القيامة
The Resurrection • 40 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye umunsi w’izuka,
2Nanarahiye umutima (w’umwemeramana) ugaya nyirawo (kubera guteshuka ku nzira igororotse).
3Ese umuntu (w’umuhakanyi) akeka ko tutazakoranya amagufa ye (tumuzura)?
4Ni byo! Dushoboye no kuringaniza imitwe y’intoki ze (imirongo iyiriho igasubira nk’uko yari imeze mbere).
5Ahubwo umuntu (ahakana izuka) ashaka icyatuma akomeza kwibera mu bwangizi!
6Abaza (akerensa) ati “Uwo munsi w’izuka uzaba ryari?”
7(Uwo munsi uzaba) igihe amaso azakanaguzwa (kubera ubwoba),
8N’ukwezi kukazima,
9Ndetse izuba n’ukwezi bigahurizwa hamwe (kimwe kikinjira mu kindi).
10Icyo gihe umuntu azavuga ati “Ni he ho guhungira?”
11(Azabwirwa ati) “Oya! Nta ho guhungira hahari!”
12Kuri uwo munsi, igarukiro rizaba ari kwa Nyagasani wawe (wenyine).
13Kuri uwo munsi, umuntu azabwirwa ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi).
14Ahubwo umuntu azibera umuhamya w’ibyo yakoze (kuko ingingo z’umubiri we ari zo zizamushinja ibyo yakoze).
15Kabone n’ubwo yatanga impamvu ze (agamije kwiregura).
16(Yewe Muhamadi), ntukanyeganyeze ururimi rwawe kubera ubwira ngo (Qur’an) itagucika (ugira ngo uvuge ibyo uhishurirwa, ahubwo ujye utega amatwi wumve ibyo uba uhishurirwa na Malayika Jibrilu).
17Mu by’ukuri ni twe tuzayikusanyiriza (mu gituza cyawe) kandi ni natwe tuzakwigisha kuyisoma (Qur’an),
18Nituyigusomera (binyuze kuri Malayika wacu), ujye ukurikira isomwa ryayo.
19Hanyuma ni twe (Allah) tuzayigusobanurira.
20(Ibyo mukeka ko mutazazurwa mukanabazwa ibyo mwakoze) si ko biri; ahubwo mukunda ubuzima bwo ku isi butaramba,
21Mukirengagiza imperuka.
22Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba burabagirana,
23Bureba Nyagasani wabwo.
24Kuri uwo munsi kandi, uburanga (bw’abahakanyi) buzaba bwijimye,
25Bibaza ko bagiye guhura n’ishyano.
26Uramenye (utazarutisha isi imperuka, kuko) iyo (roho) igeze mu ngoto (igihe cyo gupfa),
27Hanyuma hakavugwa ngo “Ni nde wamutabara (akamurinda urupfu)?”
28Nuko (ugiye gupfa) akamenya ko igihe cyo gutandukana (gupfa) cyageze.
29Maze (kubera ububabare bwo gukurwamo roho), ukuguru kwe kuzahuzwa n’ukundi.
30Kuri uwo munsi, (wowe muntu ukuwemo roho) uzerekezwa kwa Nyagasani wawe.
31Ariko (umuhakanyi) ntiyigeze yemera ndetse nta n’ubwo yigeze asali,
32Ahubwo yahinyuye (Qur’an) maze ayitera umugongo,
33Hanyuma akagenda yibona yerekeza mu muryango we,
34Ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi na none ufite akaga!
35Nyamara ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi ufite akaga!
36Ese umuntu yibwira ko azarekwa gusa (atabajijwe ibyo yakoze ngo abihemberwe cyangwa ngo abihanirwe)?
37Ese ntiyari intanga mu masohoro asohowe?
38Hanyuma akaba urusoro rw’amaraso, maze Allah akamurema, akanamutunganya (akaba umuntu wuzuye)?
39Maze akamuremamo ibitsina bibiri: gabo na gore,
40Ese uwo (Allah ukora ibyo) si We ushoboye kuzura abapfuye?