Al-'Alaq

العلق

The Clot19 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

ٱقۡرَأۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلَّذِي خَلَقَ﴿١

1Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose),

خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِنۡ عَلَقٍ﴿٢

2Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso,

ٱقۡرَأۡ وَرَبُّكَ ٱلۡأَكۡرَمُ﴿٣

3Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje,

ٱلَّذِي عَلَّمَ بِٱلۡقَلَمِ﴿٤

4We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu,

عَلَّمَ ٱلۡإِنسَٰنَ مَا لَمۡ يَعۡلَمۡ﴿٥

5Yigishije umuntu ibyo atari azi.

كَلَّآ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَيَطۡغَىٰٓ﴿٦

6Oya! Mu by’ukuri umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi),

أَن رَّءَاهُ ٱسۡتَغۡنَىٰٓ﴿٧

7Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze).

إِنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلرُّجۡعَىٰٓ﴿٨

8Mu by’ukuri (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro.

أَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي يَنۡهَىٰ﴿٩

9Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi (Abu Jahl) ubuza

عَبۡدًا إِذَا صَلَّىٰٓ﴿١٠

10Umugaragu (wacu Muhamadi) kugaragira?

أَرَءَيۡتَ إِن كَانَ عَلَى ٱلۡهُدَىٰٓ﴿١١

11Ese (yabuza ate umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri,

أَوۡ أَمَرَ بِٱلتَّقۡوَىٰٓ﴿١٢

12Cyangwa ari gukangurira (abantu) kugandukira Allah (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)?

أَرَءَيۡتَ إِن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰٓ﴿١٣

13Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo,

أَلَمۡ يَعۡلَم بِأَنَّ ٱللَّهَ يَرَىٰ﴿١٤

14Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora)?

كَلَّا لَئِن لَّمۡ يَنتَهِ لَنَسۡفَعَۢا بِٱلنَّاصِيَةِ﴿١٥

15Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro,

نَاصِيَةٖ كَٰذِبَةٍ خَاطِئَةٖ﴿١٦

16Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha.

فَلۡيَدۡعُ نَادِيَهُۥ﴿١٧

17Ngaho nahamagare abambari be,

سَنَدۡعُ ٱلزَّبَانِيَةَ﴿١٨

18Natwe tuzahamagara abamalayika bacu barinda umuriro (kugira ngo bamukanire urumukwiye).

كَلَّا لَا تُطِعۡهُ وَٱسۡجُدۡۤ وَٱقۡتَرِب۩﴿١٩

19Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahali), ahubwo ujye wubama (usali) uniyegereze Allah

RELATED SURAHS