الدخان
The Smoke • 59 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Haa Miim.[1]
2Ndahiye igitabo (Qur’an) gisobanutse.
3Mu by’ukuri twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi).
4Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenanwa ubuhanga (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba...).
5Ni iteka riduturutseho. Mu by’ukuri ni twe twohereza (Intumwa),
6Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
7Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ari We musenga wenyine).
8Nta yindi mana iriho itari We (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na We Nyagasani w’abakurambere banyu.
9Nyamara bo bari mu gushidikanya bikinira.
10Ngaho tegereza umunsi ikirere kizazana umwotsi ugaragara,
11Uzapfukirana abantu. Icyo ni igihano kibabaza.
12(Bazavuga bati) “Nyagasani wacu! Dukize ibihano! Mu by’ukuri turi abemeramana!”
13Ni gute bakwibuka kwemera (ubu), kandi bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibasobanurira?
14Maze bakayitera umugongo, bakavuga bati “Uyu ni umuntu wigishijwe (n’abandi) kandi ni umusazi.”
15Rwose turabakuriraho ibihano mu gihe gito, kandi nta kabuza muzongera musubire (mu buhakanyi).
16Umunsi tuzabahanisha igihano gikomeye, mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze).
17Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo Intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho,
18(Irababwira iti) “Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yizewe iboherejwemo.”
19“Ntimukanishyire hejuru imbere ya Allah. Rwose mbazaniye ibimenyetso bigaragara.”
20“Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye.”
21“Ariko nimutananyemera mundeke (ntimungirire nabi).”
22(Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde).”
23(Allah aramubwira ati) “Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira.”
24(Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama.”
25(Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki,
26Ibihingwa n’amazu meza,
27Naho umudendezo babagamo banezerewe!
28Uko ni ko byagenze! (Imitungo yabo) twayizunguje abandi bantu.
29Ikirere n’isi ntibyigeze bibaririra [1] kandi ntibigeze bakererezwa (guhanwa).
30Kandi rwose twarokoye bene Isiraheli ibihano bisuzuguza,
31Bya Farawo, wari warishyize hejuru akaba no mu bakabya.
32(Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo),
33Twanabahaye ibitangaza birimo ibigeragezo bigaragara.
34Mu by’ukuri abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati:
35“Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa,
36Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).
37Ese abo (babangikanyamana) ni bo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i,[1] ndetse na ba bandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi.
38Ntabwo twaremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo dukina.
39Nta kindi cyatumye tubirema uretse ku mpamvu z’ukuri; nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
40Mu by’ukuri umunsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa), ni wo munsi w’isezerano rya bose.
41Umunsi inshuti magara itazagira icyo imarira inshuti magara ngenzi yayo, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
42Uretse uwo Allah azagirira impuhwe. Mu by’ukuri (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.
43Mu by’ukuri igiti cya Zaqumu,
44Kizaba amafunguro y’umunyabyaha,
45(Ayo mafunguro azaba ameze) nk’umuringa washongeshejwe, uzaba utogotera mu nda,
46Nko gutogota kw’amazi yatuye.
47(Hazatangwa itegeko rigira riti) “Nimumufate mumukururire mu muriro rwagati (uguramana)”,
48“Maze mumusuke amazi yatuye mu mutwe nk’igihano.”
49(Maze abwirwe annyegwa ati) “Sogongera! Mu by’ukuri (wajyaga wibwira ko) uri umunyacyubahiro, umunyabuntu”
50Mu by’ukuri iki ni cyo (gihano) mwajyaga mushidikanyaho.
51Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari ahantu hatekanye (mu Ijuru),
52Mu busitani n’amasoko.
53Bazaba bambaye imyambaro ikoze mu ihariri (umwambaro ukoze mu budodo bw’amagweja) yorohereye ndetse n’iremereye, (bicaye) bateganye.
54Uko ni ko bizaba bimeze. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).
55Bazarisabiramo imbuto (z’ubwoko bwose), batekanye.
56Ntabwo bazasogongeramo urupfu uretse urupfu rwa mbere (bari ku isi), kandi Allah azabarinda ibihano by’umuriro ugurumana.
57Bizaba ari ingabire ziturutse kwa Nyagasani wawe! Iyo ni yo izaba ari intsinzi ihambaye!
58Mu by’ukuri (Qur’an) twarayoroheje mu rurimi rwawe (rw’Icyarabu), kugira ngo bibuke (maze bibabere isomo).
59Ngaho (yewe Muhamadi) tegereza (ibyo nagusezeranyije bizababaho), mu by’ukuri na bo bategereje (ibizakubaho).