الماعون
The Small Kindnesses • 7 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ese wamenye uhinyura umunsi w’ibihembo?
2Uwo ni wa wundi uhutaza imfubyi,
3Ntanashishikarize (abandi) kugaburira abakene,
4Bityo, ibihano bikomeye biri ku basenga,
5Ba bandi birengagiza iswala zabo (ntibazikorere ku bihe byazo byagenwe)
6Ba bandi bakora ibyiza bagamije kwiyerekana,
7Kandi bakanga (gutiza) ibikoresho byo mu rugo (ababikeneye).