An-Najm

النجم

The Star62 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلنَّجۡمِ إِذَا هَوَىٰ﴿١

1Ndahiye inyenyeri igihe irenga!

مَا ضَلَّ صَاحِبُكُمۡ وَمَا غَوَىٰ﴿٢

2(Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri).

وَمَا يَنطِقُ عَنِ ٱلۡهَوَىٰٓ﴿٣

3Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye.

إِنۡ هُوَ إِلَّا وَحۡيٞ يُوحَىٰ﴿٤

4Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).

عَلَّمَهُۥ شَدِيدُ ٱلۡقُوَىٰ﴿٥

5Yigishijwe (iyi Qur’an) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu),

ذُو مِرَّةٖ فَٱسۡتَوَىٰ﴿٦

6Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri,

وَهُوَ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡأَعۡلَىٰ﴿٧

7Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru.

ثُمَّ دَنَا فَتَدَلَّىٰ﴿٨

8Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze aramanuka akomeza kuyegera,

فَكَانَ قَابَ قَوۡسَيۡنِ أَوۡ أَدۡنَىٰ﴿٩

9(Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho.

فَأَوۡحَىٰٓ إِلَىٰ عَبۡدِهِۦ مَآ أَوۡحَىٰ﴿١٠

10Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose.

مَا كَذَبَ ٱلۡفُؤَادُ مَا رَأَىٰٓ﴿١١

11Umutima (wa Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ku byo wabonye.

أَفَتُمَٰرُونَهُۥ عَلَىٰ مَا يَرَىٰ﴿١٢

12None se muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi)?

وَلَقَدۡ رَءَاهُ نَزۡلَةً أُخۡرَىٰ﴿١٣

13Kandi rwose (Muhamadi) yaramubonye (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro,

عِندَ سِدۡرَةِ ٱلۡمُنتَهَىٰ﴿١٤

14Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma),[1]

عِندَهَا جَنَّةُ ٱلۡمَأۡوَىٰٓ﴿١٥

15Ni na ho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abemeramana).

إِذۡ يَغۡشَى ٱلسِّدۡرَةَ مَا يَغۡشَىٰ﴿١٦

16Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje).

مَا زَاغَ ٱلۡبَصَرُ وَمَا طَغَىٰ﴿١٧

17Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana, cyangwa ngo irengere (imbibi yari yashyiriweho).

لَقَدۡ رَأَىٰ مِنۡ ءَايَٰتِ رَبِّهِ ٱلۡكُبۡرَىٰٓ﴿١٨

18Mu by’ukuri (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo.

أَفَرَءَيۡتُمُ ٱللَّٰتَ وَٱلۡعُزَّىٰ﴿١٩

19Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza,

وَمَنَوٰةَ ٱلثَّالِثَةَ ٱلۡأُخۡرَىٰٓ﴿٢٠

20Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu?

أَلَكُمُ ٱلذَّكَرُ وَلَهُ ٱلۡأُنثَىٰ﴿٢١

21Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho We (Allah) akagira ab’abakobwa?

تِلۡكَ إِذٗا قِسۡمَةٞ ضِيزَىٰٓ﴿٢٢

22Iryo ryaba ari igabana ribogamye.

إِنۡ هِيَ إِلَّآ أَسۡمَآءٞ سَمَّيۡتُمُوهَآ أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلۡطَٰنٍۚ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَمَا تَهۡوَى ٱلۡأَنفُسُۖ وَلَقَدۡ جَآءَهُم مِّن رَّبِّهِمُ ٱلۡهُدَىٰٓ﴿٢٣

23Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo.

أَمۡ لِلۡإِنسَٰنِ مَا تَمَنَّىٰ﴿٢٤

24Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose?

فَلِلَّهِ ٱلۡأٓخِرَةُ وَٱلۡأُولَىٰ﴿٢٥

25Allah ni We Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi.

۞ وَكَم مِّن مَّلَكٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ لَا تُغۡنِي شَفَٰعَتُهُمۡ شَيۡـًٔا إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ أَن يَأۡذَنَ ٱللَّهُ لِمَن يَشَآءُ وَيَرۡضَىٰٓ﴿٢٦

26None se ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubitangira uburenganzira bikagirira akamaro uwo ashatse kandi yishimira?

إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ لَيُسَمُّونَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ تَسۡمِيَةَ ٱلۡأُنثَىٰ﴿٢٧

27Mu by’ukuri abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore,

وَمَا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٍۖ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّۖ وَإِنَّ ٱلظَّنَّ لَا يُغۡنِي مِنَ ٱلۡحَقِّ شَيۡـٔٗا﴿٢٨

28Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka nta cyo kuvuze imbere y’ukuri.

فَأَعۡرِضۡ عَن مَّن تَوَلَّىٰ عَن ذِكۡرِنَا وَلَمۡ يُرِدۡ إِلَّا ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا﴿٢٩

29Bityo, irengagize wa wundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi.

ذَٰلِكَ مَبۡلَغُهُم مِّنَ ٱلۡعِلۡمِۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِمَنِ ٱهۡتَدَىٰ﴿٣٠

30(Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.

وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ لِيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ أَسَٰٓـُٔواْ بِمَا عَمِلُواْ وَيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ بِٱلۡحُسۡنَى﴿٣١

31Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza,

ٱلَّذِينَ يَجۡتَنِبُونَ كَبَٰٓئِرَ ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡفَوَٰحِشَ إِلَّا ٱللَّمَمَۚ إِنَّ رَبَّكَ وَٰسِعُ ٱلۡمَغۡفِرَةِۚ هُوَ أَعۡلَمُ بِكُمۡ إِذۡ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ وَإِذۡ أَنتُمۡ أَجِنَّةٞ فِي بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمۡۖ فَلَا تُزَكُّوٓاْ أَنفُسَكُمۡۖ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَنِ ٱتَّقَىٰٓ﴿٣٢

32Ba bandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni We ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari insoro muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari We uzi neza umugandukira.

أَفَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي تَوَلَّىٰ﴿٣٣

33Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah)?

وَأَعۡطَىٰ قَلِيلٗا وَأَكۡدَىٰٓ﴿٣٤

34Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu?

أَعِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلۡغَيۡبِ فَهُوَ يَرَىٰٓ﴿٣٥

35Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo Intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)?

أَمۡ لَمۡ يُنَبَّأۡ بِمَا فِي صُحُفِ مُوسَىٰ﴿٣٦

36Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa,

وَإِبۡرَٰهِيمَ ٱلَّذِي وَفَّىٰٓ﴿٣٧

37Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa,

أَلَّا تَزِرُ وَازِرَةٞ وِزۡرَ أُخۡرَىٰ﴿٣٨

38Ko nta we uzikorera umutwaro w’undi,

وَأَن لَّيۡسَ لِلۡإِنسَٰنِ إِلَّا مَا سَعَىٰ﴿٣٩

39Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yashyizemo umuhate,

وَأَنَّ سَعۡيَهُۥ سَوۡفَ يُرَىٰ﴿٤٠

40Kandi ko umuhate we uzagaragara (ku munsi w’imperuka).

ثُمَّ يُجۡزَىٰهُ ٱلۡجَزَآءَ ٱلۡأَوۡفَىٰ﴿٤١

41Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye.

وَأَنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلۡمُنتَهَىٰ﴿٤٢

42Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe.

وَأَنَّهُۥ هُوَ أَضۡحَكَ وَأَبۡكَىٰ﴿٤٣

43Kandi ko ari We (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara).

وَأَنَّهُۥ هُوَ أَمَاتَ وَأَحۡيَا﴿٤٤

44No kuba ari We wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga.

وَأَنَّهُۥ خَلَقَ ٱلزَّوۡجَيۡنِ ٱلذَّكَرَ وَٱلۡأُنثَىٰ﴿٤٥

45No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore,

مِن نُّطۡفَةٍ إِذَا تُمۡنَىٰ﴿٤٦

46Mu ntanga igihe zisohowe.

وَأَنَّ عَلَيۡهِ ٱلنَّشۡأَةَ ٱلۡأُخۡرَىٰ﴿٤٧

47No kuba ari We uzarema bundi bushya (azura abapfuye),

وَأَنَّهُۥ هُوَ أَغۡنَىٰ وَأَقۡنَىٰ﴿٤٨

48No kuba ari We utanga ubukungu akanatuma abantu bagira ibyo bigezaho,

وَأَنَّهُۥ هُوَ رَبُّ ٱلشِّعۡرَىٰ﴿٤٩

49No kuba ari We Nyagasani wa Shi’ira,[1]

وَأَنَّهُۥٓ أَهۡلَكَ عَادًا ٱلۡأُولَىٰ﴿٥٠

50No kuba ari We woretse aba Adi bo hambere,

وَثَمُودَاْ فَمَآ أَبۡقَىٰ﴿٥١

51N’aba Thamudu ntiyagira uwo asigaza,

وَقَوۡمَ نُوحٖ مِّن قَبۡلُۖ إِنَّهُمۡ كَانُواْ هُمۡ أَظۡلَمَ وَأَطۡغَىٰ﴿٥٢

52Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije.

وَٱلۡمُؤۡتَفِكَةَ أَهۡوَىٰ﴿٥٣

53Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni We wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi).

فَغَشَّىٰهَا مَا غَشَّىٰ﴿٥٤

54Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye).

فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكَ تَتَمَارَىٰ﴿٥٥

55None se (yewe muntu) ni izihe nema za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize)?

هَٰذَا نَذِيرٞ مِّنَ ٱلنُّذُرِ ٱلۡأُولَىٰٓ﴿٥٦

56Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere.

أَزِفَتِ ٱلۡأٓزِفَةُ﴿٥٧

57Umunsi w’imperuka uregereje.

لَيۡسَ لَهَا مِن دُونِ ٱللَّهِ كَاشِفَةٌ﴿٥٨

58Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza).

أَفَمِنۡ هَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ تَعۡجَبُونَ﴿٥٩

59None se mutangajwe n’aya magambo (ya Qur’an)?

وَتَضۡحَكُونَ وَلَا تَبۡكُونَ﴿٦٠

60Mukaba museka (muyihakana) aho kurira!

وَأَنتُمۡ سَٰمِدُونَ﴿٦١

61Muhugiye mu bibarangaza!

فَٱسۡجُدُواْۤ لِلَّهِۤ وَٱعۡبُدُواْ۩﴿٦٢

62Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine).

RELATED SURAHS