البلد
The City • 20 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye uyu mujyi (wa Maka),
2Nawe (Ntumwa Muhamadi) utuye uyu mujyi,
3N’umubyeyi (Adamu) n’abo yabyaye,
4Mu by’ukuri twaremye umuntu (agomba kunyura) mu ngorane.
5Ese akeka ko nta n’umwe wamushobora?
6Aravuga ati “Nakoresheje umutungo mwinshi.”
7Ese akeka ko nta n’umwe umubona?
8Ese ntitwamuhaye amaso abiri,
9Ndetse n’ururimi n’iminwa ibiri?
10Tukanamwereka inzira ebyiri (iy’icyiza n’ikibi)?
11Ariko ntiyigeze ashaka kunyura mu nzira igoranye (iganisha ku byiza n’intsinzi).
12Ese ni iki cyakumenyesha iyo nzira igoranye?
13(Ni) ukubohora umucakara,
14Cyangwa gutanga amafunguro ku munsi w’amapfa,
15(Ayo mafunguro ukayaha) imfubyi mufitanye isano rya bugufi,
16Cyangwa umukene wambaye ubusa (ubayeho mu kaga).
17Hanyuma akaba umwe mu bemeramana, bakanagirana inama zo kwihangana ndetse bakanagirana inama zo kugira impuhwe.
18Abo ni abo mu kuboko kw’iburyo (mu Ijuru).
19Naho abahakanye amagambo yacu, ni abo mu kuboko kw’ibumoso (mu muriro).
20Bazaba bafungiranye mu muriro (badafite aho binjirira n’aho basohokera).