المرسلات
Those Sent Forth • 50 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye,
2N’imiyaga y’inkubi,
3N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura,
4N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma,
5N’abamalayika bazanira amahishurirwa (Intumwa za Allah),
6Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire.
7Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora.
8Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima),
9N’igihe ikirere kizasandazwa,
10N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi,
11N’igihe Intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho),
12Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe?
13Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa).
14Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo?
15Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
16Ese ntitworetse abo hambere?
17Nuko tukabakurikiza abo hanyuma?
18Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,
19Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
20Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse?
21Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),
22Kugeza igihe kizwi.
23Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena.
24Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
25Ese isi ntitwayigize ihuriro,
26Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)?
27Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo?
28Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
29(Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!”
30“Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu”,
31“Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro”,
32Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini,
33(Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju.
34Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
35Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga.
36Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga.
37Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
38Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe.
39Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere.
40Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
41Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba),
42(Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza;
43(Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”
44Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
45Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
46(Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.”
47Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
48N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali).
49Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).
50None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera?