الحديد
The Iron • 29 ayahs • Medinan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, kandi ni We Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
2Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwe. Ni We utanga ubuzima n’urupfu. Kandi ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu.
3Ni We Ntangiriro akaba n’Iherezo, Ugaragara (Uri hejuru ya buri kintu) akaba n’Utagaragara (uri bugufi ya buri kintu). Kandi ni We Mumenyi uhebuje wa buri kintu.
4Ni We waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi aba ari kumwe namwe aho muri hose. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
5Ubwami bw’ibirere n’isi ni ubwe. Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bisubizwa.
6Yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi ni We Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
7Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munatange mu byo yabaragije; kuko bamwe muri mwe bemeye bakanatanga (mu nzira ya Allah), bazagororerwa ibihembo bihebuje.
8None se kuki mutemera Allah kandi Intumwa ibahamagarira kwemera Nyagasani wanyu? Kandi (Allah) yaranakiriye isezerano ryanyu rikomeye; niba muri abemeramana nyakuri (ngaho nimwemere).
9Ni We uhishurira umugaragu we (Muhamadi) amagambo asobanutse, kugira ngo abakure mu mwijima abaganisha ku rumuri. Rwose Allah ni Umunyempuhwe nyinshi kuri mwe, Umunyembabazi.
10None se kuki mudatanga mu nzira ya Allah, kandi Allah ari We ufite izungura ry’ibirere n’isi? Abatanze bakanarwana mbere y’urugamba (rwo kubohora Maka) muri mwe, ntibahwanye (na ba bandi babikoze nyuma yaho); abo (babikoze mbere) bafite urwego rusumba urw’abatanze bakanarwana nyuma. Ariko bose Allah yabasezeranyije ibyiza. Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora.
11Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (atanga amaturo n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza), ngo (Allah azayimwishyure) amukubiye inshuro nyinshi, ndetse azanamugororere ibihembo bihebuje?
12Umunsi uzabona abemeramana n’abemeramanakazi urumuri rwabo rukataje imbere n’iburyo bwabo (babwirwa) bati “Dore inkuru nziza yanyu uyu munsi! Ni ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), muzabamo ubuziraherezo. Iyi ni yo ntsinzi ihambaye.”
13Umunsi indyarya z’abagabo n’iz’abagore zizabwira abemeramana ziti “Nimudutegereze turahure ku rumuri rwanyu!” Zizabwirwa ziti “Nimusubire inyuma (ku isi) mushake urumuri!” Maze hagati yabo hashyirwe urukuta rufite umuryango. Imbere yarwo hari impuhwe, naho hanze yarwo hakaba ibihano.
14(Indyarya) zizabahamagara (abemeramana) zibabwira ziti “Ese ntitwari kumwe namwe (ku isi)?” Bazisubize bati “Yego! Ariko mwishyize mu bigeragezo, mutega iminsi (Intumwa n’abemeramana), munishyira mu gushidikanya kandi munashukwa n’irari ryanyu kugeza ubwo itegeko rya Allah (urupfu) risohoye. Nuko umushukanyi (Shitani) abatesha umurongo wa Allah.”
15Uyu munsi nta ncungu yanyu (mwe ndyarya) cyangwa iy’abahakanye iri bwakirwe. Ubuturo bwanyu ni mu muriro. Ni wo muzabana kandi ni na wo herezo ribi.
16Ese igihe nticyari cyagera ngo imitima y’abemeye yicishe bugufi kubera kwibuka Allah n’ibyahishuwe by’ukuri (Qur’an)? No kugira ngo ntibabe nk’abahawe igitabo mbere yabo, nuko igihe (cyo gutegereza ibyo Intumwa zabasezeranyije) kikababana kirekire, maze imitima yabo ikinangira; kandi abenshi muri bo bari ibyigomeke!
17Mumenye ko Allah aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri twabasobanuriye ibimenyetso kugira ngo mutekereze.
18Mu by’ukuri ba bandi batanga amaturo b’abagabo n’abagore, bakanaguriza Allah inguzanyo nziza, (Allah azabishyura) abakubiye inshuro nyinshi, ndetse azanabagororera ibihembo bihebuje.
19Na ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ze (nta n’imwe barobanuye), ni bo banyakuri ndetse bakaba n’abahamya kwa Nyagasani wabo. Bazagororerwa ibihembo byabo n’urumuri rwabo. Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro.
20Mumenye ko ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino, kwinezeza, imitako, kwiyemera hagati yanyu ndetse no kwiratana imitungo n’abana. (Ibyo bigereranywa) nk’ibimera bishimisha abahinzi nyuma yo kubona imvura, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagara) bigahinduka utuvungukira. Ariko ku munsi w’imperuka hazaba ibihano bikomeye (ku bahakanyi), ndetse n’imbabazi no kwishimirwa na Allah (ku bemeramana). Kandi ubuzima bw’isi nta cyo buri cyo uretse kuba ari umunezero ushukana.
21Nimwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijuru rifite ubugari bungana n’ubw’ikirere n’isi; ryateguriwe abemeye Allah n’Intumwa ze. Izo ni ingabire za Allah aha uwo ashaka; kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye.
22Nta kibi cyagera ku isi cyangwa ngo kibabeho kitanditse mu gitabo (kirinzwe) mbere y’uko tukibeshaho. Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.
23Kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse cyangwa ngo mwiratane ibyo mwahawe. Mu by’ukuri Allah ntakunda umwirasi wese, w’umwibone,
24Ba bandi bagira ubugugu bakanabushishikariza abantu. Ariko uzatera umugongo (kumvira Allah, amenye ko) Allah ari Uwihagije, Usingizwa cyane.
25Rwose twohereje Intumwa zacu tuzihaye ibimenyetso bigaragara n’ibitangaza, ndetse tunazihishurira ibitabo n’ubutabera, kugira ngo abantu bimakaze ubutabera. Twanamanuye icyuma cy’ubutare gifite imbaraga zihambaye kandi kinafitiye abantu akamaro. (Ibyo byose byakozwe) kugira ngo Allah yerekane abamutabara (abatabara idini rye) ndetse n’Intumwa ze kandi batamuzi. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Utsinda.
26Kandi rwose twohereje Nuhu na Ibrahimu, maze duha urubyaro rwabo ubuhanuzi n’ibitabo. Muri bo hari abayobotse ariko abenshi muri bo babaye ibyigomeke.
27Hanyuma tubakurikiza (izindi) ntumwa zacu zaje zitera ikirenge mu cyabo. Twakurikijeho kohereza Issa mwene Mariyamu, tumuha Ivanjili, tunashyira ubuntu n’impuhwe mu mitima y’abamukurikiye, ariko bihimbiye kwiyegurira Imana (banga gushaka cyangwa gushakwa) nyamara nta byo twabategetse, (twabategetse) gusa gushaka ishimwe rya Allah, gusa ntibabyubahirije nk’uko bikwiye. Bityo, abemeye muri bo twabahaye ibihembo bakwiye, nyamara abenshi muri bo bari ibyigomeke.
28Yemwe abemeye (Intumwa Musa na Issa)! Nimugandukire Allah kandi munemere Intumwa ye (Muhamadi)! (Allah) azabaha impuhwe ze zikubye kabiri, anabahe urumuri mugendana ndetse anabababarire ibyaha byanyu. Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.
29(Ibyo byose abikora) kugira ngo abahawe ibitabo bamenye ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bagira mu ngabire za Allah, kandi ko ingabire zose ziri mu biganza bya Allah, akaba aziha uwo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye.