Ad-Duha

الضحى

The Morning Hours11 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلضُّحَىٰ﴿١

1Ndahiye agasusuruko,

وَٱلَّيۡلِ إِذَا سَجَىٰ﴿٢

2N’ijoro igihe ryijimye,

مَا وَدَّعَكَ رَبُّكَ وَمَا قَلَىٰ﴿٣

3(Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakwanze.

وَلَلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ لَّكَ مِنَ ٱلۡأُولَىٰ﴿٤

4Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi).

وَلَسَوۡفَ يُعۡطِيكَ رَبُّكَ فَتَرۡضَىٰٓ﴿٥

5Mu by’ukuri Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima.

أَلَمۡ يَجِدۡكَ يَتِيمٗا فَـَٔاوَىٰ﴿٦

6Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)?

وَوَجَدَكَ ضَآلّٗا فَهَدَىٰ﴿٧

7Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora?

وَوَجَدَكَ عَآئِلٗا فَأَغۡنَىٰ﴿٨

8Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)?

فَأَمَّا ٱلۡيَتِيمَ فَلَا تَقۡهَرۡ﴿٩

9Bityo, ntugahutaze imfubyi,

وَأَمَّا ٱلسَّآئِلَ فَلَا تَنۡهَرۡ﴿١٠

10Ntukanakankamire uje asaba.

وَأَمَّا بِنِعۡمَةِ رَبِّكَ فَحَدِّثۡ﴿١١

11Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira).

RELATED SURAHS