الطارق
The Night Comer • 17 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye ikirere n’ikimurika nijoro;
2Ni iki cyakumenyesha ikimurika nijoro?
3Ni inyenyeri imurika cyane (irabagirana).
4Nta muntu utagira umugenzuzi (abamalayika bashinzwe kugenzura ibikorwa bya muntu).
5Ngaho umuntu niyitegereze icyo yaremwemo!
6Yaremwe mu mazi ataruka (intanga),
7Aturuka hagati y’umugongo n’imbavu (zo mu gituza)
8Mu by’ukuri (Allah waremye uwo muntu mu ntanga) afite ubushobozi bwo kumuzura.
9Umunsi amabanga azahishurwa,
10Icyo gihe (umuntu) nta mbaraga azaba afite cyangwa ngo agire umutabara.
11Ndahiye ikirere gitanga imvura igenda igaruka,
12N’isi isaduka (kugira ngo ibiti n’ibimera bimere),
13Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni imvugo itandukanya (ukuri n’ikinyoma),
14Kandi ntabwo ari imvugo idafite umumaro.
15Mu by’ukuri (abahinyura ukuri) bacura umugambi mubisha (wo kurwanya ubutumwa bw’ukuri),
16Maze nanjye (Allah) nkaburizamo umugambi wabo.
17Bityo, abo bahakanyi bahe igihe (yewe Muhamadi), ubarindirize gato (bazibonera ibizababaho).