الانشقاق
The Splitting Open • 25 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka),
2Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo, kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira),
3N’igihe isi izaringanizwa,
4Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho,
5Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo, kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira),
6Yewe muntu! Mu by’ukuri ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka).
7Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo,
8Azabarurirwa mu buryo bworoshye,
9Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye!
10Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo,
11Azisabira kurimbuka,
12Kandi azahira mu muriro ugurumana.
13Mu by’ukuri (mu buzima bwo ku isi) yabaga mu muryango we yishimye,
14Mu by’ukuri yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we).
15Nyamara si byo! Mu by’ukuri Nyagasani we yabaga amubona neza.
16Bityo, ndahiye igicu gitukura cy’izuba rirenga,
17N’ijoro n’ibyo ritwikira (byose),
18N’ukwezi igihe kuzuye,
19Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)
20Ese babaye bate, kuki batemera?
21Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama.
22Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho ze).
23Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo).
24Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibabaza.
25Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).