الطور
The Mount • 49 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye Umusozi wa Twuur.[1]
2N’igitabo cyanditse (Qur’an),
3Ku mpapuro zikozwe mu ruhu (rusukuye) ruramburwa (kugira ngo gisomwe).
4N’ingoro (yo mu ijuru) ihora isurwa (n’abamalayika).
5N’igisenge gihanitse (ikirere).
6N’inyanja zibirinduye (ku munsi w’imperuka)
7Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe bizabaho nta kabuza,
8Ntagishobora kuzabikumira.
9Umunsi ikirere kizatigita umutingito (ukomeye).
10N’imisozi ikagenda (nk’uko ibicu bigenda).
11Kuri uwo munsi ibihano bikomeye bizaba ku bahinyuye (ukuri),
12Ba bandi bahugira mu kwishimisha mu biganiro byuzuye ibinyoma, bidafite akamaro.
13Umunsi bazasunikirwa mu muriro wa Jahanamu ku ngufu.
14(Bazabwirwa bati) “Uyu ni wo muriro mwajyaga muhinyura.”
15Ese ibi (bihano mubona) ni uburozi cyangwa ntimubona?
16Ngaho nimuhiremo, kandi mwabyihanganira cyangwa mutabyihanganira, byose ni kimwe kuri mwe. Mu by’ukuri (ibyo muri kubona) ni ibihembo by’ibyo mwakoraga.
17Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazaba bari mu busitani n’inema (bihoraho).
18Binezeza mu byo Nyagasani wabo yabahaye, ndetse no kuba Nyagasani wabo yabarinze ibihano by’umuriro.
19(Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”
20Bazaba begamye ku bitanda bitondetse ku murongo. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).
21Naho ba bandi bemeye maze ababakomokaho bakabakurikira mu kwemera, tuzabahuza n’ababakomotseho (mu ijuru), kandi nta cyo tuzigera tugabanya mu bikorwa byabo. Buri muntu azabazwa ibyo yakoze.
22Tuzabaha imbuto n’inyama (by’amoko yose) bazajya bifuza.
23Bazajya bahererekanyamo ibirahure by’ikinyobwa kitazabatera kuvuga amagambo adafite akamaro cyangwa ngo kibatere gukora ibyaha.
24Bazaba bazengurukwamo n’abahungu b’abahereza babo, bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.
25Bamwe muri bo bazajya bahindukira barebe bagenzi babo, babazanya,
26Bavuga bati “Mbere (ku isi) twabaga turi mu miryango yacu dufite ubwoba n’impungenge (z’ibihano bya Allah)”,
27“None Allah yatugororeye, aturinda ibihano by’umuriro utwika.”
28Mu by’ukuri mbere twajyaga tumusenga (wenyine). Rwose ni We Mugiraneza, Nyirimbabazi.
29Bityo, (yewe Muhamadi) komeza wibutse! Mu by’ukuri ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (zo kuba warahawe ubutumwa), ntabwo uri umupfumu cyangwa umusazi (nk’uko babivuga).
30Ahubwo (abahakanyi) baravuga bati “(Muhamadi) ni umusizi, reka tumutege iminsi (azapfe nk’uko abandi basizi bapfuye)!”
31Babwire uti “Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”
32Cyangwa imitekerereze yabo ni yo ibategeka (kuvuga) ibyo? Cyangwa ahubwo ni abantu barengera (imbibi za Allah)?
33Ndetse bavuga ko (Qur’an) yayihimbiye? (Oya), ahubwo ntibemera!
34Ngaho nibazane inkuru zimeze nk’iziyivugwamo (Qur’an), niba koko ari abanyakuri.
35Ese (bibwira ko) baremwe nta cyo bakomowemo, cyangwa ni bo baremyi?
36Cyangwa bibwira ko baremye ibirere n’isi? Ahubwo ntibizera!
37Cyangwa bibwira ko bafite ibigega bya Nyagasani wawe? Cyangwa ni bo bagenga (b’isi, bakora ibyo bashaka)?
38Cyangwa bibwira ko bafite urwego buririraho (bajya mu ijuru) ngo bumvirize ibivugirwayo? Ngaho umwumviriza wabo nazane ibimenyetso simusiga!
39Cyangwa bibwira ko (Allah) afite abakobwa, mwe mukagira abahungu?
40Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?
41Cyangwa bibwira ko bazi ibyihishe, bakaba babyandika (badakeneye ibyo ubabwira)?
42Cyangwa icyo bashaka ni ubugambanyi? Nyamara abahakanye ni bo bazahanirwa ubugambanyi bwabo.
43Cyangwa bafite indi mana itari Allah? Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
44N’iyo baza kubona igice cy’ikirere kigwa hasi, bari kuvuga bati “Ni igicu gicucitse!”
45Bareke kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo, aho bazagwa igihumure bagapfa (kubera ibihano).
46Umunsi imigambi mibisha yabo itazagira icyo ibamarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
47Kandi mu by’ukuri abakora ibibi bazahanishwa ibindi bihano (ku isi) mbere y’ibyo (ku munsi w’imperuka); ariko abenshi muri bo ntibabizi.
48Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kuko mu by’ukuri tuguhanzeho amaso. Ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe igihe ubyutse (ugiye gusali),
49No mu ijoro ujye umusingiza, ndetse n’igihe urumuri rw’inyenyeri ruba rugenda rukendera.