Al-Buruj

البروج

The Great Stars22 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡبُرُوجِ﴿١

1Ndahiye ikirere gifite inyenyeri nini nyinshi (zimurika nijoro),

وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡمَوۡعُودِ﴿٢

2N’umunsi w’isezerano (umunsi w’imperuka),

وَشَاهِدٖ وَمَشۡهُودٖ﴿٣

3N’umunsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat).

قُتِلَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأُخۡدُودِ﴿٤

4Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe,[1]

ٱلنَّارِ ذَاتِ ٱلۡوَقُودِ﴿٥

5Ubwo bacanaga umuriro ugurumana cyane,

إِذۡ هُمۡ عَلَيۡهَا قُعُودٞ﴿٦

6Ubwo babaga bawicaye impande,

وَهُمۡ عَلَىٰ مَا يَفۡعَلُونَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ شُهُودٞ﴿٧

7Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika).

وَمَا نَقَمُواْ مِنۡهُمۡ إِلَّآ أَن يُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ﴿٨

8Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Ushimwa cyane,

ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ﴿٩

9Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu.

إِنَّ ٱلَّذِينَ فَتَنُواْ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ ثُمَّ لَمۡ يَتُوبُواْ فَلَهُمۡ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمۡ عَذَابُ ٱلۡحَرِيقِ﴿١٠

10Mu by’ukuri abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika.

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡكَبِيرُ﴿١١

11Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje.

إِنَّ بَطۡشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ﴿١٢

12Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze.

إِنَّهُۥ هُوَ يُبۡدِئُ وَيُعِيدُ﴿١٣

13Mu by’ukuri ni We waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na We uzabigarura (ku munsi w’imperuka).

وَهُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلۡوَدُودُ﴿١٤

14Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Umukunzi (w’abemeramana),

ذُو ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡمَجِيدُ﴿١٥

15Nyiri Ar’shi[1], Nyirikuzo,

فَعَّالٞ لِّمَا يُرِيدُ﴿١٦

16Ukora ibyo ashaka akanabinoza.

هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡجُنُودِ﴿١٧

17Ese wamenye inkuru z’ingabo?

فِرۡعَوۡنَ وَثَمُودَ﴿١٨

18Za Farawo n’iz’aba Thamudu?

بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي تَكۡذِيبٖ﴿١٩

19Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri).

وَٱللَّهُ مِن وَرَآئِهِم مُّحِيطُۢ﴿٢٠

20Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira).

بَلۡ هُوَ قُرۡءَانٞ مَّجِيدٞ﴿٢١

21Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse,

فِي لَوۡحٖ مَّحۡفُوظِۭ﴿٢٢

22(Yanditse) ku rubaho rurinzwe (Lawuhul Mahfudh).

RELATED SURAHS