الزمر
The Groups • 75 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
2Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa.
3Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane.
4Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni We Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.
5Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kigendera (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko We (Allah) ari Umunyacyubahiro bihebuje, Umunyembabazi uhebuje.
6Yabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we (Hawa) amumukomoyemo. Yabaremeye amatungo umunani (ingabo n’ingore mu ngamiya, inka, intama ndetse n’ihene). Abaremera muri nyababyeyi za ba nyoko, mu byiciro bikurikirana, mu myijima itatu (mu nda, muri nyababyeyi no mu ngobyi). Uwo ni We Allah Nyagasani wanyu, nyir’ubwami bwose. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari We. Ese ni gute mureka kugaragira (Allah wenyine)?
7(Yemwe bantu) nimuramuka muhakanye, mu by’ukuri Allah arihagije (nta cyo abakeneyeho), ndetse ntiyishimira ubuhakanyi ku bagaragu be. Ariko iyo mushimiye (mukanemera), arabyishimira. Kandi nta we uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma igarukiro ryanyu rizaba kwa Nyagasani wanyu, maze ababwire ibyo mwakoraga. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
8N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, asaba Nyagasani we amwicuzaho. Nyamara (Allah) yamuha ku nema ze, akibagirwa uwo yatabazaga mbere, maze agashyiraho ibigirwamana bibangikanye na Allah, kugira ngo ayobye (abantu) kugana inzira ye. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Inezeze gake mu buhakanyi bwawe! Mu by’ukuri uri mu bazajya mu muriro.”
9Ese wa wundi usenga (Allah) mu bihe by’ijoro, yubama, anahagarara kubera gutinya imperuka, aniringira impuhwe za Nyagasani we (ni kimwe na wa wundi uhakana Allah?) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese abafite ubumenyi bahwanye n’abatabufite? Mu by’ukuri abanyabwenge ni bo babizirikana.”
10Vuga uti “Yemwe bagaragu banjye bemeye! Nimugandukire Nyagasani wanyu; ba bandi bakoze neza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Kandi isi ya Allah ni ngari (niba aho muri bitaborohera kugaragira Allah, nimwimukire ahandi). Mu by’ukuri abihangana bazagororerwa ibihembo byabo byuzuye, nta kugera.”
11Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kugaragira Allah (wenyine) nkora ibikorwa byiza kubera we;
12Kandi nategetswe kuba uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”
13Vuga uti “Mu by’ukuri mfite ubwoba bw’ibihano by’umunsi uhambaye, igihe naba nigometse kuri Nyagasani wanjye.”
14Vuga uti “Ngaragira Allah wenyine nkora ibikorwa byiza kubera we.”
15Ngaho nimugaragire ibyo mushaka bitari We. Vuga uti “Mu by’ukuri abanyagihombo ku munsi w’imperuka ni ba bandi bazaba bariyoretse ubwabo ndetse boreka n’imiryango yabo.” Rwose icyo kizaba ari cyo gihombo kigaragara.
16Bazaba batwikiriwe n’ibicu by’umuriro ndetse no munsi yabo hari ibindi. Ibyo ni byo Allah atinyisha abagaragu be. Ngaho bagaragu banjye, nimuntinye!
17Naho ba bandi bitandukanyije no kugaragira ibigirwamana bakagarukira Allah (bamwicuzaho), bateganyirijwe inkuru nziza. Ngaho geza inkuru nziza ku bagaragu banjye;
18Ba bandi batega amatwi imvugo (nyinshi zivugwa) maze bagakurikira inziza muri zo. Abo ni bo Allah yayoboye kandi ni bo banyabwenge.
19Nonese wa wundi uzahamwa n’imvugo y’ibihano (washobora kumuyobora)? Ese wowe urokora uri mu muriro?
20Ariko ba bandi bagandukira Nyagasani wabo, bazagororerwa amazu yubatse agerekeranye; imigezi itemba munsi yayo. (Iri) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano.
21Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagara) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge.
22Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akaba ari ku rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara.
23Allah yamanuye inkuru nziza kurusha izindi; ari cyo gitabo (Qur’an) gifite imirongo yuzuzanya kandi yisubiramo (itarambirana), ituma impu z’abatinya Nyagasani wabo zikangarana (iyo bayumvise isomwa), hanyuma impu n’imitima byabo bikoroha bigasingiza Allah. Uwo ni wo muyoboro wa Allah ayoboresha uwo ashaka; kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora.
24Ese uzaba ahungisha uburanga bwe ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka (yaba kimwe n’uzinjira mu ijuru mu buryo bworoshye)? Icyo gihe inkozi z’ibibi zizabwirwa ziti “Ngaho nimwumve (ibihano by’) ibyo mwakoraga!”
25Ababayeho mbere yabo barahakanye maze ibihano bibageraho mu buryo batiyumvishaga.
26Nuko Allah abasogongeza ugusuzugurika mu buzima bwo ku isi, kandi ibihano byo ku mperuka ni byo biruta ibindi; iyaba bari babizi.
27Kandi rwose twahaye abantu ingero z’ubwoko bwose muri iyi Qur’an kugira ngo bibuke.
28Qur’an yahishuwe mu rurimi rw’Icyarabu izira amayobera, kugira ngo batinye Allah.
29Allah yatanze urugero rw’umuntu (umugaragu) uhatswe na ba shebuja benshi batavuga rumwe, n’umuntu uhatswe na shebuja umwe. Ese abo bombi wabagereranya? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi.
30Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uzapfa kandi na bo bazapfa.
31Hanyuma mwese ku munsi w’imperuka muzajya impaka imbere ya Nyagasani wanyu.
32Ni nde nkozi y’ibibi ya cyane kurusha uhimbira Allah ikinyoma, akanahakana ukuri igihe kumugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho buturo bw’abahakanyi?
33Naho uwazanye ukuri (Qur’an) ndetse n’uwakwemeye; abo ni bo bagandukira Allah.
34Bazabona ibyo bazifuza byose kwa Nyagasani wabo. Ibyo ni byo bihembo by’abakora ibyiza.
35(Ibyo) ni ukugira ngo Allah abababarire ibibi kurusha ibindi mu byo bakoze kandi anabahembere ibyiza bakoraga.
36Ese Allah ntahagije (kuba umurinzi w’) umugaragu we? Nyamara bagukangisha ibyo basenga bitari We! Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora.
37Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka nta wamuyobya. Ese Allah si Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura.
38N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi”? Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Murabona ibyo musenga bitari Allah, Allah aramutse ashaka ko icyago kimbaho byagikuraho? Cyangwa agashaka ko impuhwe zingeraho, byakumira impuhwe ze”? Vuga uti “Allah arampagije kandi abiringira bajye baba ari We biringira.”
39Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Hanyuma muzamenya,
40Uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza (hano ku isi), ndetse akazanagerwaho n’ibihano bihoraho.”
41Rwose twaguhishuriye igitabo mu kuri kigenewe abantu bose. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi wowe ntabwo uri umuhagararizi wabo.
42Allah ni We utwara roho z’abantu iyo igihe cyazo cyo gupfa kigeze, ndetse n’iz’abazima basinziriye igihe cyazo cyo gupfa kitaragera (ni We uzitwara). Nuko akagumana roho z’abo yageneye gupfa, maze izindi akazohereza (mu mibiri yazo) zikabaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza.
43Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho abavugizi batari Allah? Vuga uti “None se n’iyo baba nta cyo batunze cyangwa nta bwenge bafite (mwakomeza kubiringira)?”
44Vuga uti “Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah. Ni We nyir’ubwami bw’ibirere n’isi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa.”
45Kandi iyo havuzwe Allah wenyine, imitima y’abatemera imperuka irabyinubira, nyamara havugwa ibitari We (Allah), bakanezerwa.
46Vuga uti “Nyagasani wanjye! Muremyi w’ibirere n’isi! Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ni Wowe uzakiranura abagaragu bawe ku byo batavugagaho rumwe.”
47Kandi iyo inkozi z’ibibi ziza kuba zifite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, zari kubitangaho incungu kugira ngo bizirinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarizwa na Allah ibyo batakekaga (ibihano).
48Ndetse bazanagaragarizwa ibibi bakoze, kandi bazazengurukwa n’ibyo bajyaga bannyega.
49N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, aradusaba hanyuma (ya makuba) twayahinduramo inema ziduturutseho, akavuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi bwanjye (ku bw’ibyo sinkeneye gushimira Allah). (Si ko bimeze) ahubwo ni ibigeragezo, uretse ko abenshi muri bo batabizi.”
50Rwose abababanjirije bavuze nk’ibi, ariko ibyo bakoraga nta cyo byabamariye.
51Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo (abahakanyi b’i Maka), bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi).
52Ese ntibazi ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza uwo ashaka? Mu by’ukuri muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu bemera.
53Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho). Mu by’ukuri Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
54Kandi nimwicuze kwa Nyagasani wanyu munamwicisheho bugufi mbere y’uko mugerwaho n’ibihano, hanyuma ntimutabarwe.
55Munakurikire ibyiza mwamanuriwe (Qur’an) biturutse kwa Nyagasani wanyu, mbere y’uko mugerwaho n’ibihano bibatunguye mutabizi.
56(Ibyo ni) ukugira ngo hatazagira uvuga ati “Mbega akaga ngize kubera kudohoka ku mategeko ya Allah, kandi rwose nari umwe mu bayakerensaga.”
57Cyangwa akavuga ati “Rwose iyo Allah aza kunyobora, nari kuba mu bagandukira (Allah).”
58Cyangwa se igihe azaba abonye ibihano akavuga ati “Rwose iyaba nari mbonye amahirwe yo kugaruka ku isi, nari kuzaba mu bakora ibyiza.”
59(Azasubizwa ati) “Niko biri! Rwose wagezweho n’ibimenyetso byanjye maze urabihakana, uribona ndetse uba mu bahakanyi.”
60Ndetse no ku munsi w’imperuka, uzabona uburanga bwa ba bandi bahimbiye Allah (ibinyoma) bwijimye. Ese muri Jahanamu si ho buturo bw’abibone?
61Kandi Allah azarokora ba bandi batinye Nyagasani wabo abaha ibyicaro byabo byiza (mu Ijuru). Ntibazigera bagerwaho n’ikibi (icyo ari cyo cyose) ndetse ntibazagira n’agahinda.
62Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu.
63Ni We nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Naho ba bandi bahakanye ibimenyetso bya Allah, ni bo bazaba abanyagihombo.
64Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ibitari Allah ni byo muntegeka kugaragira, yemwe mwa njiji mwe?”
65Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo.
66Ahubwo Allah (wenyine) ube ari We ugaragira, kandi ube mu bashimira.
67Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe (mu gipfunsi kimwe), ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
68Nuko ubwo impanda izavuzwa, abari mu birere no mu isi bazagwa igihumure (bapfe), uretse uwo Allah azashaka. Hanyuma yongere ivuzwe bwa kabiri, maze bahaguruke (bazuke bose) bategereje (uko Allah ari bubagenze).
69Kandi isi izarabagirana biturutse ku rumuri rwa Nyagasani wayo, nuko buri wese ahabwe igitabo (cy’ibikorwa bye), hanyuma abahanuzi n’abahamya bazanwe, maze (abantu) bacirwe urubanza mu kuri, batarenganyijwe.
70Na buri wese azahemberwa ibyo yakoze, kandi (Allah) ni We uzi bihebuje ibyo bakoraga.
71Abahakanyi bazajyanwa muri Jahanamu mu matsinda, kugeza ubwo bazayigeraho maze imiryango yayo igafunguka, nuko abarinzi bayo bavuge bati “Ese ntimwagezweho n’Intumwa zibaturutsemo, zibasomera amagambo (Ayat) ya Nyagasani wanyu, ndetse zinababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?” Bazavuga bati “Yego! Ahubwo imvugo y’ibihano yabaye impamo ku bahakanyi (ari bo twe).”
72Nuko babwirwe bati “Nimwinjire mu miryango ya Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone!”
73Naho ba bandi batinye Nyagasani wabo, bazajyanwa mu ijuru bari mu matsinda, kugeza ubwo bazarigeraho maze imiryango yaryo ifunguke, nuko abarinzi baryo bavuge bati “Amahoro nabe kuri mwe! Mwakoze neza, ngaho nimuryinjiremo (muribemo) ubuziraherezo.”
74Na bo bavuge bati “Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, We wubahirije isezerano rye akanaduha kuzungura ubutaka bw’Ijuru tukaba dutuye aho dushaka. Mbega ukuntu ibihembo by’abakora neza ari byiza bihebuje!”
75Uzabona kandi abamalayika bakikije Ar’shi[1], basingiza ikuzo n’ishimwe bya Nyagasani wabo. Kandi (ibiremwa byose) bizakiranurwa mu kuri. Nuko havugwe ngo “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”