التين
The Fig • 8 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Ndahiye igiti cy’umutini n’icy’umuzeti,
2N’umusozi wa Sinayi,
3N’uyu mujyi utekanye (Maka),
4Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ishusho nziza,
5Hanyuma tuzamushyira mu rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira).
6Uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).
7None se nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo?
8Ese Allah si We Mucamanza usumba abandi?