Al-A'la

الأعلى

The Most High19 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

سَبِّحِ ٱسۡمَ رَبِّكَ ٱلۡأَعۡلَى﴿١

1Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga,

ٱلَّذِي خَلَقَ فَسَوَّىٰ﴿٢

2We waremye akanatunganya (buri kintu),

وَٱلَّذِي قَدَّرَ فَهَدَىٰ﴿٣

3Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo,

وَٱلَّذِيٓ أَخۡرَجَ ٱلۡمَرۡعَىٰ﴿٤

4Ni na We umeza ubwatsi mu nzuri,

فَجَعَلَهُۥ غُثَآءً أَحۡوَىٰ﴿٥

5Hanyuma akabwumisha bugahindura ibara.

سَنُقۡرِئُكَ فَلَا تَنسَىٰٓ﴿٦

6Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa,

إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلۡجَهۡرَ وَمَا يَخۡفَىٰ﴿٧

7Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri azi ibigaragara n’ibitagaragara.

وَنُيَسِّرُكَ لِلۡيُسۡرَىٰ﴿٨

8Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza.

فَذَكِّرۡ إِن نَّفَعَتِ ٱلذِّكۡرَىٰ﴿٩

9Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro,

سَيَذَّكَّرُ مَن يَخۡشَىٰ﴿١٠

10Mu by’ukuri hazibuka wa wundi utinya (Allah),

وَيَتَجَنَّبُهَا ٱلۡأَشۡقَى﴿١١

11Ariko inkozi y’ibibi izarugendera kure (urwibutso),

ٱلَّذِي يَصۡلَى ٱلنَّارَ ٱلۡكُبۡرَىٰ﴿١٢

12(Uwo) ni we uzajya mu muriro uhambaye (akawuhiramo),

ثُمَّ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحۡيَىٰ﴿١٣

13Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza).

قَدۡ أَفۡلَحَ مَن تَزَكَّىٰ﴿١٤

14Mu by’ukuri wa wundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi

وَذَكَرَ ٱسۡمَ رَبِّهِۦ فَصَلَّىٰ﴿١٥

15Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora iswala.

بَلۡ تُؤۡثِرُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا﴿١٦

16Ariko mwe mwikundira ubuzima bwo kuri iyi si,

وَٱلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓ﴿١٧

17Nyamara ubwo ku mperuka ari bwo bwiza kurushaho ndetse buzanahoraho.

إِنَّ هَٰذَا لَفِي ٱلصُّحُفِ ٱلۡأُولَىٰ﴿١٨

18Mu by’ukuri ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere,

صُحُفِ إِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ﴿١٩

19Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa.

RELATED SURAHS