (agatera umugongo) yibona nk’aho atayumvise. (Yewe Muhamadi, umuntu nk’uwo) muhe inkuru y’ibihano bibabaza.
9N’iyo hari icyo amenye mu magambo yacu aragikerensa. Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
10Kandi n’imbere yabo hari umuriro wa Jahanamu, kandi ibyo bakoze cyangwa izindi mana bishyiriyeho zitari Allah nta cyo bizabamarira. Ndetse bazahanishwa ibihano bihambaye.
11(Iyi Qur’an) ni wo muyoboro. Naho ba bandi bahakanye amagambo ya Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza.
12Allah ni We waborohereje inyanja kugira ngo amato ayigendemo ku itegeko rye, no kugira ngo mushakishe ingabire ze ndetse munabashe gushimira.
13Yanaborohoreje ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bimuturutseho. Mu by’ukuri muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu batekereza.
14(Yewe Muhamadi!) Bwira abemeye bababarire ba bandi (babagirira nabi) badatinya ibihano bya Allah, ko azabahanira ibibi bakoraga.
15Ukoze ibikorwa byiza aba abyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa.
16Kandi rwose twahaye bene Isiraheli igitabo, ubushishozi n’ubuhanuzi. Twanabahaye amafunguro meza, tunabarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo).
17Ndetse twabahaye amategeko asobanutse. Kandi batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano hagati yabo. Rwose Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe.
18Hanyuma (yewe Muhamadi) tugushyira ku murongo w’amategeko y’idini (asobanutse). Bityo, wukurikire kandi ntuzakurikire irari ry’abadasobanukiwe.
19Mu by’ukuri nta cyo bakumarira imbere ya Allah (aramutse ashaka kuguhana). Rwose bamwe mu nkozi z’ibibi ni inshuti z’abandi, ariko Allah ni umukunzi w’abamugandukira (abamutinya).
20Iyi (Qur’an) ni urumuri ku bantu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bizera badashidikanya.
21Ese abakora ibibi bakeka ko twabafata kimwe n’abemeye bakanakora ibikorwa byiza; haba mu mibereho yabo yo ku isi ndetse na nyuma yo gupfa? Rwose bibwira nabi.
22Kandi Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri, no kugira ngo buri muntu azahemberwe ibyo yakoze, kandi ntibazigera barenganywa.
23Ese ntiwabonye wa wundi wagize irari rye nk’imana ye, maze Allah akamurekera mu buyobe abizi neza (ko azayoba), nuko akamuziba amatwi, akadanangira umutima we, ndetse akanashyira igikingirizo ku maso ye? Ese nyuma ya Allah ni nde wundi wamuyobora? Mbese ubu ntimwibuka?
24Kandi baravuze bati “Ubuzima nta kindi buri cyo usibye kuba ku isi, tugapfa tukanabaho, kandi nta kindi kitworeka kitari igihe. Ibyo nta bumenyi babifitiye, usibye gukeka gusa.”
25N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, urwitwazo rwabo ruba kuvuga bati “Ngaho nimugarure abakurambere bacu niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).”
26Vuga (yewe Muhamadi) uti “ Allah ni We ubaha ubuzima hanyuma akabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”
27Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah wenyine, kandi umunsi w’imperuka nugera, kuri uwo munsi abanyabinyoma bazahomba.
28(Ku munsi w’imperuka) uzanabona buri muryango (Umat) upfukamye, na buri muryango uhamagarirwa ngo ujye (gusoma) igitabo cyawo (cy’ibikorwa, maze babwirwe bati) “Uyu munsi murahemberwa ibyo mwajyaga mukora.”
29Iki gitabo cyacu kibavugaho ukuri. Rwose twandikaga ibyo mwajyaga mukora (byose).
30Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi igaragara.
31Naho ba bandi bahakanye (babwirwe bati) “Ese ntimwasomerwaga amagambo yacu? Nyamara mwishyize hejuru maze muba abagizi ba nabi”
32N’iyo mubwiwe muti “Rwose isezerano rya Allah ni ukuri, kandi ko imperuka idashidikanywaho; muravuga muti “Ntituzi imperuka icyo ari cyo kandi icyo dukora ni ugukeka gusa, ndetse nta n’ubwo twabyemeza (ko uwo munsi uzabaho).”
33Kandi ibibi by’ibyo bakoze (inkurikizi zabyo) bizabagaragarira, ndetse bazanatangatangwa n’ibyo bajyaga bakerensa.
34Bazanabwirwa bati “Uyu munsi turabibagirwa nk’uko mwibagiwe guhura n’uyu munsi wanyu. Ndetse n’ubuturo bwanyu ni umuriro (wa Jahanamu), kandi ntimuzagira ababatabara.”
35Ibyo (bibabayeho) ni ukubera ko mwakerensaga amagambo ya Allah ndetse mukanashukwa n’ubuzima bw’isi. Bityo, uyu munsi ntibawukurwamo (umuriro), kandi nta n’ubwo bazasubizwa ku isi (ngo bicuze).
36Bityo, ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibirere, Nyagasani w’isi, akaba na Nyagasani w’ibiremwa byose.
37Ni na We (wenyine) w’ikirenga mu birere n’isi, kandi ni We Munyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.