الواقعة
The Event • 96 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ubwo imperuka izaba igeze,
2Nta we uzashobora guhinyura ukuza kwayo.
3Izacisha bugufi (abazajya mu muriro), inashyire hejuru (abazajya mu ijuru).
4Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye.
5N’imisozi igahindurwa ubuvungukira.
6Maze ikaba umukungugu utumuka.
7(Icyo gihe) muzaba muri mu byiciro bitatu:
8Hari ab’iburyo;[1] abo bantu b’iburyo ni bantu ki?
9N’ab’ibumoso; abo bantu b’ibumoso ni bantu ki?
10N’aba mbere (ni ababimburiye abandi mu gukurikiza amategeko ya Allah bakiri ku isi), abo bazaba ari bo ba mbere (mu kwinjira mu Ijuru).
11Abo ni bo bazaba bari hafi (ya Allah).
12Mu ijuru ryuje ingabire.
13Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
14Na bake mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
15Bazaba bari ku bitanda bitatswe na zahabu,
16Babyegamyeho, berekeranye.
17Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe),
18(Bazaba babazengurutsamo) ibikombe, amabirika n’ibirahuri birimo ibinyobwa (byiza) byo mu masoko yo mu ijuru),
19Ntibizabatera kurwara umutwe ndetse nta n’ubwo bizabasindisha.
20(Bazaba banazengurutswamo) imbuto bazihitiramo,
21Ndetse n’inyama z’inyoni bazifuza.
22Kandi (hazaba hari) ba Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro n’amaso manini).
23Bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.
24Bizaba ari ibihembo by’ibyo bakoraga.
25Muri ryo (Ijuru) nta magambo adafite akamaro cyangwa se ayatuma bakora ibyaha bazumvamo,
26Uretse (imvugo yo kuramukanya, igira iti) “Salamu, Salamu (amahoro, amahoro)!”
27Naho ab’iburyo; ni bantu ki (mbega ibihembo by’abantu b’iburyo)?
28Bazaba mu (ijuru ririmo) ibiti bya Sidiri bidafite amahwa,
29N’insina zifite ibitoki by’amaseri agerekeranye,
30No mu gicucu cyagutse (kandi gihoraho),
31N’amazi ahora atemba,
32Ndetse n’imbuto nyinshi,
33Ntizizahundura (bitewe n’ihinduka ry’ibihe cyangwa ngo zigire igihe cyo kwera), kandi ntizizaba zibujijwe (kuri bo).
34Bazaba banafite ibitanda biri hejuru.
35Mu by’ukuri (abagore bo ku isi bazajya mu ijuru) tuzabarema bundi bushya.
36Maze tubagire amasugi.
37Bakunda (abagabo babo gusa), kandi ari urungano.
38(Ibi byose) byateganyirijwe abantu b’iburyo.
39Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
40Na benshi mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
41Naho abantu b’ibumoso; ni bantu ki (mbega ibihano by’abantu b’ibumoso)?
42Bazaba bari mu muyaga utwika ndetse n’amazi yatuye.
43No mu gicucu cy’umwotsi w’umukara.
44(Icyo gicucu) nta mafu kizatanga ndetse nta n’icyiza kizagiturukaho.
45Mu by’ukuri mbere bari babayeho mu buzima bwo kwinezeza (bigomeka kuri Allah).
46Kandi bajyaga batsimbarara ku cyaha gihambaye (cyo kubangikanya Imana, ntibagire umugambi wo kubyicuza).
47Kandi bajyaga bavuga bati “ Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzazurwa koko?”
48“N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
49Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Yego) rwose, abo hambere n’abo hanyuma,
50Bazakoranywa ku munsi uzwi, wagenwe (umunsi w’imperuka).”
51Nuko mwe abayobye mukanahinyura ukuri,
52Rwose muzarya ku giti cya Zaqumu,
53Maze mucyuzuze inda,
54Mukirenzeho amazi yatuye,
55Muzayanywa nk’ingamiya zinywa zidashira inyota.
56Iryo ni ryo zimano ryabo ku munsi w’ibihembo.
57Ni twe twabaremye. None se kuki mutemera (izuka)?
58Ese mutekereza iki ku byo musohora (amasohoro)?
59Ese ni mwe muyarema cyangwa ni twe Muremyi?
60Ni twe twabageneye urupfu kandi ntitwananirwa,
61Kubasimbuza abameze nkamwe, maze tukabaremamo (amashusho y’) ibindi mutazi.
62Kandi mu by’ukuri mwamenye ukuremwa (kwanyu) kwa mbere. None se kuki mutibuka?
63Ese ntimubona ibyo muhinga?
64Ese ni mwe mubiha kumera no gukura, cyangwa ni twe tubikora?
65Tubishatse twabigira ubushingwe, maze mugakomeza kumirwa.
66(Muvuga muti) “Rwose (twaruhiye ubusa none) dusigaye mu madeni”;
67Cyangwa ahubwo turaburaniwe (tubuze byose).
68Ese ntimubona amazi munywa?
69Ese ni mwe muyamanura mu bicu cyangwa ni twe tuyamanura?
70Iyo tuza kubishaka, twari kuyagira urwunyunyu (ntanyobwe). None se kuki mudashimira (Allah).
71Ese ntimubona umuriro mucana?
72Ese ni mwe mwaremye igiti cyawo (muwukomoramo) cyangwa ni twe Muremyi?
73Ni twe twawugize urwibutso (rw’umuriro wa Jahanamu), ndetse n’ingirakamaro ku bagenzi (n’abandi bose bawukeneye).
74Ngaho singiza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
75Ndahiye ibyimbo by’inyenyeri (mu isanzure).
76Kandi rwose iyo ni indahiro ihambaye iyo muza kumenya,
77Ko mu by’ukuri (iyi) ari Qur’an Ntagatifu,
78Iri mu gitabo kirinzwe neza (mu Ijuru),
79Kitajya kigira ugikoraho uretse abejejwe (bafite isuku).
80Ni uguhishurwa kwaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.
81Ese iyi nkuru (Qur’an) ni yo muhinyura?
82Aho (gushimira Allah) ku ngabire abaha, (mumwitura) kumuhakana?
83None se (kuki nta cyo mukora) igihe roho (y’umuntu ugiye gupfa) igeze mu muhogo?
84Icyo gihe muba murebera,
85Kandi tuba turi hafi ye kubarusha, ariko mwe ntimubibona.
86None se kuki, niba mwibwira ko nta cyo muzabazwa (mukaba mwibwira ko muri abanyembaraga),
87Mutayigarura (iyo roho mu mubiri wayo), niba koko muri abanyakuri?
88Niba (uwo muntu ugiye gupfa) ari mu ba hafi (ya Allah),
89(Ateganyirijwe) umunezero n’impumuro y’ibyishimo, ndetse n’ubusitani bwuje ingabire (Ijuru).
90(Uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bantu b’iburyo,
91(Azabwirwa ati) “Amahoro nabe kuri wowe kuko uri mu bantu b’iburyo.”
92Ariko (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bahinyura (izuka), bayobye,
93Izimano rye rizaba ari amazi yatuye,
94No kuzatwikirwa mu muriro.
95Mu by’ukuri uku ni ko kuri kudashidikanywaho.
96Ngaho tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.