Al-Infitar

الانفطار

The Cleaving19 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنفَطَرَتۡ﴿١

1Igihe ikirere kizasatagurika,

وَإِذَا ٱلۡكَوَاكِبُ ٱنتَثَرَتۡ﴿٢

2N’igihe inyenyeri zizanyanyagira,

وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ فُجِّرَتۡ﴿٣

3N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe),

وَإِذَا ٱلۡقُبُورُ بُعۡثِرَتۡ﴿٤

4N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo),

عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّا قَدَّمَتۡ وَأَخَّرَتۡ﴿٥

5(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yigijeyo ngo azabe abikora (byaba ibyiza cyangwa ibibi).

يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ مَا غَرَّكَ بِرَبِّكَ ٱلۡكَرِيمِ﴿٦

6Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu?

ٱلَّذِي خَلَقَكَ فَسَوَّىٰكَ فَعَدَلَكَ﴿٧

7We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye?

فِيٓ أَيِّ صُورَةٖ مَّا شَآءَ رَكَّبَكَ﴿٨

8Yaragutunganyije aguha ishusho ashaka.

كَلَّا بَلۡ تُكَذِّبُونَ بِٱلدِّينِ﴿٩

9Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo.

وَإِنَّ عَلَيۡكُمۡ لَحَٰفِظِينَ﴿١٠

10Ariko mu by’ukuri mufite ababagenzura (abamalayika babashinzwe),

كِرَامٗا كَٰتِبِينَ﴿١١

11Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi),

يَعۡلَمُونَ مَا تَفۡعَلُونَ﴿١٢

12Bazi ibyo mukora byose.

إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٖ﴿١٣

13Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);

وَإِنَّ ٱلۡفُجَّارَ لَفِي جَحِيمٖ﴿١٤

14Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana,

يَصۡلَوۡنَهَا يَوۡمَ ٱلدِّينِ﴿١٥

15Bazawuhiramo ku munsi w’ibihembo,

وَمَا هُمۡ عَنۡهَا بِغَآئِبِينَ﴿١٦

16Kandi ntibazigera bawuvamo.

وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ﴿١٧

17None se ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?

ثُمَّ مَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ﴿١٨

18Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?

يَوۡمَ لَا تَمۡلِكُ نَفۡسٞ لِّنَفۡسٖ شَيۡـٔٗاۖ وَٱلۡأَمۡرُ يَوۡمَئِذٖ لِّلَّهِ﴿١٩

19(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah.

RELATED SURAHS