Al-Ma'arij

المعارج

The Ascending Stairways44 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

سَأَلَ سَآئِلُۢ بِعَذَابٖ وَاقِعٖ﴿١

1Usaba yasabye ko ibihano bigomba kuzabaho bisohora,

لِّلۡكَٰفِرِينَ لَيۡسَ لَهُۥ دَافِعٞ﴿٢

2(Nyamara ibyo bihano) nta kizabibuza kugera ku bahakanyi,

مِّنَ ٱللَّهِ ذِي ٱلۡمَعَارِجِ﴿٣

3(Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, nyir’amayira azamuka (agana mu ijuru).

تَعۡرُجُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَٱلرُّوحُ إِلَيۡهِ فِي يَوۡمٖ كَانَ مِقۡدَارُهُۥ خَمۡسِينَ أَلۡفَ سَنَةٖ﴿٤

4Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo).

فَٱصۡبِرۡ صَبۡرٗا جَمِيلًا﴿٥

5Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza.

إِنَّهُمۡ يَرَوۡنَهُۥ بَعِيدٗا﴿٦

6Mu by’ukuri bo babona (imperuka) iri kure,

وَنَرَىٰهُ قَرِيبٗا﴿٧

7Nyamara twe tukabona iri hafi.

يَوۡمَ تَكُونُ ٱلسَّمَآءُ كَٱلۡمُهۡلِ﴿٨

8Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa.

وَتَكُونُ ٱلۡجِبَالُ كَٱلۡعِهۡنِ﴿٩

9N’imisozi ikaba nk’ubwoya (bukemurwa ku matungo bukorwamo imyambaro)

وَلَا يَسۡـَٔلُ حَمِيمٌ حَمِيمٗا﴿١٠

10Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo,

يُبَصَّرُونَهُمۡۚ يَوَدُّ ٱلۡمُجۡرِمُ لَوۡ يَفۡتَدِي مِنۡ عَذَابِ يَوۡمِئِذِۭ بِبَنِيهِ﴿١١

11N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko nta cyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho incungu abana be,

وَصَٰحِبَتِهِۦ وَأَخِيهِ﴿١٢

12Umugore we, umuvandimwe we,

وَفَصِيلَتِهِ ٱلَّتِي تُـٔۡوِيهِ﴿١٣

13N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba).

وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا ثُمَّ يُنجِيهِ﴿١٤

14Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho incungu) kugira ngo arokoke.

كَلَّآۖ إِنَّهَا لَظَىٰ﴿١٥

15Ariko nta cyo bizamumarira! Ahubwo azajya mu muriro ugurumana,

نَزَّاعَةٗ لِّلشَّوَىٰ﴿١٦

16Uhubuzaho uruhu rw’agahanga,

تَدۡعُواْ مَنۡ أَدۡبَرَ وَتَوَلَّىٰ﴿١٧

17Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an),

وَجَمَعَ فَأَوۡعَىٰٓ﴿١٨

18Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah).

۞ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ خُلِقَ هَلُوعًا﴿١٩

19Mu by’ukuri umuntu yaremanywe ukutihangana,

إِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ جَزُوعٗا﴿٢٠

20Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane.

وَإِذَا مَسَّهُ ٱلۡخَيۡرُ مَنُوعًا﴿٢١

21Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane.

إِلَّا ٱلۡمُصَلِّينَ﴿٢٢

22Uretse abakora iswala,

ٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَاتِهِمۡ دَآئِمُونَ﴿٢٣

23Ba bandi bahozaho iswala zabo,

وَٱلَّذِينَ فِيٓ أَمۡوَٰلِهِمۡ حَقّٞ مَّعۡلُومٞ﴿٢٤

24Na ba bandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo,

لِّلسَّآئِلِ وَٱلۡمَحۡرُومِ﴿٢٥

25Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha);

وَٱلَّذِينَ يُصَدِّقُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ﴿٢٦

26Na ba bandi bemera ko umunsi w’ibihembo ari ukuri,

وَٱلَّذِينَ هُم مِّنۡ عَذَابِ رَبِّهِم مُّشۡفِقُونَ﴿٢٧

27Na ba bandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo.

إِنَّ عَذَابَ رَبِّهِمۡ غَيۡرُ مَأۡمُونٖ﴿٢٨

28Kubera ko mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wabo nta n’umwe wakwizera ko bitamugeraho.

وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِفُرُوجِهِمۡ حَٰفِظُونَ﴿٢٩

29Na ba bandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi),

إِلَّا عَلَىٰٓ أَزۡوَٰجِهِمۡ أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ فَإِنَّهُمۡ غَيۡرُ مَلُومِينَ﴿٣٠

30Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri bo ntibabigayirwa.

فَمَنِ ٱبۡتَغَىٰ وَرَآءَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡعَادُونَ﴿٣١

31Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye.

وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِأَمَٰنَٰتِهِمۡ وَعَهۡدِهِمۡ رَٰعُونَ﴿٣٢

32Na ba bandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo.

وَٱلَّذِينَ هُم بِشَهَٰدَٰتِهِمۡ قَآئِمُونَ﴿٣٣

33Na ba bandi batanga ubuhamya bw’ukuri.

وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَاتِهِمۡ يُحَافِظُونَ﴿٣٤

34Na ba bandi bahozaho iswala zabo (ku bihe byagenwe);

أُوْلَٰٓئِكَ فِي جَنَّٰتٖ مُّكۡرَمُونَ﴿٣٥

35Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe,

فَمَالِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ قِبَلَكَ مُهۡطِعِينَ﴿٣٦

36None se ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera)?

عَنِ ٱلۡيَمِينِ وَعَنِ ٱلشِّمَالِ عِزِينَ﴿٣٧

37(Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe?

أَيَطۡمَعُ كُلُّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ أَن يُدۡخَلَ جَنَّةَ نَعِيمٖ﴿٣٨

38Ese buri wese muri bo ararikiye kuzinjizwa mu Ijuru ryuje ingabire?

كَلَّآۖ إِنَّا خَلَقۡنَٰهُم مِّمَّا يَعۡلَمُونَ﴿٣٩

39Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri twabaremye tubakomoye mu byo bazi[1] (ariko banga kwemera).

فَلَآ أُقۡسِمُ بِرَبِّ ٱلۡمَشَٰرِقِ وَٱلۡمَغَٰرِبِ إِنَّا لَقَٰدِرُونَ﴿٤٠

40Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Uburasirazuba bwose n’Uburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye,

عَلَىٰٓ أَن نُّبَدِّلَ خَيۡرٗا مِّنۡهُمۡ وَمَا نَحۡنُ بِمَسۡبُوقِينَ﴿٤١

41Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira.

فَذَرۡهُمۡ يَخُوضُواْ وَيَلۡعَبُواْ حَتَّىٰ يُلَٰقُواْ يَوۡمَهُمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ﴿٤٢

42Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.

يَوۡمَ يَخۡرُجُونَ مِنَ ٱلۡأَجۡدَاثِ سِرَاعٗا كَأَنَّهُمۡ إِلَىٰ نُصُبٖ يُوفِضُونَ﴿٤٣

43Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana amabuye ashinze (ibigirwamana byabo).

خَٰشِعَةً أَبۡصَٰرُهُمۡ تَرۡهَقُهُمۡ ذِلَّةٞۚ ذَٰلِكَ ٱلۡيَوۡمُ ٱلَّذِي كَانُواْ يُوعَدُونَ﴿٤٤

44Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Uwo ni wo munsi bajyaga basezeranywa.

RELATED SURAHS