الصافات
Those Ranged in Ranks • 182 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye (abamalayika bahagaze) ku mirongo itunganye (basenga).
2N’abajyana ibicu (babyerekeza aho Allah ashaka).
3N’abasoma (amagambo ya Allah) basingiza (Nyagasani wabo).
4Mu by’ukuri Imana yanyu ni imwe.
5Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, akaba na Nyagasani w’uburasirazuba bwose.[1]
6Mu by’ukuri ikirere cyegereye isi twagitakishije inyenyeri.
7Tunakirinda buri shitani ryose ryigometse (dukoresheje ibishashi by’umuriro).
8Ntashobora (amashitani) kumviriza (ibivugwa n’) abanyacyubahiro bo hejuru (abamalayika), kubera ko aterwa (ibishashi) mu mpande zose.
9Bigamije kuyirukana. Kandi (no ku munsi w’imperuka) azahanishwa ibihano bihoraho.
10Usibye iribashije kwiba (ibanga) bwangu nuko rigakurikizwa ibishashi by’umuriro.
11Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira.
12Ahubwo uratangazwa (no kuba bahakana izuka) naho bo banannyega (ubutumwa bwawe).
13N’iyo bibukijwe (amagambo ya Allah) ntibibuka.
14N’iyo babonye igitangaza (giturutse kwa Allah) bashishikarizanya kukinnyega.
15Maze bakavuga bati “Iki si ikindi usibye ko ari uburozi bugaragara.”
16“Ese nidupfa tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) tuzazurwa koko?”
17“N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
18Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! (muzazurwa), kandi muzaba musuzuguritse.”
19Mu by’ukuri impanda izavuzwa rimwe, maze (bazurwe) babone (ibyo basezeranyijwe).
20Nuko bavuge bati “Mbega ishyano tubonye! Uyu ni umunsi w’ibihembo.”
21Uyu ni wo munsi w’urubanza mwajyaga muhinyura.
22(Abamalayika bazababwira) bati “Mukoranye inkozi z’ibibi n’abambari bazo ndetse n’ibyo basengaga,
23“Bitari Allah, maze muberekeze mu nzira igana umuriro ugurumana”,
24“Munabahagarike kuko mu by’ukuri bagomba (kubanza) kubazwa.”
25(Bazabazwa bati) “Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ku isi)?”
26Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse).
27Nuko bamwe bahindukire berekere ku bandi babazanya
28Bavuga bati “Mu by’ukuri ni mwe mwatugeragaho mwitwaje idini kandi mugamije kutuyobya.”
29Abandi babasubize bati “Ahubwo ntabwo mwari abemeramana”,
30“Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah).”
31“None imvugo ya Nyagasani wacu idusohoreyeho ko tugomba kumva ububabare bw’ibihano.”
32“Twarabayobeje kuko mu by’ukuri natwe twari twarayobye.”
33Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano.
34Mu by’ukuri uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,
35Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga.
36Bakanavuga bati “Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi?”
37Ahubwo (Intumwa Muhamadi) yazanye ukuri inahamya iby’Intumwa zayibanjirije.
38Mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) mugiye kumva ibihano bibabaza.
39Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoze.
40Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
41Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru):
42Imbuto; kandi bazaba bubashywe,
43Mu busitani bwuje inema (Ijuru).
44Bari ku bitanda berekeranye,
45Bazengurutswamo ibirahuri by’inzoga (zidasindisha) zavomwe mu migezi itemba,
46Zererana, ziryoheye abazinywa.
47Nta ngaruka zizabagiraho ndetse nta n’ubwo zizatuma bata ubwenge
48Kandi bazaba bafite (abagore) barinda indoro zabo, b’amaso meza manini
49Bameze nk’amagi yarinzwe neza.
50Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye.
51Umwe muri bo azavuga ati “Mu by’ukuri nari mfite inshuti magara (ku isi)”,
52Yajyaga ivuga iti “Ese wowe koko uri mu bemera (izuka)”?
53“Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzabazwa ibyo twakoze koko?”
54Avuge ati “Ese mushobora kureba (mu muriro)?”
55Nuko arebe amubone hagati mu muriro ugurumana.
56Avuge ati “Ndahiye ku izina rya Allah! Wari hafi yo kunyoreka.”
57“Iyo bitaza kuba ku bw’inema ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro nka we).”
58(Abazaba bari mu ijuru bazavuga bati) “Ese ntabwo tuzongera gupfa?”
59“Usibye gusa urupfu rwacu rwa mbere, ndetse nta n’ubwo tuzahanwa (nyuma y’uko twinjiye mu ijuru)?”
60“Mu by’ukuri iyi ni intsinzi ihambaye.”
61Ku rugero nk’uru, ngaho abakora (ibyiza) nibakore.
62Ese kwakirwa gutyo si ko kwiza, cyangwa (kwakirizwa) igiti cya Zaqum (kigira imbuto zirura cyane, ni byo byiza)?
63Mu by’ukuri (icyo giti) twakigize ikigeragezo ku bahakanyi.
64Ni igiti gishibuka mu ndiba y’umuriro ugurumana.
65Imbuto zacyo zimeze nk’imitwe y’amashitani.
66Mu by’ukuri bazazirya bazuzuze inda.
67Maze barenzeho amazi avangiye yatuye.
68Hanyuma ukugaruka kwabo kuzabe kwerekera mu muriro ugurumana.
69Mu by’ukuri basanze abakurambere babo barayobye.
70Nuko na bo bihutira kugera ikirenge mu cyabo.
71Kandi rwose abenshi mu babayeho mbere yabo barayobye.
72Kandi mu by’ukuri twaranaboherereje ababurizi.
73Ngaho reba uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze.
74Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
75Kandi rwose Nuhu yaratwiyambaje kandi ni twe beza bo gusubiza (uwatwiyambaje).
76Nuko tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye.
77Maze dusigaza abamukomokaho.
78Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye.
79Amahoro nabe kuri Nuhu mu biremwa byose.
80Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
81Mu by’ukuri yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye).
82Hanyuma turohamisha abandi (bahakanye).
83Mu by’ukuri no mu bamukurikije harimo Ibrahimu.
84Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye.
85Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ibi mugaragira ni ibiki?”
86“Ese ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah ni byo mushaka?”
87“Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose?”
88Nuko (Ibrahimu) yitegereza inyenyeri.
89Maze aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndarwaye”.[1]
90Nuko barahindukira barigendera.
91Maze yinyabya (mu ibanga) ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati “Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe)?”
92“Bite byanyu ko mutavuga?”
93Maze arabyadukira (mu ibanga) abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo.
94Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta.
95Arababwira ati “Ese mugaragira ibyo mwihangiye”,
96“Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mukora?”
97Baravuga bati “Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana.”
98Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza.
99Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati “Mu by’ukuri ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora.”
100“Nyagasani wanjye! Mpa (umwana) uzaba umwe mu ntungane.”
101Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara umuhungu witonda (ari we Isimayili).
102Maze (umuhungu we) amaze kugera mu kigero cyo kugendana na we, (ise) aravuga ati “Mwana wanjye! Mu by’ukuri narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona. Aravuga ati “Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana.”
103Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage).
104Maze turamuhamagara tuti “Yewe Ibrahimu!
105Rwose wakabije inzozi. Mu by’ukuri uko ni ko duhemba abakora neza.”
106Mu by’ukuri iki ni cyo kigeragezo kigaragara.
107Nuko tumucunguza igitambo gihambaye (intama).
108Tunamuha kuzasigara avugwa neza mubazabaho nyuma ye.
109Amahoro nabe kuri Ibrahimu.
110Uko ni ko tugororera abakoze neza.
111Mu by’ukuri (Ibrahimu) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana.
112Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane.
113Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara.
114Kandi rwose Musa na Haruna twabahaye ingabire (y’ubutumwa).
115Maze bombi n’abantu babo tubakiza amakuba ahambaye (yo kurohama).
116Turanabatabara nuko baba ari bo batsinda.
117Nuko tubaha igitabo (Tawurati) gisobanutse,
118Tunabayobora inzira igororotse.
119Kandi twanabahaye kuzasigara bavugwa neza mu bazabaho nyuma yabo.
120Amahoro nabe kuri Musa na Haruna.
121Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
122Rwose bombi bari mu bagaragu bacu b’abemeramana.
123Kandi mu by’ukuri Iliyasi yari umwe mu ntumwa.
124Ubwo yabwiraga abantu be ati “Ese ntimugandukira Allah?
125Ese musaba Ba’ala (ikigirwamana) muretse Umuremyi usumba abandi?
126Allah, Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu?”
127Nuko (Iliyasi) baramuhinyura. Mu by’ukuri bazazanwa (kugira ngo bahanwe),
128Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
129Twanamuhaye kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye.
130Amahoro nabe kuri Iliyasi n’abamukurikiye.
131Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
132Mu by’ukuri (Iliyasi) yari mu bagaragu bacu b’abemeramana.
133Kandi rwose Lutwi yari umwe mu ntumwa.
134Ubwo twamurokoraga n’ab’iwe bose,
135Usibye gusa umukecuru (umugore we) wabaye mu basigaye (mu bihano),
136Hanyuma abandi (bo mu mudugudu wa Sodoma) turabarimbura.
137Kandi rwose mubanyuraho (ku matongo yabo) mu gitondo,
138Ndetse na nijoro. Ese ntimutekereza?
139Kandi mu by’ukuri Yunusu yari umwe mu ntumwa.
140(Wibuke) ubwo yahungiraga (nta ruhushya rwa Allah) mu bwato bwuzuye (abantu n’ibintu).
141Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo).
142Nuko ifi iramumira agayitse (kuko yari yakoze igikorwa cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah).
143Iyo aza kuba atari mu basingiza Allah,
144Yari kuguma mu nda yayo kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho.
145Nuko tumujugunya ku butaka bw’agasi ameze nk’umurwayi,
146Maze aho yari ari tuhameza uruyuzi rwera ibihaza (kugira ngo rumugirire akamaro)
147Nuko tumwohereza ku bantu ibihumbi ijana cyangwa banarenga.
148Maze baremera, nuko tubaha umunezero w’igihe gito.
149Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti “Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu?
150Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore)?
151Mu by’ukuri no mu binyoma byabo (ababangikanyamana b’i Maka) baravuga (bati):
152“Allah yarabyaye (bavugaga ko abamalayika ari abakobwa ba Allah)” Nyamara rwose ni abanyabinyoma!
153None se (ni ukubera iki) yaba yaratonesheje abakobwa akabarutisha abahungu?
154Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki?
155Ese ntimutekereza?
156Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara?
157Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri!
158Kandi banashyize isano hagati Ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza).
159Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira!
160Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira).
161Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah,
162Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya.
163Uretse abazajya mu muriro ugurumana.
164Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru).
165Mu by’ukuri twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusali nk’uko Abayisilamu babigenza).
166Kandi mu by’ukuri ni twe dusingiza (Allah).
167Kandi mu by’ukuri (ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati:
168“Iyo tuza kugira urwibutso tuvanye ku bo hambere (mbere y’uko Intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa),
169Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera.”
170Nyamara (nyuma y’uko Qur’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazaba bamenya (ukuri).
171Kandi rwose, isezerano ryacu ku bagaragu bacu b’Intumwa, ryaje mbere
172Ko mu by’ukuri ari bo bazatabarwa.
173Ndetse ko mu by’ukuri ingabo zacu ari zo zizatsinda.
174Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka,
175Maze ubahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano).
176Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha?
177Nyamara ubwo bizabamanukiraho, kizaba ari igitondo kibi ku baburiwe.
178Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka,
179Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano).
180Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira!
181Kandi amahoro nabe ku Ntumwa (zose za Allah)
182Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.