الغاشية
The Overwhelming • 26 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ese inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho?
2Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse,
3(Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro).
4Bazajya mu muriro utwika (bawuhiremo);
5Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye,
6Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa,
7(Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara.
8Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye;
9Bwishimiye ibikorwa byabwo,
10(Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga,
11Aho batazumva amanjwe,
12Hazaba harimo isoko itemba,
13Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru,
14N’ibikombe biteguwe (neza),
15N’imisego itondetse ku mirongo (neza),
16N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho).
17Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe?
18N’uburyo ikirere cyahanitswe?
19N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)?
20N’uburyo isi yarambuwe?
21Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa,
22Ntukabashyireho igitugu.
23Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana,
24Allah azamuhanisha ibihano bihambaye.
25Mu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo,
26Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura.