المزمل
The Enshrouded One • 20 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Yewe uwiyoroshe (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)!
2Byuka (usenge) nijoro, uretse igice gito (cyaryo),
3Kimwe cya kabiri cyaryo cyangwa igito kuri cyo,
4Cyangwa wongereho gato. Unasome Qur’an neza (mu ijwi rituje kandi ryiza).
5Mu by’ukuri tuzaguhishurira ijambo riremereye (ari ryo Qur’an ikubiyemo amategeko n’amabwiriza).
6Mu by’ukuri iswala y’ijoro ni ingirakamaro (ku mutima) ndetse inatuma (umuntu atekereza ku magambo ya Allah, atuje).
7Mu by’ukuri ku manywa uba uhugiye muri byinshi.
8Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe unamwiyegurire utizigama.
9Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba; nta yindi mana ikwiye gusengwa itari We. Bityo, mugire umurinzi (wawe).
10Unihanganire ibyo (abo bahakanyi) bavuga, kandi unabitarure mu buryo bwiza.
11Maze undekere abahinyura (amagambo yanjye); bahawe ingabire (yo kubaho mu buzima bwiza), unabarindirize igihe gito.
12Rwose dufite iminyururu n’umuriro ugurumana (byo kuzabahanisha ku munsi w’imperuka),
13N’ibyo kurya bizabaniga ndetse n’ibihano bibabaza.
14Umunsi isi n’imisozi bizatigita, maze imisozi ikaba nk’ikirundo cy’umusenyi wanyanyagijwe.
15Mu by’ukuri twaboherereje Intumwa (Muhamadi) ngo ibabere umuhamya nk’uko twoherereje Farawo Intumwa (Musa).
16Ariko Farawo yigometse ku ntumwa (Musa), nuko turamufata tumuhanisha ibihano bikomeye.
17Ni gute mwakwirinda ibihano kandi muhakana umunsi uzagira abana abasaza (kubera uko uzaba uteye ubwoba)?
18Kuri uwo munsi ikirere kizasatagurika. Isezerano rye (Allah) rizasohora nta gushidikanya.
19Mu by’ukuri ibi ni urwibutso. Bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we.
20Mu by’ukuri Nyagasani wawe azi ko wowe (Muhamadi) n’itsinda muri kumwe mubyuka mugasenga hafi bibiri bya gatatu by’ijoro, cyangwa icya kabiri cyaryo, cyangwa se icya gatatu cyaryo. Kandi Allah ni We ugena indeshyo y’ijoro n’amanywa. Azi ko mutari gushobora kugaragira ijoro ryose, bityo yabagiriye impuhwe (araborohereza). Ku bw’ibyo, mujye musoma ibiboroheye muri Qur’an. Azi ko muri mwe hazabamo abarwayi, abandi bakaba bari mu ngendo bashakisha ingabire za Allah, naho abandi bakazaba bari ku rugamba barwana mu nzira ya Allah. Bityo, mujye musoma ibiboroheye muri yo, muhozeho iswala, mutange amaturo, munagurize Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera We). Kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere, muzagisanga kwa Allah ari cyiza kurushaho kandi gifite ibihembo bihebuje. Munasabe imbabazi Allah, kuko mu by’ukuri Allah ari Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.