التكوير
The Overthrowing • 29 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Igihe izuba rizazingwazingwa (urumuri rwaryo rukazimira),
2N’igihe inyenyeri zizijima,
3N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo,
4N’igihe ingamiya zihaka zizarekwa (ntizitabweho),
5N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe,
6N’igihe inyanja zizaka umuriro,
7N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo).
8N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa,[1]
9Icyaha yakoze cyatumye yicwa,
10N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa (bigakwirakwizwa),
11N’igihe ikirere kizakurwaho igishishwa cyacyo (inyenyeri zavuyeho),
12N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa,
13N’igihe Ijuru rizigizwa hafi,
14Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze.
15Bityo, ndahiye inyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro,
16Zigenda zihuta kandi zikanihisha,
17Nanarahiye ijoro igihe riguye,
18N’igitondo igihe gitangaje,
19Mu by’ukuri (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)],
20(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (n’urwego rwo hejuru) yahawe na nyiri Ar’shi[1] y’icyubahiro (Allah).
21Yumvirwa (n’abamalayika mu ijuru) kandi ikaba yizewe (kwa Allah).
22Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi.
23Kandi rwose yamubonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye.
24Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu).
25Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe.
26None se muragana he?
27Mu by’ukuri iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose).
28Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse.
29Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse.