فاطر
The Originator • 45 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w’ibirere n’isi, wagize abamalayika Intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.
2Ibyo Allah aha abantu mu mpuhwe (ze mu byiza n’ibindi) nta wabikumira, ndetse n’ibyo yahagaritse nta wabirekura usibye We. Kandi ni We Munyembaraga zihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
3Yemwe bantu! Nimwibuke inema za Allah yabahundagajeho! Ese hari undi muremyi utari Allah wabaha amafunguro aturutse mu kirere no ku isi? Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ese ni gute muteshwa ukuri?
4Kandi nibaramuka baguhinyuye, (umenye ko) rwose n’Intumwa zakubanjirije zahinyuwe, ndetse ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubizwa.
5Yemwe bantu! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo rero ubuzima bw’isi ntibuzabarangaze, kandi rwose Shitani ntizabashuke (ngo ibakure mu nzira ya) Allah.
6Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi wanyu; bityo nimumufate nk’umwanzi. Ahamagarira abambari be kugira ngo babe mu bantu bo mu muriro ugurumana.
7Ba bandi bahakanye bazahanishwa ibihano bikaze; naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha ndetse banagororerwe ingororano zihebuje (Ijuru).
8Ese uwakundishijwe ibikorwa bye bibi, maze akabona ko ari ibyiza (ahwanye n’uwo Allah yayoboye akabasha gutandukanya ikibi n’icyiza)? Mu by’ukuri Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Bityo, umutima wawe ntuzababazwe na bo; kuko mu by’ukuri Allah azi neza ibyo bakora.
9Kandi Allah ni we wohereza imiyaga ikazamura (ikikorera) ibicu, maze tukabyerekeza ku butaka bwapfuye (bigatanga imvura), tukayibuhesha ubuzima nyuma yo gupfa kwabwo. Ni nk’uko izuka rizagenda.
10Ushaka icyubahiro amenye ko icyubahiro cyose ari icya Allah (maze abe ari ho agishakira). Iwe ni ho amagambo meza yose azamuka ajya, ndetse n’ibikorwa byiza arabizamura. Naho ba bandi bacura imigambi mibisha bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi imigambi mibisha yabo izaba imfabusa.
11Kandi Allah ni We wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma abagira ibitsina bitandukanye (gabo na gore). Kandi nta gitsina gore gitwita cyangwa ngo kibyare (Allah) atabizi. Ndetse nta n’ubaho igihe kirekire cyangwa igito bitari mu gitabo (cy’igeno). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.
12Kandi inyanja ebyiri ntizishobora kumera kimwe: imwe ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, n’indi y’urwunyunyu rukaze. No muri (izo nyanja) zombi mubonamo inyama murya z’umwimerere (amafi), mukanakuramo imitako mwambara. Kandi ubona amato muri zo agenda azibeyura kugira ngo mushakishe ingabire ze, ndetse no kugira ngo mubashe gushimira.
13(Allah) yinjiza ijoro mu manywa akaninjiza amanywa mu ijoro. Yanoroheje izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa); buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; ubwami ni ubwe. Naho ibyo musaba bitari we, nta cyo bitunze habe n’agashishwa k’urubuto rw’itende.
14Niba mubisaba ntibyumva ubusabe bwanyu, biramutse binumvise ntibyabasubiza, ndetse ku munsi w’imperuka bizahakana ibangikanya ryanyu. Kandi nta wakubwira inkuru (z’ukuri) nk’Umumenyi wa byose (Allah).
15Yemwe bantu! Muri abakene imbere ya Allah. Ariko Allah niwe Uwihagije, Ushimwa cyane.
16Abishatse yabakuraho maze akazana ibindi biremwa bishya (bimwumvira kubarusha).
17Kandi ibyo kuri Allah ntibigoye.
18Nta we uzikorera umutwaro w’undi, kandi nihagira utabaza aremerewe n’ibyaha agira ngo yakirwe uwo mutwaro, nta na kimwe azakirwaho kabone n’iyo yatabaza abo bafitanye isano ya hafi. Mu by’ukuri (yewe Muhamadi), uburira abatinya Nyagasani wabo batamubona ndetse bakanahozaho iswala. N’uwiyejeje (yitandukanya n’ibyaha byose), mu by’ukuri aba yiyejeje ku bwe. Kandi kwa Allah ni ho byose bizasubira.
19Kandi impumyi (udasobanukiwe amategeko y’idini) ntishobora kumera nk’ubona (uri mu nzira itunganye).
20Nta n’ubwo umwijima (ubuyobe) ushobora kumera nk’urumuri (ukuyoboka).
21Ndetse n’ikibunda ntigishobora kumera nk’ubushyuhe.
22Nta n’ubwo abazima (abemeramana) bamera nk’abapfu (abahakanyi). Mu by’ukuri Allah aha kumva (ukuri) uwo ashaka, ariko (wowe Muhamadi) ntushobora kumvisha abari mu mva.
23Ahubwo wowe uri umuburizi gusa.
24Mu by’ukuri twakohereje tuguhaye ukuri (Isilamu); utanga inkuru nziza (ku bemeramana) unaburira (abahakanyi). Kandi nta muryango (Umat) wabayeho utaragezweho n’Umuburizi.
25Kandi nibaguhinyura (uzamenye ko) rwose n’ababayeho mbere yabo bahinyuye. Intumwa zabo zabazaniye ibitangaza bigaragara, inyandiko (zikubiyemo ubutumwa) ndetse n’ibitabo bitanga urumuri (ariko barabihinyura).
26Hanyuma mfata ba bandi bahakanye (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze!
27Ese ntubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere, tukayameresha imbuto z’amabara atandukanye? (Twanashyize) mu misozi ibiharabuge by’amabara yera n’atukura, bifite amabara atandukanye, ndetse (n’indi misozi) yirabura cyane.
28Ni nk’uko (twaremye) abantu, inyamaswa n’amatungo mu mabara atandukanye. Mu by’ukuri abatinyamana (nyabyo) mu bagaragu be ni abamenyi. Rwose Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Ubabarira ibyaha.
29Mu by’ukuri ba bandi basoma igitabo cya Allah (Qur’an), bagahozaho iswala, bakanatanga (amaturo) mu ibanga ndetse no ku mugaragaro mu byo twabafunguriye, bizeye ubucuruzi butazahomba.
30Kugira ngo azabagororere ingororano zabo zuzuye kandi anabongerere mu ngabire ze. Mu by’ukuri ni Ubabarira ibyaha, Ushima bihebuje (ibikorwa by’abagaragu be).
31Kandi (yewe Muhamadi) ibyo twaguhishuriye mu gitabo (Qur’an) ni ko kuri gushimangira ibyahishuwe mbere yabyo. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ubona bihebuje abagaragu be.
32Maze duha umurage w’igitabo abo twatoranyije mu bagaragu bacu. Muri bo hari abihemukiye (bagira ibibi bakora), abandi baba hagati (bakora ibibagomba gusa), naho abandi baza imbere mu gukora ibyiza (binyuranye) ku bushake bwa Allah. Izo ni ingabire zihambaye.
33Bazinjira mu busitani buhoraho (Ijuru rya Edeni), maze bazambikirwemo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri (ikoze mu budodo bw’amagweja).
34Bazanavuga bati “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We watumaze agahinda. Rwose Nyagasani wacu ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be).”
35We, ku bw’ingabire ze wadutuje mu nzu izahoraho, aho tutazagerwaho n’umuruho ndetse n’umunaniro.
36Naho ba bandi bahakanye, bazahanishwa umuriro wa Jahanamu. Ntabwo uzabica ngo bapfe ndetse nta n’ubwo bazoroherezwa ibihano byawo. Uko ni ko duhemba buri muhakanyi uhambaye.
37Bazanawuborogeramo (bagira bati) “Nyagasani wacu! Dukuremo dukore ibikorwa byiza tutajyaga dukora.” (Allah azabasubiza) ati “Ese ntitwabahaye kubaho igihe kirekire kugira ngo utekereza abashe gutekereza? Ndetse n'umuburizi yabagezeho. Ngaho nimwumve (ibihano). Inkozi z’ibibi ntizizagira umutabazi.”
38Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi w’ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Rwose ni We Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
39Ni We wabagize abasigire ku isi. Bityo uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka. Kandi ubuhakanyi nta kindi bwongerera abahakanyi imbere ya Nyagasani wabo usibye ikimwaro (ipfunwe); ndetse nta n’ikindi bubongerera usibye igihombo.
40Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ntimubona ibigirwamana byanyu mugaragira bitari Allah? Nimunyereke icyo byaremye ku isi. Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere, ahubwo se twaba twarabahaye igitabo bakaba ari cyo bakomoramo ibimenyetso bigaragara bagenderaho? (Oya!) Ahubwo ibyo ababangikanyamana bamwe basezeranya abandi ni ibinyoma.”
41Mu by’ukuri Allah ni We ufashe ibirere n’isi kugira ngo bitava mu myanya yabyo. Kandi biramutse biyivuyemo nta wundi wabifata utari We. Rwose (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha.
42Banarahiye ku izina rya Allah mu ndahiro zabo zikomeye ko rwose nibaramuka bagezweho n’umuburizi bazayoboka kurusha abandi bose; nyamara ubwo Umuburizi (Muhamadi) yabageragaho, nta kindi byabongereye kitari uguhunga (banga ukuri),
43Kubera ubwibone bwabo ku isi n’imigambi yabo mibisha. Kandi imigambi mibisha igaruka bene yo. Ese hari ikindi bategereje kitari umugenzo (guhanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije? Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah, ndetse ntuzigera ubona icyahindura umugenzo wa Allah.
44Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze kandi bari bakomeye banafite imbaraga kubarusha? Nta cyananira Allah mu birere no ku isi. Mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose.
45N’iyo Allah aza kuba ari uhanira abantu ibyo bakoze, nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi yari gusigaho; ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe. Kandi igihe cyabo nikigera (nta we uzamucika), kuko mu by’ukuri Allah ari Ubona abagaragu be bihebuje.