الإنسان
Man • 31 ayahs • Medinan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ese nta gihe kirekire cyabayeho umuntu ari ikintu kitazwi?
2Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ntanga zivanze (iz’umugabo n’iz’umugore) kugira ngo tumugerageze. (Ni yo mpamvu) twamuhaye kumva no kubona.
3Mu by’ukuri twamweretse inzira; kugira ngo nabishaka ahitemo kwemera cyangwa guhakana (Nyagasani we).
4Mu by’ukuri abahakanyi twabateguriye (kuzabahanisha) iminyururu, ingoyi ndetse n’umuriro ugurumana.
5Mu by’ukuri abakiranutsi bazanywera mu kirahuri (cy’ikinyobwa kidasindisha) kivanze n’amazi ya Kafuur,
6(Iyo Kafuur) ni isoko y’amazi (yo mu ijuru) abagaragu ba Allah bazanywaho, ikazajya ivubura amazi menshi (bakayerekeza aho bashaka),
7(Abo bakiranutsi) ni abesa imihigo (yabo bahigiye Allah), bakanatinya umunsi ikibi cyawo kizakwira hose (umunsi w’imperuka),
8Bakanaha amafunguro abakene, imfubyi n’imbohe, kabone n’iyo na bo baba bayakeneye,
9(Bavuga bati) “Rwose, turabagaburira kubera gushaka kwishimirwa na Allah. Nta nyiturano cyangwa ishimwe tubashakaho.”
10“Rwose dutinya umunsi ukomeye kandi uzaba urimo ingorane, uturutse kwa Nyagasani wacu, uzatuma (uburanga bw’abahakanyi) bwijima.”
11Bityo, Allah azabarinda (abamwemeye) ibibi by’uwo munsi, kandi azabaha kurabagirana (mu buranga bwabo) ndetse n’ibyishimo.
12Azanabagororera ijuru n’imyambaro y’ihariri kubera ko barangwaga no kwihangana,
13Bazaba begamye ku bitanda bitatse, (kandi mu Ijuru) ntibazigera bahumva ubushyuhe bw’izuba cyangwa imbeho bikabije,
14Kandi igicucu (cy’ibiti byo mu ijuru) kizaba kibegereye, ndetse n’imbuto zabyo zizabegerezwa.
15Bazazengurutswamo amasahane ya Feza (ariho ibiribwa byiza) n’ibikombe bikozwe mu birahuri,
16Ibirahuri bikoze muri Feza, byuzuye neza (bijyanye n’ibyifuzo bya buri wese).
17Bazanahabwa ikirahuri (cy’ikinyobwa kidasindisha) kivanze na tangawizi,
18Izavomwa mu isoko yitwa Salisabila.
19Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe, babaha amafunguro), ubabonye wagira ngo ni inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zanyanyagijwe.
20Kandi nunarebayo (mu Ijuru) uzabona ingabire (zitagereranywa) ndetse n’ubwami buhebuje.
21Bazaba bambaye imyambaro y’icyatsi kibisi ikoze mu ihariri yorohereye n’iremereye. Bazanambikirwamo ibikomo bya Feza kandi Nyagasani wabo azabaha ikinyobwa gisukuye.
22(Bazanabwirwa bati) “Mu by’ukuri ibi ni ibihembo byanyu, kandi umuhate wanyu warakiriwe.”
23Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) ni twe twaguhishuriye Qur’an mu byiciro,
24Bityo, ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntuzumvire umunyabyaha cyangwa umuhakanyi muri bo.
25Kandi ujye usingiza izina rya Nyagasani wawe mu gitondo no ku gicamunsi,
26Na nijoro umwubamire kandi unamusingize igihe kirekire mu ijoro.
27Mu by’ukuri abo (bahakanyi) bakunda ubuzima bwo ku isi butaramba, bakirengagiza umunsi uremereye (w’ibihano).
28Ni twe twabaremye dukomeza ingingo zabo. Kandi tubishatse twabasimbuza abandi bameze nka bo.
29Mu by’ukuri iyi (mirongo ya Qur’an) ni urwibutso, bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we.
30Kandi nta cyo mwashaka (ngo mukigereho) keretse Allah abishatse. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
31Yinjiza mu mpuhwe ze uwo ashaka. Naho inkozi z’ibibi yaziteguriye ibihano bibabaza.