Al-'Adiyat

العاديات

The Chargers11 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلۡعَٰدِيَٰتِ ضَبۡحٗا﴿١

1Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi,

فَٱلۡمُورِيَٰتِ قَدۡحٗا﴿٢

2Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro,

فَٱلۡمُغِيرَٰتِ صُبۡحٗا﴿٣

3N’amafarasi agaba igitero mu rukerera,

فَأَثَرۡنَ بِهِۦ نَقۡعٗا﴿٤

4Akanatumura umukungugu,

فَوَسَطۡنَ بِهِۦ جَمۡعًا﴿٥

5Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi.

إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لِرَبِّهِۦ لَكَنُودٞ﴿٦

6Mu by’ukuri umuntu ni indashima kuri Nyagasani we,

وَإِنَّهُۥ عَلَىٰ ذَٰلِكَ لَشَهِيدٞ﴿٧

7Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya,

وَإِنَّهُۥ لِحُبِّ ٱلۡخَيۡرِ لَشَدِيدٌ﴿٨

8Ndetse akunda imitungo bikabije.

۞ أَفَلَا يَعۡلَمُ إِذَا بُعۡثِرَ مَا فِي ٱلۡقُبُورِ﴿٩

9Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa?

وَحُصِّلَ مَا فِي ٱلصُّدُورِ﴿١٠

10N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara?

إِنَّ رَبَّهُم بِهِمۡ يَوۡمَئِذٖ لَّخَبِيرُۢ﴿١١

11Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo.

RELATED SURAHS