Hud

هود

Hud123 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

الٓرۚ كِتَٰبٌ أُحۡكِمَتۡ ءَايَٰتُهُۥ ثُمَّ فُصِّلَتۡ مِن لَّدُنۡ حَكِيمٍ خَبِيرٍ﴿١

1Alif Laam Raa.[1] Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.

أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَۚ إِنَّنِي لَكُم مِّنۡهُ نَذِيرٞ وَبَشِيرٞ﴿٢

2(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza.

وَأَنِ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِ يُمَتِّعۡكُم مَّتَٰعًا حَسَنًا إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى وَيُؤۡتِ كُلَّ ذِي فَضۡلٖ فَضۡلَهُۥۖ وَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٖ كَبِيرٍ﴿٣

3No kugira ngo musabe imbabazi Nyagasani wanyu ndetse munamwicuzeho, bityo azabahe ibyishimo bihebuje kugeza igihe cyagenwe (cyo gupfa), anahe buri wese wakoze neza ibihembo bye. Ariko nimwigomeka (mukirengagiza ibyo mbahamagarira), mu by’ukuri njye ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi ukomeye.

إِلَى ٱللَّهِ مَرۡجِعُكُمۡۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ﴿٤

4Kwa Allah ni ho muzagaruka (nyuma yo gupfa). Kandi ni We Ushobora byose.

أَلَآ إِنَّهُمۡ يَثۡنُونَ صُدُورَهُمۡ لِيَسۡتَخۡفُواْ مِنۡهُۚ أَلَا حِينَ يَسۡتَغۡشُونَ ثِيَابَهُمۡ يَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ﴿٥

5Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bakiyegeranya bagamije guhisha (ibirimo). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

۞ وَمَا مِن دَآبَّةٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِ رِزۡقُهَا وَيَعۡلَمُ مُسۡتَقَرَّهَا وَمُسۡتَوۡدَعَهَاۚ كُلّٞ فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٖ﴿٦

6Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro. Kandi azi ubuturo bwacyo (ku isi) n’aho gishyikira (nyuma yo gupfa). Byose biri mu gitabo gisobanutse.

وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ وَكَانَ عَرۡشُهُۥ عَلَى ٱلۡمَآءِ لِيَبۡلُوَكُمۡ أَيُّكُمۡ أَحۡسَنُ عَمَلٗاۗ وَلَئِن قُلۡتَ إِنَّكُم مَّبۡعُوثُونَ مِنۢ بَعۡدِ ٱلۡمَوۡتِ لَيَقُولَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٞ﴿٧

7Ni na We waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi Ar’shi[1] ye yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti “Mu by’ukuri muzazurwa nyuma yo gupfa”, ba bandi bahakanye bavuga bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara.”

وَلَئِنۡ أَخَّرۡنَا عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابَ إِلَىٰٓ أُمَّةٖ مَّعۡدُودَةٖ لَّيَقُولُنَّ مَا يَحۡبِسُهُۥٓۗ أَلَا يَوۡمَ يَأۡتِيهِمۡ لَيۡسَ مَصۡرُوفًا عَنۡهُمۡ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ﴿٨

8Kandi turamutse dukerereje ibihano kuri bo kugeza igihe cyagenwe, rwose bavuga (bannyega) bati “Ni iki kibibujije?” Bamenye ko umunsi (ibihano) bizabageraho ntakizabibakiza, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa.

وَلَئِنۡ أَذَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِنَّا رَحۡمَةٗ ثُمَّ نَزَعۡنَٰهَا مِنۡهُ إِنَّهُۥ لَيَـُٔوسٞ كَفُورٞ﴿٩

9N’iyo dusogongeje umuntu ku mpuhwe ziduturutseho nyuma tukazimwambura, mu by’ukuri ariheba cyane agahakana yivuye inyuma (inema za Allah).

وَلَئِنۡ أَذَقۡنَٰهُ نَعۡمَآءَ بَعۡدَ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُ لَيَقُولَنَّ ذَهَبَ ٱلسَّيِّـَٔاتُ عَنِّيٓۚ إِنَّهُۥ لَفَرِحٞ فَخُورٌ﴿١٠

10Kandi n’iyo tumusogongeje ku byiza nyuma yo kugerwaho n'amakuba, rwose aravuga ati “Ibibi bimvuyeho”, nuko akishima akanirata cyane.

إِلَّا ٱلَّذِينَ صَبَرُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَأَجۡرٞ كَبِيرٞ﴿١١

11Uretse ba bandi bihanganye bakanakora ibikorwa byiza; abo bazahabwa imbabazi ndetse n’igihembo gihebuje (Ijuru).

فَلَعَلَّكَ تَارِكُۢ بَعۡضَ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيۡكَ وَضَآئِقُۢ بِهِۦ صَدۡرُكَ أَن يَقُولُواْ لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡهِ كَنزٌ أَوۡ جَآءَ مَعَهُۥ مَلَكٌۚ إِنَّمَآ أَنتَ نَذِيرٞۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٌ﴿١٢

12Hari ubwo wowe (Muhamadi) wareka (kubagezaho) bimwe mu byo uhishurirwa, ndetse n’igituza cyawe kikaremererwa kuko bavuga bati “Kuki atamanuriwe ubutunzi cyangwa ngo azane n’umumalayika (ushimangira ubutumwa bwe)?” (Bagezeho ibyo uhishurirwa, kuko) mu by’ukuri wowe uri umuburizi. Kandi Allah ni Umuhagararizi wa byose.

أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ فَأۡتُواْ بِعَشۡرِ سُوَرٖ مِّثۡلِهِۦ مُفۡتَرَيَٰتٖ وَٱدۡعُواْ مَنِ ٱسۡتَطَعۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ﴿١٣

13Cyangwa baravuga bati “(Intumwa Muhamadi) yarayihimbiye (Qur’an).” Vuga uti “Ngaho nimuzane isura (ibice bya Qur’an) icumi mwihimbiye zimeze nka yo, maze muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri.”

فَإِلَّمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَكُمۡ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَآ أُنزِلَ بِعِلۡمِ ٱللَّهِ وَأَن لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَهَلۡ أَنتُم مُّسۡلِمُونَ﴿١٤

14Ubwo nibatazibazanira, mumenye ko (Qur’an) yahishuwe ku bumenyi bwa Allah, kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ku bw’ibyo se mwemeye guca bugufi (kuba Abayisilamu)?

مَن كَانَ يُرِيدُ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتَهَا نُوَفِّ إِلَيۡهِمۡ أَعۡمَٰلَهُمۡ فِيهَا وَهُمۡ فِيهَا لَا يُبۡخَسُونَ﴿١٥

15Abashaka ubuzima bwo ku isi n'imitako yayo, tuzabahembera ibikorwa byabo byuzuye bakiyiriho, ndetse nta n’ikigabanyijweho.

أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَيۡسَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ إِلَّا ٱلنَّارُۖ وَحَبِطَ مَا صَنَعُواْ فِيهَا وَبَٰطِلٞ مَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ﴿١٦

16Abo ni ba bandi batazagira ikindi bahembwa ku munsi w’imperuka uretse umuriro, kandi ibyo bayikozeho (isi) nta cyo byabamariye, ndetse n’ibyo bakoraga byabaye imfabusa.

أَفَمَن كَانَ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّهِۦ وَيَتۡلُوهُ شَاهِدٞ مِّنۡهُ وَمِن قَبۡلِهِۦ كِتَٰبُ مُوسَىٰٓ إِمَامٗا وَرَحۡمَةًۚ أُوْلَٰٓئِكَ يُؤۡمِنُونَ بِهِۦۚ وَمَن يَكۡفُرۡ بِهِۦ مِنَ ٱلۡأَحۡزَابِ فَٱلنَّارُ مَوۡعِدُهُۥۚ فَلَا تَكُ فِي مِرۡيَةٖ مِّنۡهُۚ إِنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يُؤۡمِنُونَ﴿١٧

17Ese abashingiye ku kuri (abemeramana) guturutse kwa Nyagasani wabo, maze uko kuri (Qur’an) kugasomwa n’umuhamya (Malayika Jibril) umuturutseho, ndetse na mbere y’uko kuri, hari igitabo (Tawurati) cyahishuriwe Musa ari umuyoboro n’impuhwe, na cyo bakaba bacyemera; (ese abo baba kimwe n’abayobye?) Naho abo mu dutsiko bahakanye uko kuri, umuriro ni ryo sezerano ryabo. Bityo, ibyo ntukabishidikanyeho kuko rwose (iyo Qur’an) ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, ariko abenshi mu bantu ntibemera.

وَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًاۚ أُوْلَٰٓئِكَ يُعۡرَضُونَ عَلَىٰ رَبِّهِمۡ وَيَقُولُ ٱلۡأَشۡهَٰدُ هَٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ عَلَىٰ رَبِّهِمۡۚ أَلَا لَعۡنَةُ ٱللَّهِ عَلَى ٱلظَّٰلِمِينَ﴿١٨

18Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazahagarikwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abamalayika n’abahanuzi) bavuge bati “Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!” Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi;

ٱلَّذِينَ يَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَيَبۡغُونَهَا عِوَجٗا وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ كَٰفِرُونَ﴿١٩

19Ba bandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakifuza ko (iyo nzira) yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo), kandi bagahakana imperuka.

أُوْلَٰٓئِكَ لَمۡ يَكُونُواْ مُعۡجِزِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا كَانَ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِنۡ أَوۡلِيَآءَۘ يُضَٰعَفُ لَهُمُ ٱلۡعَذَابُۚ مَا كَانُواْ يَسۡتَطِيعُونَ ٱلسَّمۡعَ وَمَا كَانُواْ يُبۡصِرُونَ﴿٢٠

20Abo ntabwo bananirana (nta ho bacikira ibihano bya Allah) ku isi, kandi nta barinzi (babibarinda) batari Allah, ndetse bazanakubirwa kabiri ibihano (kubera ko) batashoboraga kumva ndetse ntibanashobore kubona (ukuri).

أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ﴿٢١

21Abo ni bo bihombeje ubwabo, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!

لَا جَرَمَ أَنَّهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ هُمُ ٱلۡأَخۡسَرُونَ﴿٢٢

22Mu by’ukuri nta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo gihambaye ku munsi w’imperuka.

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَأَخۡبَتُوٓاْ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ﴿٢٣

23Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanicisha bugufi kuri Nyagasani wabo; bazaba mu Ijuru ubuziraherezo.

۞ مَثَلُ ٱلۡفَرِيقَيۡنِ كَٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡأَصَمِّ وَٱلۡبَصِيرِ وَٱلسَّمِيعِۚ هَلۡ يَسۡتَوِيَانِ مَثَلًاۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ﴿٢٤

24Urugero rw'amatsinda abiri (iry’abahakanyi n’iry’abemeramana) ni nko gufata umuntu utabona ndetse akaba atanumva, ukamugereranya n'ubona kandi akaba yumva. Ese ayo matsinda yombi uyagereranyije yareshya? Ese ntimwibuka?

وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦٓ إِنِّي لَكُمۡ نَذِيرٞ مُّبِينٌ﴿٢٥

25Mu by’ukuri twohereje Nuhu ku bantu be (arababwira ati) “Rwose njye ndi umuburizi wanyu ugaragara.”

أَن لَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَۖ إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٍ أَلِيمٖ﴿٢٦

26“(Ndababurira) ko mutagomba kugira undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri ndatinya ko mwazahura n’ibihano by'umunsi ubabaza.”

فَقَالَ ٱلۡمَلَأُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ مَا نَرَىٰكَ إِلَّا بَشَرٗا مِّثۡلَنَا وَمَا نَرَىٰكَ ٱتَّبَعَكَ إِلَّا ٱلَّذِينَ هُمۡ أَرَاذِلُنَا بَادِيَ ٱلرَّأۡيِ وَمَا نَرَىٰ لَكُمۡ عَلَيۡنَا مِن فَضۡلِۭ بَلۡ نَظُنُّكُمۡ كَٰذِبِينَ﴿٢٧

27Nuko ibikomerezwa byo mu bantu be byahakanye biravuga biti “Tubona uri umuntu nkatwe kandi nta n’abandi bagukurikiye uretse abaciriritse muri twe, ndetse na bo bakaba barabikoze badatekereje. Kandi nta n’icyo muturusha, ahubwo dutekereza ko muri abanyabinyoma.”

قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كُنتُ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَءَاتَىٰنِي رَحۡمَةٗ مِّنۡ عِندِهِۦ فَعُمِّيَتۡ عَلَيۡكُمۡ أَنُلۡزِمُكُمُوهَا وَأَنتُمۡ لَهَا كَٰرِهُونَ﴿٢٨

28(Nuhu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari na we wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, ariko mwe (izo mpuhwe) mukaba mutazibona; none se ubwo twabahatira (gukurikira ubutumwa) kandi mubyanga?”

وَيَٰقَوۡمِ لَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مَالًاۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِۚ وَمَآ أَنَا۠ بِطَارِدِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْۚ إِنَّهُم مُّلَٰقُواْ رَبِّهِمۡ وَلَٰكِنِّيٓ أَرَىٰكُمۡ قَوۡمٗا تَجۡهَلُونَ﴿٢٩

29“Yemwe bantu banjye! Nta mutungo mbibasabira, ndetse nta n’ahandi nteze igihembo uretse kwa Allah. Ntabwo nshobora kwirukana abemeramana, kuko mu by’ukuri bazahura na Nyagasani wabo, ariko njye ndabona muri abantu b’injiji.”

وَيَٰقَوۡمِ مَن يَنصُرُنِي مِنَ ٱللَّهِ إِن طَرَدتُّهُمۡۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ﴿٣٠

30“Yemwe bantu banjye! Ni nde wankiza (ibihano bya) Allah ndamutse mbirukanye? Ese ntimwibuka?”

وَلَآ أَقُولُ لَكُمۡ عِندِي خَزَآئِنُ ٱللَّهِ وَلَآ أَعۡلَمُ ٱلۡغَيۡبَ وَلَآ أَقُولُ إِنِّي مَلَكٞ وَلَآ أَقُولُ لِلَّذِينَ تَزۡدَرِيٓ أَعۡيُنُكُمۡ لَن يُؤۡتِيَهُمُ ٱللَّهُ خَيۡرًاۖ ٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا فِيٓ أَنفُسِهِمۡ إِنِّيٓ إِذٗا لَّمِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ﴿٣١

31“Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi umumalayika, kandi nta n’ubwo mbwira abo amaso yanyu asuzugura ko Allah atazabahundagazaho ibyiza. Allah ni We uzi ibiri mu mitima yabo. (Ndamutse mbibabwiye) naba mbaye mu nkozi z’ibibi.”

قَالُواْ يَٰنُوحُ قَدۡ جَٰدَلۡتَنَا فَأَكۡثَرۡتَ جِدَٰلَنَا فَأۡتِنَا بِمَا تَعِدُنَآ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ﴿٣٢

32Baravuga bati “Yewe Nuhu! Rwose watugishije impaka unazitugisha ubugira kenshi; ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano), niba koko uri mu banyakuri.”

قَالَ إِنَّمَا يَأۡتِيكُم بِهِ ٱللَّهُ إِن شَآءَ وَمَآ أَنتُم بِمُعۡجِزِينَ﴿٣٣

33(Nuhu) aravuga ati “Mu by’ukuri Allah ni We wenyine uzabibazanira nabishaka, kandi ntimunaniranye (nta ho mwabihungira.)”

وَلَا يَنفَعُكُمۡ نُصۡحِيٓ إِنۡ أَرَدتُّ أَنۡ أَنصَحَ لَكُمۡ إِن كَانَ ٱللَّهُ يُرِيدُ أَن يُغۡوِيَكُمۡۚ هُوَ رَبُّكُمۡ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ﴿٣٤

34“Ndetse nta n’ubwo inama zanjye zabagirira akamaro kabone n’ubwo naba nshatse kuzibagira, igihe Allah ashaka kubarekera mu buyobe. Ni We Nyagasani wanyu kandi iwe ni ho muzasubizwa.”

أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ إِنِ ٱفۡتَرَيۡتُهُۥ فَعَلَيَّ إِجۡرَامِي وَأَنَا۠ بَرِيٓءٞ مِّمَّا تُجۡرِمُونَ﴿٣٥

35Cyangwa se (ababangikanyamana b’i Maka) bavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)? Vuga uti “Niba narayihimbye icyo cyaha kimbarweho, ariko njye nta ho mpuriye n’ibyaha mukora.”

وَأُوحِيَ إِلَىٰ نُوحٍ أَنَّهُۥ لَن يُؤۡمِنَ مِن قَوۡمِكَ إِلَّا مَن قَدۡ ءَامَنَ فَلَا تَبۡتَئِسۡ بِمَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ﴿٣٦

36Kandi Nuhu yahishuriwe (ubutumwa bugira buti) “Mu bantu bawe ntawe uzagira ukwemera, usibye abamaze kwemera. Bityo, ntukababazwe n’ibyo bakoraga.”

وَٱصۡنَعِ ٱلۡفُلۡكَ بِأَعۡيُنِنَا وَوَحۡيِنَا وَلَا تُخَٰطِبۡنِي فِي ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ إِنَّهُم مُّغۡرَقُونَ﴿٣٧

37“Maze wubake inkuge tukurinze, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu, kandi ntunsabe (kubabarira) ba bandi b’inkozi z’ibibi; kuko mu by’ukuri bagomba kurohama.”

وَيَصۡنَعُ ٱلۡفُلۡكَ وَكُلَّمَا مَرَّ عَلَيۡهِ مَلَأٞ مِّن قَوۡمِهِۦ سَخِرُواْ مِنۡهُۚ قَالَ إِن تَسۡخَرُواْ مِنَّا فَإِنَّا نَسۡخَرُ مِنكُمۡ كَمَا تَسۡخَرُونَ﴿٣٨

38Nuko ubwo yubakaga inkuge, buri uko ibikomerezwa byo mu bantu be byamunyuragaho, byaramusekaga. Akavuga ati “Niba mutunnyega natwe tuzabannyega nk’uko mutunnyega.”

فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَيَحِلُّ عَلَيۡهِ عَذَابٞ مُّقِيمٌ﴿٣٩

39“Muzanamenya uzagerwaho n'ibihano bimusuzuguza ndetse akazanagerwaho n'ibihano bihoraho.”

حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَ أَمۡرُنَا وَفَارَ ٱلتَّنُّورُ قُلۡنَا ٱحۡمِلۡ فِيهَا مِن كُلّٖ زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَأَهۡلَكَ إِلَّا مَن سَبَقَ عَلَيۡهِ ٱلۡقَوۡلُ وَمَنۡ ءَامَنَۚ وَمَآ ءَامَنَ مَعَهُۥٓ إِلَّا قَلِيلٞ﴿٤٠

40Nuko ubwo itegeko ryacu (ryo kubahana) ryasohoraga, maze itanura rigatangira gupfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije) twaravuze tuti “Shyiramo (mu nkuge) ikigabo n’ikigore (bya buri nyamaswa) ndetse n’umuryango wawe, uretse abaciriweho iteka (ryo kurimbuka; ari bo umugore wawe n’umwana wawe), unashyiremo abemeye.” Kandi ntawigeze yemera hamwe nawe uretse mbarwa.

۞ وَقَالَ ٱرۡكَبُواْ فِيهَا بِسۡمِ ٱللَّهِ مَجۡر۪ىٰهَا وَمُرۡسَىٰهَآۚ إِنَّ رَبِّي لَغَفُورٞ رَّحِيمٞ﴿٤١

41Nuko (Nuhu) aravuga ati “Muyinjiremo. Kugenda mu mazi kwayo no kugera ku mwaro kwayo bibe mu izina rya Allah. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”

وَهِيَ تَجۡرِي بِهِمۡ فِي مَوۡجٖ كَٱلۡجِبَالِ وَنَادَىٰ نُوحٌ ٱبۡنَهُۥ وَكَانَ فِي مَعۡزِلٖ يَٰبُنَيَّ ٱرۡكَب مَّعَنَا وَلَا تَكُن مَّعَ ٱلۡكَٰفِرِينَ﴿٤٢

42Ubwo (ya nkuge) yari ibatwaye hagati mu muhengeri umeze nk'imisozi, Nuhu yahamagaye umuhungu we wari witaruye ati “Yewe mwana wanjye! Ngwino tujyane kandi ntube hamwe n'abahakanyi.”

قَالَ سَـَٔاوِيٓ إِلَىٰ جَبَلٖ يَعۡصِمُنِي مِنَ ٱلۡمَآءِۚ قَالَ لَا عَاصِمَ ٱلۡيَوۡمَ مِنۡ أَمۡرِ ٱللَّهِ إِلَّا مَن رَّحِمَۚ وَحَالَ بَيۡنَهُمَا ٱلۡمَوۡجُ فَكَانَ مِنَ ٱلۡمُغۡرَقِينَ﴿٤٣

43(Umuhungu we) aravuga ati “Ndahungira ku musozi undinde amazi.” (Nuhu) aravuga ati “Uyu munsi nta gikumira iteka rya Allah, usibye uwo yagiriye impuhwe (ni we uza kurokoka).” Nuko umuhengeri urabatandukanya maze (umuhungu we) aba mu barohamye.

وَقِيلَ يَٰٓأَرۡضُ ٱبۡلَعِي مَآءَكِ وَيَٰسَمَآءُ أَقۡلِعِي وَغِيضَ ٱلۡمَآءُ وَقُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ وَٱسۡتَوَتۡ عَلَى ٱلۡجُودِيِّۖ وَقِيلَ بُعۡدٗا لِّلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ﴿٤٤

44Maze isi irabwirwa iti “Yewe wa si we! Mira amazi yawe! Nawe wa kirere we! Hagarika (imvura yawe). Nuko amazi arakama, iteka (ryo kuboreka) riba rirasohoye. Maze (inkuge) ihagarara ku musozi witwa Judi.[1] Nuko havugwa imvugo igira iti “Ukurimbuka kubaye ku bantu b’ababangikanyamana!”

وَنَادَىٰ نُوحٞ رَّبَّهُۥ فَقَالَ رَبِّ إِنَّ ٱبۡنِي مِنۡ أَهۡلِي وَإِنَّ وَعۡدَكَ ٱلۡحَقُّ وَأَنتَ أَحۡكَمُ ٱلۡحَٰكِمِينَ﴿٤٥

45Nuko Nuhu ahamagara Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri umuhungu wanjye ari mu bagize umuryango wanjye! Kandi rwose isezerano ryawe ni ukuri, ndetse ni na we Mucamanza usumba abandi.”

قَالَ يَٰنُوحُ إِنَّهُۥ لَيۡسَ مِنۡ أَهۡلِكَۖ إِنَّهُۥ عَمَلٌ غَيۡرُ صَٰلِحٖۖ فَلَا تَسۡـَٔلۡنِ مَا لَيۡسَ لَكَ بِهِۦ عِلۡمٌۖ إِنِّيٓ أَعِظُكَ أَن تَكُونَ مِنَ ٱلۡجَٰهِلِينَ﴿٤٦

46(Allah) aravuga ati “Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) ntabwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora). Mu by’ukuri ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji.”

قَالَ رَبِّ إِنِّيٓ أَعُوذُ بِكَ أَنۡ أَسۡـَٔلَكَ مَا لَيۡسَ لِي بِهِۦ عِلۡمٞۖ وَإِلَّا تَغۡفِرۡ لِي وَتَرۡحَمۡنِيٓ أَكُن مِّنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ﴿٤٧

47(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ndakwiragije ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo.”

قِيلَ يَٰنُوحُ ٱهۡبِطۡ بِسَلَٰمٖ مِّنَّا وَبَرَكَٰتٍ عَلَيۡكَ وَعَلَىٰٓ أُمَمٖ مِّمَّن مَّعَكَۚ وَأُمَمٞ سَنُمَتِّعُهُمۡ ثُمَّ يَمَسُّهُم مِّنَّا عَذَابٌ أَلِيمٞ﴿٤٨

48Arabwirwa ati “Yewe Nuhu! Ururuka (mu nkuge) mu mahoro aduturutseho, kandi imigisha ikubeho no ku bantu bazakomoka ku bo muri kumwe. Ariko (hari abandi) bantu tuzaha umunezero (w’igihe gito), maze ku iherezo bakazagerwaho n'ibihano bibabaza biduturutseho.”

تِلۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡغَيۡبِ نُوحِيهَآ إِلَيۡكَۖ مَا كُنتَ تَعۡلَمُهَآ أَنتَ وَلَا قَوۡمُكَ مِن قَبۡلِ هَٰذَاۖ فَٱصۡبِرۡۖ إِنَّ ٱلۡعَٰقِبَةَ لِلۡمُتَّقِينَ﴿٤٩

49Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi); wowe n’abantu bawe nta zo mwari muzi mbere (y'ihishurwa) ry’iyi (Qur’an). Bityo, ihangane kuko mu by’ukuri iherezo (ryiza) rizaba iry’abagandukira (Allah).

وَإِلَىٰ عَادٍ أَخَاهُمۡ هُودٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۖ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا مُفۡتَرُونَ﴿٥٠

50N’abantu bo mu bwoko bw’aba Adi twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Nta kindi muri cyo uretse kuba abahimba ibinyoma.”

يَٰقَوۡمِ لَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ أَجۡرًاۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱلَّذِي فَطَرَنِيٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ﴿٥١

51“Yemwe bantu banjye! (Kubagezaho ubutumwa) nta gihembo mbibasabira, ahubwo igihembo cyanjye ngiteze ku wandemye. Ese ntimutekereza?”

وَيَٰقَوۡمِ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِ يُرۡسِلِ ٱلسَّمَآءَ عَلَيۡكُم مِّدۡرَارٗا وَيَزِدۡكُمۡ قُوَّةً إِلَىٰ قُوَّتِكُمۡ وَلَا تَتَوَلَّوۡاْ مُجۡرِمِينَ﴿٥٢

52Yemwe bantu banjye! Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu maze munamwicuzeho; (ibyo nimubikora) azaboherereza imvura nyinshi (izeza imyaka yanyu), anabongerere imbaraga ku zo musanganywe. Kandi muramenye ntimuzirengagize (ibyo mbabwira) ngo mube inkozi z’ibibi.

قَالُواْ يَٰهُودُ مَا جِئۡتَنَا بِبَيِّنَةٖ وَمَا نَحۡنُ بِتَارِكِيٓ ءَالِهَتِنَا عَن قَوۡلِكَ وَمَا نَحۡنُ لَكَ بِمُؤۡمِنِينَ﴿٥٣

53Baravuga bati “Yewe Hudu! Nta kimenyetso utuzaniye, kandi nta n’ubwo tuzigera tureka imana zacu kubera ibyo utubwira, ndetse nta n’ubwo duteze kukwemera.”

إِن نَّقُولُ إِلَّا ٱعۡتَرَىٰكَ بَعۡضُ ءَالِهَتِنَا بِسُوٓءٖۗ قَالَ إِنِّيٓ أُشۡهِدُ ٱللَّهَ وَٱشۡهَدُوٓاْ أَنِّي بَرِيٓءٞ مِّمَّا تُشۡرِكُونَ﴿٥٤

54Icyo twavuga ni uko zimwe mu mana zacu zaguteje ibyago (kuko ubuza abantu kuzisenga). Aravuga ati “Mu by’ukuri njye ntanze Allah ho umuhamya, kandi namwe nimube abahamya ko rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya musenga,

مِن دُونِهِۦۖ فَكِيدُونِي جَمِيعٗا ثُمَّ لَا تُنظِرُونِ﴿٥٥

55Bitari We (Allah). Ngaho nimuncurire imigambi mibisha mwese kandi ntimundindirize.”

إِنِّي تَوَكَّلۡتُ عَلَى ٱللَّهِ رَبِّي وَرَبِّكُمۚ مَّا مِن دَآبَّةٍ إِلَّا هُوَ ءَاخِذُۢ بِنَاصِيَتِهَآۚ إِنَّ رَبِّي عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ﴿٥٦

56“Mu by’ukuri njye niringiye Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Nta kiremwa na kimwe gifite ubugingo Allah atagenga. Rwose, Nyagasani wanjye ni We ufite inzira igororotse.”

فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقَدۡ أَبۡلَغۡتُكُم مَّآ أُرۡسِلۡتُ بِهِۦٓ إِلَيۡكُمۡۚ وَيَسۡتَخۡلِفُ رَبِّي قَوۡمًا غَيۡرَكُمۡ وَلَا تَضُرُّونَهُۥ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ رَبِّي عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ حَفِيظٞ﴿٥٧

57“Ubwo nimutera umugongo (ukuri, mumenye ko) njye namaze kubagezaho ubutumwa nahawe, kandi Nyagasani wanjye azabasimbuza abandi bantu, ndetse nta cyo muzamutwara. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Umurinzi wa byose.”

وَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا هُودٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَنَجَّيۡنَٰهُم مِّنۡ عَذَابٍ غَلِيظٖ﴿٥٨

58Ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Hudu n’abemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, maze tubakiza ibihano bikomeye.

وَتِلۡكَ عَادٞۖ جَحَدُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ وَعَصَوۡاْ رُسُلَهُۥ وَٱتَّبَعُوٓاْ أَمۡرَ كُلِّ جَبَّارٍ عَنِيدٖ﴿٥٩

59Abo bari (abantu bo) mu bwoko bw’aba Adi. Bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, bigomeka ku ntumwa ze, banakurikira amategeko ya buri mwibone wese winangira (utava ku izima).

وَأُتۡبِعُواْ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا لَعۡنَةٗ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ أَلَآ إِنَّ عَادٗا كَفَرُواْ رَبَّهُمۡۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّعَادٖ قَوۡمِ هُودٖ﴿٦٠

60Kandi bakurikijwe umuvumo muri iyi si ndetse (uzanabakurikirana) no ku munsi w’imperuka. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ubwoko bw’aba Adi bwahakanye Nyagasani wabwo. Barakarimbuka ba Adi, ari bo bantu ba Hudu!

۞ وَإِلَىٰ ثَمُودَ أَخَاهُمۡ صَٰلِحٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥۖ هُوَ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ وَٱسۡتَعۡمَرَكُمۡ فِيهَا فَٱسۡتَغۡفِرُوهُ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِۚ إِنَّ رَبِّي قَرِيبٞ مُّجِيبٞ﴿٦١

61N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Ni We wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi asubiza ubusabe.”

قَالُواْ يَٰصَٰلِحُ قَدۡ كُنتَ فِينَا مَرۡجُوّٗا قَبۡلَ هَٰذَآۖ أَتَنۡهَىٰنَآ أَن نَّعۡبُدَ مَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُنَا وَإِنَّنَا لَفِي شَكّٖ مِّمَّا تَدۡعُونَآ إِلَيۡهِ مُرِيبٖ﴿٦٢

62Baravuga bati “Yewe Swalehe! Mbere y’ibyo (uvuze by’uko tugomba kureka imana zacu), twari twiringiye ko uzaba umutware wacu. Ese uratubuza kugaragira ibyo abakurambere bacu basengaga? Mu by’ukuri twe dufite ugushidikanya guteye inkeke ku kuri kw’ibyo uduhamagarira (udutera guhuzagurika.)”

قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كُنتُ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَءَاتَىٰنِي مِنۡهُ رَحۡمَةٗ فَمَن يَنصُرُنِي مِنَ ٱللَّهِ إِنۡ عَصَيۡتُهُۥۖ فَمَا تَزِيدُونَنِي غَيۡرَ تَخۡسِيرٖ﴿٦٣

63(Swaleh) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari na we wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, none se ni nde wankiza ibihano bya Allah ndamutse mwigometseho? Ku bw’ibyo, mwe nta cyo mwanyongerera uretse igihombo.”

وَيَٰقَوۡمِ هَٰذِهِۦ نَاقَةُ ٱللَّهِ لَكُمۡ ءَايَةٗۖ فَذَرُوهَا تَأۡكُلۡ فِيٓ أَرۡضِ ٱللَّهِۖ وَلَا تَمَسُّوهَا بِسُوٓءٖ فَيَأۡخُذَكُمۡ عَذَابٞ قَرِيبٞ﴿٦٤

64“Yemwe bantu banjye! Dore iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe, bityo nimuyireke irishe ku butaka bwa Allah, kandi ntimuzayisagarire mutazavaho mugerwaho n’ibihano byegereje.”

فَعَقَرُوهَا فَقَالَ تَمَتَّعُواْ فِي دَارِكُمۡ ثَلَٰثَةَ أَيَّامٖۖ ذَٰلِكَ وَعۡدٌ غَيۡرُ مَكۡذُوبٖ﴿٦٥

65Nuko (baramuhinyura) barayica, maze aravuga ati “Nimwishimishe mu ngo zanyu mu minsi itatu gusa (nyuma yaho muzahanwa). Iryo ni isezerano ridahinyuzwa.”

فَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا صَٰلِحٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَمِنۡ خِزۡيِ يَوۡمِئِذٍۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ ٱلۡقَوِيُّ ٱلۡعَزِيزُ﴿٦٦

66Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twarokoye Swaleh na ba bandi bemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, tunabakiza ikimwaro cy'uwo munsi. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.

وَأَخَذَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ ٱلصَّيۡحَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دِيَٰرِهِمۡ جَٰثِمِينَ﴿٦٧

67Nuko urusaku rukubita ab’inkozi z’ibibi maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo,

كَأَن لَّمۡ يَغۡنَوۡاْ فِيهَآۗ أَلَآ إِنَّ ثَمُودَاْ كَفَرُواْ رَبَّهُمۡۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّثَمُودَ﴿٦٨

68Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu bo mu bwoko bw’abitwa Thamudu bahakanye Nyagasani wabo. Barakarimbuka ba Thamudu!

وَلَقَدۡ جَآءَتۡ رُسُلُنَآ إِبۡرَٰهِيمَ بِٱلۡبُشۡرَىٰ قَالُواْ سَلَٰمٗاۖ قَالَ سَلَٰمٞۖ فَمَا لَبِثَ أَن جَآءَ بِعِجۡلٍ حَنِيذٖ﴿٦٩

69Kandi rwose Intumwa zacu zazaniye Aburahamu inkuru nziza (y’uko azabyara akazanororoka). Ziramubwira ziti “Salam (mugire amahoro!)” Arasubiza ati “Salam (mugire amahoro!)” Nuko ntiyazuyaza, abazimanira ikimasa cyokeje.

فَلَمَّا رَءَآ أَيۡدِيَهُمۡ لَا تَصِلُ إِلَيۡهِ نَكِرَهُمۡ وَأَوۡجَسَ مِنۡهُمۡ خِيفَةٗۚ قَالُواْ لَا تَخَفۡ إِنَّآ أُرۡسِلۡنَآ إِلَىٰ قَوۡمِ لُوطٖ﴿٧٠

70Ariko ubwo yabonaga amaboko yabo ategera (amafunguro yabazimaniye), arabayoberwa, arabishisha. Baravuga bati “Witinya, kuko mu by’ukuri twatumwe ku bantu ba Loti.”

وَٱمۡرَأَتُهُۥ قَآئِمَةٞ فَضَحِكَتۡ فَبَشَّرۡنَٰهَا بِإِسۡحَٰقَ وَمِن وَرَآءِ إِسۡحَٰقَ يَعۡقُوبَ﴿٧١

71N’umugore we (Sara) yari ahagaze (inyuma y’urusika abumva), maze araseka (atangajwe n’ibyo yumvise). Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara Is’haqa (Isaka), na nyuma Is’haqa (akazabyara) Yaqub (Yakobo).

قَالَتۡ يَٰوَيۡلَتَىٰٓ ءَأَلِدُ وَأَنَا۠ عَجُوزٞ وَهَٰذَا بَعۡلِي شَيۡخًاۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٌ عَجِيبٞ﴿٧٢

72(Sara) aravuga ati “Ego ko! Nabyara nte kandi ndi umukecuru ndetse n’uyu mugabo wanjye ari umukambwe? Mu by’ukuri iki ni ikintu gitangaje!”

قَالُوٓاْ أَتَعۡجَبِينَ مِنۡ أَمۡرِ ٱللَّهِۖ رَحۡمَتُ ٱللَّهِ وَبَرَكَٰتُهُۥ عَلَيۡكُمۡ أَهۡلَ ٱلۡبَيۡتِۚ إِنَّهُۥ حَمِيدٞ مَّجِيدٞ﴿٧٣

73(Abamalayika) baravuga bati “Ese uratangazwa n’itegeko rya Allah? Impuhwe za Allah n’imigisha ye nibibe kuri mwe, yemwe bantu bo mu muryango (wa Aburahamu). Mu by’ukuri (Allah) ni Ushimwa bihebuje, Umunyacyubahiro.”

فَلَمَّا ذَهَبَ عَنۡ إِبۡرَٰهِيمَ ٱلرَّوۡعُ وَجَآءَتۡهُ ٱلۡبُشۡرَىٰ يُجَٰدِلُنَا فِي قَوۡمِ لُوطٍ﴿٧٤

74Nuko Aburahamu amaze gushira ubwoba no kugerwaho n'inkuru nziza, atangira kutugisha impaka (azigisha abo twatumye) avuganira abantu ba Loti.

إِنَّ إِبۡرَٰهِيمَ لَحَلِيمٌ أَوَّٰهٞ مُّنِيبٞ﴿٧٥

75Mu by’ukuri Aburahamu yari umuntu udahutiraho, wibombarika (kuri Allah), wicuza (kuri Nyagasani we) cyane.

يَٰٓإِبۡرَٰهِيمُ أَعۡرِضۡ عَنۡ هَٰذَآۖ إِنَّهُۥ قَدۡ جَآءَ أَمۡرُ رَبِّكَۖ وَإِنَّهُمۡ ءَاتِيهِمۡ عَذَابٌ غَيۡرُ مَرۡدُودٖ﴿٧٦

76Yewe Abarahamu! Izo (mpaka) zireke. Mu by’ukuri itegeko rya Nyagasani wawe ryasohoye. Kandi rwose ibihano bidashobora gusubizwa inyuma birabageraho.

وَلَمَّا جَآءَتۡ رُسُلُنَا لُوطٗا سِيٓءَ بِهِمۡ وَضَاقَ بِهِمۡ ذَرۡعٗا وَقَالَ هَٰذَا يَوۡمٌ عَصِيبٞ﴿٧٧

77Ubwo Intumwa zacu zageraga kwa Loti, yababajwe no kuza kwazo ndetse abura imbaraga zabarengera (kuko yakekaga ko baza gukorerwa ibya mfura mbi, dore ko atari azi ko ari abamalayika), maze aravuga ati “Uyu ni umunsi mubi cyane.”

وَجَآءَهُۥ قَوۡمُهُۥ يُهۡرَعُونَ إِلَيۡهِ وَمِن قَبۡلُ كَانُواْ يَعۡمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ هَٰٓؤُلَآءِ بَنَاتِي هُنَّ أَطۡهَرُ لَكُمۡۖ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَلَا تُخۡزُونِ فِي ضَيۡفِيٓۖ أَلَيۡسَ مِنكُمۡ رَجُلٞ رَّشِيدٞ﴿٧٨

78Nuko abantu be baza bihuta bamusanga, kandi kuva na mbere bari basanzwe bakora amahano (ubutinganyi). Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ngaba abakobwa banjye ni bo babakwiye (mwashyingiranwa na bo). Ngaho nimugandukire Allah kandi ntimunkoze isoni imbere y’abashyitsi banjye! Ese nta n’umwe muri mwe ufite ubwenge?”

قَالُواْ لَقَدۡ عَلِمۡتَ مَا لَنَا فِي بَنَاتِكَ مِنۡ حَقّٖ وَإِنَّكَ لَتَعۡلَمُ مَا نُرِيدُ﴿٧٩

79Baravuga bati “Rwose uzi ko nta cyo dukeneye ku bakobwa bawe, kandi mu by'ukuri, uzi neza icyo dushaka!”

قَالَ لَوۡ أَنَّ لِي بِكُمۡ قُوَّةً أَوۡ ءَاوِيٓ إِلَىٰ رُكۡنٖ شَدِيدٖ﴿٨٠

80Aravuga ati “Iyaba nari mbarushije imbaraga cyangwa ngo nishingikirize inkingi ikomeye (ari wo muryango ugizwe n’abanyembaraga, kugira ngo bamfashe kubabuza kugera ku byo mushaka).”

قَالُواْ يَٰلُوطُ إِنَّا رُسُلُ رَبِّكَ لَن يَصِلُوٓاْ إِلَيۡكَۖ فَأَسۡرِ بِأَهۡلِكَ بِقِطۡعٖ مِّنَ ٱلَّيۡلِ وَلَا يَلۡتَفِتۡ مِنكُمۡ أَحَدٌ إِلَّا ٱمۡرَأَتَكَۖ إِنَّهُۥ مُصِيبُهَا مَآ أَصَابَهُمۡۚ إِنَّ مَوۡعِدَهُمُ ٱلصُّبۡحُۚ أَلَيۡسَ ٱلصُّبۡحُ بِقَرِيبٖ﴿٨١

81(Abamalayika) baravuga bati “Yewe Loti! Mu by’ukuri twe turi Intumwa ziturutse kwa Nyagasani wawe. Ntibashobora kukugeraho (ngo bakugirire nabi). Bityo, hungana n’umuryango wawe mu ijoro, kandi muri mwe ntihagire n’umwe ureba inyuma uretse umugore wawe (uza gusigara inyuma), kuko mu by’ukuri aza kugerwaho n'ibiri bubagereho (abo batinganyi). Rwose isezerano ryabo (ryo kubarimbura) ni mu gitondo. Ese igitondo nticyegereje?”

فَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا جَعَلۡنَا عَٰلِيَهَا سَافِلَهَا وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهَا حِجَارَةٗ مِّن سِجِّيلٖ مَّنضُودٖ﴿٨٢

82Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twubitse imidugudu tubanyagiza imvura y’amabuye y’urufaya yo mu ibumba yacaniriwe.

مُّسَوَّمَةً عِندَ رَبِّكَۖ وَمَا هِيَ مِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ بِبَعِيدٖ﴿٨٣

83(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe. Kandi ibihano nk’ibyo ku nkozi z’ibibi ntibiri kure.

۞ وَإِلَىٰ مَدۡيَنَ أَخَاهُمۡ شُعَيۡبٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥۖ وَلَا تَنقُصُواْ ٱلۡمِكۡيَالَ وَٱلۡمِيزَانَۖ إِنِّيٓ أَرَىٰكُم بِخَيۡرٖ وَإِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٖ مُّحِيطٖ﴿٨٤

84N’abantu b’i Madiyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kuko nta yindi mana mufite itari We, kandi ntimukagabanye ibipimo n’iminzani (igihe mugize ibyo mupima). Njye ndabona mubayeho neza, mu by’ukuri ndatinya ko (muramutse muhakanye) mwazahura n’ibihano by’umunsi uzabagota.”

وَيَٰقَوۡمِ أَوۡفُواْ ٱلۡمِكۡيَالَ وَٱلۡمِيزَانَ بِٱلۡقِسۡطِۖ وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ﴿٨٥

85“Kandi yemwe bantu banjye! Mujye mwuzuza ibipimo n'iminzani mu buryo bukwiye, kandi ntimukagire ibintu by’abantu mugabanya, ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi.”

بَقِيَّتُ ٱللَّهِ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَۚ وَمَآ أَنَا۠ عَلَيۡكُم بِحَفِيظٖ﴿٨٦

86“Ibyo Allah abazigamira (nyuma yo gukuramo ibitari ibyanyu) ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemeramana. Kandi njye nta bwo ndi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi wanyu).”

قَالُواْ يَٰشُعَيۡبُ أَصَلَوٰتُكَ تَأۡمُرُكَ أَن نَّتۡرُكَ مَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُنَآ أَوۡ أَن نَّفۡعَلَ فِيٓ أَمۡوَٰلِنَا مَا نَشَٰٓؤُاْۖ إِنَّكَ لَأَنتَ ٱلۡحَلِيمُ ٱلرَّشِيدُ﴿٨٧

87Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ese iswala yawe igutegeka kudutesha ibyo ababyeyi bacu bagaragiraga, cyangwa kudutesha gukora icyo dushaka mu mitungo yacu? (Bavuga bannyega bati) “Mu by’ukuri wowe uri umuntu ucisha make cyane, umunyabwenge!”

قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كُنتُ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَرَزَقَنِي مِنۡهُ رِزۡقًا حَسَنٗاۚ وَمَآ أُرِيدُ أَنۡ أُخَالِفَكُمۡ إِلَىٰ مَآ أَنۡهَىٰكُمۡ عَنۡهُۚ إِنۡ أُرِيدُ إِلَّا ٱلۡإِصۡلَٰحَ مَا ٱسۡتَطَعۡتُۚ وَمَا تَوۡفِيقِيٓ إِلَّا بِٱللَّهِۚ عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُ وَإِلَيۡهِ أُنِيبُ﴿٨٨

88Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mbaye mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, ndetse akaba yaranampaye amafunguro meza amuturutseho (ubwo ibyo nabirengaho nkakora ibibi nk’ibyo mukora?) Sinshaka kubataba mu nama nkora ibyo mbabuza (ngo mubireke mbikore mbyungukemo), ahubwo mparanira gutunganya uko nshoboye. Kandi nta wundi wabinshoboza uretse Allah. Ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.”

وَيَٰقَوۡمِ لَا يَجۡرِمَنَّكُمۡ شِقَاقِيٓ أَن يُصِيبَكُم مِّثۡلُ مَآ أَصَابَ قَوۡمَ نُوحٍ أَوۡ قَوۡمَ هُودٍ أَوۡ قَوۡمَ صَٰلِحٖۚ وَمَا قَوۡمُ لُوطٖ مِّنكُم بِبَعِيدٖ﴿٨٩

89“Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu).”

وَٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِۚ إِنَّ رَبِّي رَحِيمٞ وَدُودٞ﴿٩٠

90“Munasabe Nyagasani wanyu kubababarira ndetse munamwicuzeho. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Nyirimpuhwe zihebuje, Uwuje urukundo (ku wicuza).”

قَالُواْ يَٰشُعَيۡبُ مَا نَفۡقَهُ كَثِيرٗا مِّمَّا تَقُولُ وَإِنَّا لَنَرَىٰكَ فِينَا ضَعِيفٗاۖ وَلَوۡلَا رَهۡطُكَ لَرَجَمۡنَٰكَۖ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡنَا بِعَزِيزٖ﴿٩١

91Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ntidusobanukirwa byinshi mu byo uvuga, kandi mu by’ukuri tubona ari wowe munyantege nke muri twe. Ndetse iyo bitaba (kubaha) umuryango wawe, twari kukwicisha amabuye kandi ntiwatunanira.”

قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَهۡطِيٓ أَعَزُّ عَلَيۡكُم مِّنَ ٱللَّهِ وَٱتَّخَذۡتُمُوهُ وَرَآءَكُمۡ ظِهۡرِيًّاۖ إِنَّ رَبِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ مُحِيطٞ﴿٩٢

92(Shuwayibu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! None se umuryango wanjye ni wo muha agaciro kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora.”

وَيَٰقَوۡمِ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنِّي عَٰمِلٞۖ سَوۡفَ تَعۡلَمُونَ مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَمَنۡ هُوَ كَٰذِبٞۖ وَٱرۡتَقِبُوٓاْ إِنِّي مَعَكُمۡ رَقِيبٞ﴿٩٣

93“Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza ndetse n’umubeshyi. Bityo ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”

وَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا شُعَيۡبٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَأَخَذَتِ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ ٱلصَّيۡحَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دِيَٰرِهِمۡ جَٰثِمِينَ﴿٩٤

94Maze ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Shuwayibu n’abemeye hamwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, nuko ab’inkozi z’ibibi bakubitwa n’urusaku (rw’ibihano), maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo,

كَأَن لَّمۡ يَغۡنَوۡاْ فِيهَآۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّمَدۡيَنَ كَمَا بَعِدَتۡ ثَمُودُ﴿٩٥

95Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu b’i Madiyani boramye nk’uko aba Thamud boramye.

وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ﴿٩٦

96Mu by’ukuri twohereje Musa (azanye) ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara,

إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَٱتَّبَعُوٓاْ أَمۡرَ فِرۡعَوۡنَۖ وَمَآ أَمۡرُ فِرۡعَوۡنَ بِرَشِيدٖ﴿٩٧

97(Twamwohereje) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko bakurikiye itegeko rya Farawo, nyamara itegeko rya Farawo nta shingiro ryari rifite!

يَقۡدُمُ قَوۡمَهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فَأَوۡرَدَهُمُ ٱلنَّارَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡوِرۡدُ ٱلۡمَوۡرُودُ﴿٩٨

98Ku munsi w’imperuka (Farawo) azarangaza imbere abantu be aberekeze mu muriro, kandi aho bazaba berekejwe ni ho habi.

وَأُتۡبِعُواْ فِي هَٰذِهِۦ لَعۡنَةٗ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ بِئۡسَ ٱلرِّفۡدُ ٱلۡمَرۡفُودُ﴿٩٩

99Kandi bakurikijwe umuvumo, haba mu buzima bw’iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka. Mbega ngo barahabwa imperekeza mbi (umuvumo) bakurikijwe!

ذَٰلِكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡقُرَىٰ نَقُصُّهُۥ عَلَيۡكَۖ مِنۡهَا قَآئِمٞ وَحَصِيدٞ﴿١٠٠

100Izo ni zimwe mu nkuru tukubarira z'imidugudu (tworetse). Muri yo hari igihagaze (ibimenyetso byayo bikigaragara) ndetse n’iyarimbuwe (ibimenyetso byayo byasibanganye).

وَمَا ظَلَمۡنَٰهُمۡ وَلَٰكِن ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡۖ فَمَآ أَغۡنَتۡ عَنۡهُمۡ ءَالِهَتُهُمُ ٱلَّتِي يَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مِن شَيۡءٖ لَّمَّا جَآءَ أَمۡرُ رَبِّكَۖ وَمَا زَادُوهُمۡ غَيۡرَ تَتۡبِيبٖ﴿١٠١

101Ntabwo twigeze tubahemukira (ubwo twabarimburaga) ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (babangikanya Allah). Kandi ibigirwamana byabo basengaga mu cyimbo cya Allah ntacyo byabamariye ubwo itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana) ryasohoraga, ndetse nta n’icyo byabongereye uretse kurimbuka.

وَكَذَٰلِكَ أَخۡذُ رَبِّكَ إِذَآ أَخَذَ ٱلۡقُرَىٰ وَهِيَ ظَٰلِمَةٌۚ إِنَّ أَخۡذَهُۥٓ أَلِيمٞ شَدِيدٌ﴿١٠٢

102Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّمَنۡ خَافَ عَذَابَ ٱلۡأٓخِرَةِۚ ذَٰلِكَ يَوۡمٞ مَّجۡمُوعٞ لَّهُ ٱلنَّاسُ وَذَٰلِكَ يَوۡمٞ مَّشۡهُودٞ﴿١٠٣

103Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo kuri ba bandi batinya ibihano by’imperuka. Uwo ni umunsi abantu bazakoranyirizwaho, ndetse ni na wo munsi (ibiremwa) byose bizaba bihari.

وَمَا نُؤَخِّرُهُۥٓ إِلَّا لِأَجَلٖ مَّعۡدُودٖ﴿١٠٤

104Nta n’ubwo tuwukerereza, ahubwo ufite igihe ntarengwa (cyagenwe).

يَوۡمَ يَأۡتِ لَا تَكَلَّمُ نَفۡسٌ إِلَّا بِإِذۡنِهِۦۚ فَمِنۡهُمۡ شَقِيّٞ وَسَعِيدٞ﴿١٠٥

105Ubwo uwo munsi uzaza, ntawe uzagira icyo yavuga atabiherewe uburenganzira (na Allah). Muri bo hazaba hari umubi (ukwiye ibihano) n’umwiza (ukwiye ibihembo).

فَأَمَّا ٱلَّذِينَ شَقُواْ فَفِي ٱلنَّارِ لَهُمۡ فِيهَا زَفِيرٞ وَشَهِيقٌ﴿١٠٦

106Ba bandi babi bazajya mu muriro, bawubemo baboroga cyane banahigiza.

خَٰلِدِينَ فِيهَا مَا دَامَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ إِلَّا مَا شَآءَ رَبُّكَۚ إِنَّ رَبَّكَ فَعَّالٞ لِّمَا يُرِيدُ﴿١٠٧

107Bazawubamo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batawubamo ubuziraherezo). Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ukora icyo ashaka.

۞ وَأَمَّا ٱلَّذِينَ سُعِدُواْ فَفِي ٱلۡجَنَّةِ خَٰلِدِينَ فِيهَا مَا دَامَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ إِلَّا مَا شَآءَ رَبُّكَۖ عَطَآءً غَيۡرَ مَجۡذُوذٖ﴿١٠٨

108Naho ba bandi beza bazajya mu ijuru, baribemo mu gihe kingana n’icyo ibirere n’isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko badahita barijyamo). (Uko kurijyamo) bizaba ari impano itagira iherezo.

فَلَا تَكُ فِي مِرۡيَةٖ مِّمَّا يَعۡبُدُ هَٰٓؤُلَآءِۚ مَا يَعۡبُدُونَ إِلَّا كَمَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُهُم مِّن قَبۡلُۚ وَإِنَّا لَمُوَفُّوهُمۡ نَصِيبَهُمۡ غَيۡرَ مَنقُوصٖ﴿١٠٩

109Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire gushidikanya ku byo abo bantu bagaragira (kuko atari ukuri). Ibyo bagaragira ni nk’ibyo abakurambere babo bajyaga bagaragira. Mu by’ukuri tuzabaha umugabane wabo (ibihano) utagabanyijwe

وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ فَٱخۡتُلِفَ فِيهِۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُ مُرِيبٖ﴿١١٠

110Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati), ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka). Ndetse mu by’ukuri (iyi Qur’an) bayishidikanyaho biteye inkeke.

وَإِنَّ كُلّٗا لَّمَّا لَيُوَفِّيَنَّهُمۡ رَبُّكَ أَعۡمَٰلَهُمۡۚ إِنَّهُۥ بِمَا يَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ﴿١١١

111Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe bose azabahembera ibikorwa byabo byuzuye. Rwose azi neza ibyo bakora.

فَٱسۡتَقِمۡ كَمَآ أُمِرۡتَ وَمَن تَابَ مَعَكَ وَلَا تَطۡغَوۡاْۚ إِنَّهُۥ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ﴿١١٢

112Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri We ni Ubona bihebuje ibyo mukora.

وَلَا تَرۡكَنُوٓاْ إِلَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ فَتَمَسَّكُمُ ٱلنَّارُ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِنۡ أَوۡلِيَآءَ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ﴿١١٣

113Kandi ntimukabogamire kuri ba bandi bakora ibibi, mutazavaho mugerwaho n’umuriro kandi mutabona abawubarinda batari Allah, ndetse mukaba mutabona ababatabara.

وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ طَرَفَيِ ٱلنَّهَارِ وَزُلَفٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِۚ إِنَّ ٱلۡحَسَنَٰتِ يُذۡهِبۡنَ ٱلسَّيِّـَٔاتِۚ ذَٰلِكَ ذِكۡرَىٰ لِلذَّٰكِرِينَ﴿١١٤

114Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho iswala mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka.

وَٱصۡبِرۡ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ﴿١١٥

115Ujye unihangana kuko mu by’ukuri Allah ataburizamo ibihembo by’abakora ibyiza.

فَلَوۡلَا كَانَ مِنَ ٱلۡقُرُونِ مِن قَبۡلِكُمۡ أُوْلُواْ بَقِيَّةٖ يَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡفَسَادِ فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا قَلِيلٗا مِّمَّنۡ أَنجَيۡنَا مِنۡهُمۡۗ وَٱتَّبَعَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مَآ أُتۡرِفُواْ فِيهِ وَكَانُواْ مُجۡرِمِينَ﴿١١٦

116Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe ba bandi bakoze ibibi bakomeje kuba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi.

وَمَا كَانَ رَبُّكَ لِيُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ بِظُلۡمٖ وَأَهۡلُهَا مُصۡلِحُونَ﴿١١٧

117Kandi Nyagasani wawe ntiyari kurimbura imidugudu ayirenganyije, mu gihe abayituye ari intungane.

وَلَوۡ شَآءَ رَبُّكَ لَجَعَلَ ٱلنَّاسَ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗۖ وَلَا يَزَالُونَ مُخۡتَلِفِينَ﴿١١٨

118N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abantu bose yari kubagira umuryango umwe (bakayoboka idini rimwe rya Isilamu). Ariko bazakomeza kutavuga rumwe (mu madini yabo),

إِلَّا مَن رَّحِمَ رَبُّكَۚ وَلِذَٰلِكَ خَلَقَهُمۡۗ وَتَمَّتۡ كَلِمَةُ رَبِّكَ لَأَمۡلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنَ ٱلۡجِنَّةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ﴿١١٩

119Uretse abo Nyagasani wawe yagiriye impuhwe (bakayoboka ukuri); no ku bw’ibyo ni cyo yabaremeye. Kandi ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye (rigira riti) “Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu nzawuzuza (inkozi z’ibibi) zose, mu majini no mu bantu.”

وَكُلّٗا نَّقُصُّ عَلَيۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلرُّسُلِ مَا نُثَبِّتُ بِهِۦ فُؤَادَكَۚ وَجَآءَكَ فِي هَٰذِهِ ٱلۡحَقُّ وَمَوۡعِظَةٞ وَذِكۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ﴿١٢٠

120Kandi (yewe Muhamadi) inkuru zose z’Intumwa twagutekerereje, zari izo kugukomeza umutima. Ndetse no muri ibi (izi nkuru) wagezweho n’ukuri, inyigisho zikaba n’urwibutso ku bemeramana.

وَقُل لِّلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنَّا عَٰمِلُونَ﴿١٢١

121Unabwire ba bandi batemera uti “Nimukore uko mubishaka (muzabona iherezo ryanyu). Mu by’ukuri natwe turakora (nk’uko Allah yadutegetse).”

وَٱنتَظِرُوٓاْ إِنَّا مُنتَظِرُونَ﴿١٢٢

122Munategereze! Mu by’ukuri natwe turategereje.

وَلِلَّهِ غَيۡبُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ يُرۡجَعُ ٱلۡأَمۡرُ كُلُّهُۥ فَٱعۡبُدۡهُ وَتَوَكَّلۡ عَلَيۡهِۚ وَمَا رَبُّكَ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ﴿١٢٣

123Ibitagaragara byo mu birere no mu isi ni ibya Allah, kandi iwe ni ho ibintu byose bigarurwa. Ngaho mugaragire unamwiringire. Kandi Nyagasani wawe ntayobewe ibyo mukora.

RELATED SURAHS