الذاريات
The Scattering Winds • 60 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye imiyaga ihuha cyane igatatanya (ibicu, ikazamura ivumbi, umusenyi n’ibindi).
2N’ibyikoreye imitwaro (ibicu biremereye bitwara imvura).
3N’ibigenda mu buryo bworoshye (amato agenda mu nyanja).
4N’abashinzwe gukwirakwiza igeno (abamalayika).
5Mu by’ukuri ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo.
6Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza.
7Ndahiye ikirere kirimo amayira gikoze neza.
8Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye Intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Qur’an).
9Uteshwa (gukurikira Qur’an n’Intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri).
10Abanyabinyoma baravumwe,
11Ba bandi bari mu bujiji, barangaye,
12Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera,
13(Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa.
14(Bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa.”
15Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’amariba (yo mu Ijuru),
16Bakira ibyo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri mbere bari abakora ibyiza;
17Bajyaga baryama gake mu ijoro (kubera ko babaga basali, basingiza Nyagasani wabo),
18No mu gicuku (mu rukerera babaga) basaba imbabazi (Allah),
19No mu mitungo yabo, habagamo umugabane bagenera abakene basaba n’abihishira.
20No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya,
21Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona?
22No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa.
23Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nko kuvuga kwanyu.
24Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro?
25Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “mugire amahoro (salamu!)” Nuko akavuga ati “Salamu, bantu batazwi.”
26Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyana ibyibushye (inyama z’inyana yokeje).
27Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati “Ese nta bwo murya?”
28Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati “Humura!” Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah).
29Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati “Umukecuru w’urubereri!”
30Baravuga bati “Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”
31(Aburahamu) aravuga ati “None ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”
32Baravuga bati “Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi”,
33Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (yacaniriwe).
34(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso kwa Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah).
35Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho).
36Ariko nta n’abo twasanzemo uretse inzu imwe y’Abayisilamu (urugo rw’Intumwa Loti).
37Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza.
38No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara.
39Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati “Uyu ni umurozi cyangwa umusazi.”
40Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi).
41No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (udafite icyiza na kimwe, usenya nta cyo usize),
42Nta cyo wasigaga mu byo wahuraga na byo utakigize umuyonga.
43No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati “Nimwishimishe by’igihe gito.”
44Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba.
45Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare.
46N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri bari abantu b’ibyigomeke.
47Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, kandi mu by’ukuri nitwe tucyagura.
48N’isi twarayishashe; kandi ni twe dusasa neza!
49No muri buri kintu twaremyemo amoko abiri (ikigabo n’ikigore, iburyo n’ibumoso, hasi no hejuru,…) kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah).
50Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.
51Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.
52Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yageze ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati “Ni umurozi cyangwa umusazi!”
53Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah).
54Bityo (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa).
55Unibutse kuko mu by’ukuri urwibutso rugirira akamaro abemeramana.
56Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire.
57Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira.
58Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje.
59Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane wa bagenzi babo (abababanjirije); bityo, bareke kunsaba kwihutisha (kubahana).
60Ibihano bikomeye bizaba kuri ba bandi bahakanye bitewe n’umunsi basezeranyijwe.