Az-Zalzalah

الزلزلة

The Earthquake8 ayahsMedinan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

إِذَا زُلۡزِلَتِ ٱلۡأَرۡضُ زِلۡزَالَهَا﴿١

1Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye,

وَأَخۡرَجَتِ ٱلۡأَرۡضُ أَثۡقَالَهَا﴿٢

2Nuko isi igasohora imitwaro yayo (ibiyirimo),

وَقَالَ ٱلۡإِنسَٰنُ مَا لَهَا﴿٣

3Umuntu azavuga ati “Ese noneho (isi) yabaye iki?”

يَوۡمَئِذٖ تُحَدِّثُ أَخۡبَارَهَا﴿٤

4Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho),

بِأَنَّ رَبَّكَ أَوۡحَىٰ لَهَا﴿٥

5Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse.

يَوۡمَئِذٖ يَصۡدُرُ ٱلنَّاسُ أَشۡتَاتٗا لِّيُرَوۡاْ أَعۡمَٰلَهُمۡ﴿٦

6Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo.

فَمَن يَعۡمَلۡ مِثۡقَالَ ذَرَّةٍ خَيۡرٗا يَرَهُۥ﴿٧

7Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe).

وَمَن يَعۡمَلۡ مِثۡقَالَ ذَرَّةٖ شَرّٗا يَرَهُۥ﴿٨

8N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihanirwe).

RELATED SURAHS