Al-Mutaffifin

المطففين

The Defrauders36 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَيۡلٞ لِّلۡمُطَفِّفِينَ﴿١

1Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo,

ٱلَّذِينَ إِذَا ٱكۡتَالُواْ عَلَى ٱلنَّاسِ يَسۡتَوۡفُونَ﴿٢

2Ba bandi igihe bapimiwe n’abandi bantu, basaba kuzurizwa ibipimo,

وَإِذَا كَالُوهُمۡ أَو وَّزَنُوهُمۡ يُخۡسِرُونَ﴿٣

3Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye.

أَلَا يَظُنُّ أُوْلَٰٓئِكَ أَنَّهُم مَّبۡعُوثُونَ﴿٤

4Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe),

لِيَوۡمٍ عَظِيمٖ﴿٥

5Ku munsi uhambaye?

يَوۡمَ يَقُومُ ٱلنَّاسُ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿٦

6Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa?

كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡفُجَّارِ لَفِي سِجِّينٖ﴿٧

7Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’inkozi z’ibibi (cyanditsemo ibikorwa byazo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini.

وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سِجِّينٞ﴿٨

8None se ni iki cyakumenyesha Sijiini?

كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ﴿٩

9Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.

وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ﴿١٠

10Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura,

ٱلَّذِينَ يُكَذِّبُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ﴿١١

11Ba bandi bahinyura umunsi w’ibihembo.

وَمَا يُكَذِّبُ بِهِۦٓ إِلَّا كُلُّ مُعۡتَدٍ أَثِيمٍ﴿١٢

12Kandi nta wundi uwuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha,

إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ﴿١٣

13(Wa wundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”

كَلَّاۖ بَلۡۜ رَانَ عَلَىٰ قُلُوبِهِم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ﴿١٤

14Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo.

كَلَّآ إِنَّهُمۡ عَن رَّبِّهِمۡ يَوۡمَئِذٖ لَّمَحۡجُوبُونَ﴿١٥

15Oya! Mu by’ukuri kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo.

ثُمَّ إِنَّهُمۡ لَصَالُواْ ٱلۡجَحِيمِ﴿١٦

16Maze bahire mu muriro ugurumana.

ثُمَّ يُقَالُ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ﴿١٧

17Nuko babwirwe bati “Ibi ni byo mwajyaga muhinyura.”

كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡأَبۡرَارِ لَفِي عِلِّيِّينَ﴿١٨

18Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’abakora ibyiza (cyanditsemo ibikorwa byabo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyyuuna.

وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا عِلِّيُّونَ﴿١٩

19None se ni iki cyakumenyesha Iliyuna?

كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ﴿٢٠

20Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.

يَشۡهَدُهُ ٱلۡمُقَرَّبُونَ﴿٢١

21(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya.

إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٍ﴿٢٢

22Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);

عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ﴿٢٣

23Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).

تَعۡرِفُ فِي وُجُوهِهِمۡ نَضۡرَةَ ٱلنَّعِيمِ﴿٢٤

24Uzabona uburanga bwabo burabagirana kubera ibyishimo.

يُسۡقَوۡنَ مِن رَّحِيقٖ مَّخۡتُومٍ﴿٢٥

25Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye,

خِتَٰمُهُۥ مِسۡكٞۚ وَفِي ذَٰلِكَ فَلۡيَتَنَافَسِ ٱلۡمُتَنَٰفِسُونَ﴿٢٦

26Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe.

وَمِزَاجُهُۥ مِن تَسۡنِيمٍ﴿٢٧

27(Icyo kinyobwa) kizaba kivanze na Tas’niim (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru)

عَيۡنٗا يَشۡرَبُ بِهَا ٱلۡمُقَرَّبُونَ﴿٢٨

28Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah).

إِنَّ ٱلَّذِينَ أَجۡرَمُواْ كَانُواْ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يَضۡحَكُونَ﴿٢٩

29Mu by’ukuri (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana,

وَإِذَا مَرُّواْ بِهِمۡ يَتَغَامَزُونَ﴿٣٠

30Bazinyuraho zikabaryanira inzara.

وَإِذَا ٱنقَلَبُوٓاْ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِمُ ٱنقَلَبُواْ فَكِهِينَ﴿٣١

31Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabagira urwenya.

وَإِذَا رَأَوۡهُمۡ قَالُوٓاْ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَضَآلُّونَ﴿٣٢

32N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti “Mu by’ukuri bariya barayobye.”

وَمَآ أُرۡسِلُواْ عَلَيۡهِمۡ حَٰفِظِينَ﴿٣٣

33Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana).

فَٱلۡيَوۡمَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنَ ٱلۡكُفَّارِ يَضۡحَكُونَ﴿٣٤

34Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi.

عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ﴿٣٥

35Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).

هَلۡ ثُوِّبَ ٱلۡكُفَّارُ مَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ﴿٣٦

36Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora?

RELATED SURAHS