Al-Qalam

القلم

The Pen52 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

نٓۚ وَٱلۡقَلَمِ وَمَا يَسۡطُرُونَ﴿١

1Nuuni[1] Ndahiye ikaramu n’ibyo (abamalayika n’abantu) bandika!

مَآ أَنتَ بِنِعۡمَةِ رَبِّكَ بِمَجۡنُونٖ﴿٢

2Ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi.

وَإِنَّ لَكَ لَأَجۡرًا غَيۡرَ مَمۡنُونٖ﴿٣

3Kandi mu by’ukuri uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura na zo).

وَإِنَّكَ لَعَلَىٰ خُلُقٍ عَظِيمٖ﴿٤

4Rwose mu by’ukuri ufite ubupfura buhambaye.

فَسَتُبۡصِرُ وَيُبۡصِرُونَ﴿٥

5Bityo vuba aha bidatinze uzabona, n’abo (abahakanyi) babone,

بِأَييِّكُمُ ٱلۡمَفۡتُونُ﴿٦

6Umusazi muri mwe (uwo ari we).

إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُهۡتَدِينَ﴿٧

7Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.

فَلَا تُطِعِ ٱلۡمُكَذِّبِينَ﴿٨

8Bityo, ntukumvire abahinyura.

وَدُّواْ لَوۡ تُدۡهِنُ فَيُدۡهِنُونَ﴿٩

9Bifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye).

وَلَا تُطِعۡ كُلَّ حَلَّافٖ مَّهِينٍ﴿١٠

10Kandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse,

هَمَّازٖ مَّشَّآءِۭ بِنَمِيمٖ﴿١١

11Umuneguzi wa cyane, unabunza amagambo (agenda asebanya),

مَّنَّاعٖ لِّلۡخَيۡرِ مُعۡتَدٍ أَثِيمٍ﴿١٢

12Ubuza ibyiza, urengera, umunyacyaha,

عُتُلِّۭ بَعۡدَ ذَٰلِكَ زَنِيمٍ﴿١٣

13Uw’umutima winangiye, hejuru y’ibyo akaba ari ikinyendaro (atazwi inkomoko ye kwa se).[1]

أَن كَانَ ذَا مَالٖ وَبَنِينَ﴿١٤

14Yitwaza ko afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi),

إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ﴿١٥

15Iyo asomewe amagambo yacu, aravuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”

سَنَسِمُهُۥ عَلَى ٱلۡخُرۡطُومِ﴿١٦

16Tuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (ku zuru rye).

إِنَّا بَلَوۡنَٰهُمۡ كَمَا بَلَوۡنَآ أَصۡحَٰبَ ٱلۡجَنَّةِ إِذۡ أَقۡسَمُواْ لَيَصۡرِمُنَّهَا مُصۡبِحِينَ﴿١٧

17Mu by’ukuri (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera.

وَلَا يَسۡتَثۡنُونَ﴿١٨

18Ariko ntibavuze (In-sha-Allah, Imana nibishaka).

فَطَافَ عَلَيۡهَا طَآئِفٞ مِّن رَّبِّكَ وَهُمۡ نَآئِمُونَ﴿١٩

19Bityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye.

فَأَصۡبَحَتۡ كَٱلصَّرِيمِ﴿٢٠

20(Umurima wabo) uhinduka nk’uruhira.

فَتَنَادَوۡاْ مُصۡبِحِينَ﴿٢١

21Nuko bucyeye barahamagarana,

أَنِ ٱغۡدُواْ عَلَىٰ حَرۡثِكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰرِمِينَ﴿٢٢

22Bagira bati “Nimuzindukire mu murima wanyu niba mugikomeje umugambi wo kuwusarura. ”

فَٱنطَلَقُواْ وَهُمۡ يَتَخَٰفَتُونَ﴿٢٣

23Nuko bagenda bongorerana,

أَن لَّا يَدۡخُلَنَّهَا ٱلۡيَوۡمَ عَلَيۡكُم مِّسۡكِينٞ﴿٢٤

24(Bagira bati) “Uyu munsi ntihagire umukene n’umwe uwubinjiranamo (umurima).

وَغَدَوۡاْ عَلَىٰ حَرۡدٖ قَٰدِرِينَ﴿٢٥

25Nuko bazinduka baganayo (mu murima wabo) biyumvamo ubushobozi (bwo kwima abakene).

فَلَمَّا رَأَوۡهَا قَالُوٓاْ إِنَّا لَضَآلُّونَ﴿٢٦

26Maze bawubonye baravuga bati “Mu by’ukuri twayobye (inzira)!”

بَلۡ نَحۡنُ مَحۡرُومُونَ﴿٢٧

27Ahubwo twimwe (umusaruro wawo kubera umugambi wacu mubi wo kwima abakene).

قَالَ أَوۡسَطُهُمۡ أَلَمۡ أَقُل لَّكُمۡ لَوۡلَا تُسَبِّحُونَ﴿٢٨

28Ushyira mu gaciro muri bo aravuga ati “Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)?”

قَالُواْ سُبۡحَٰنَ رَبِّنَآ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ﴿٢٩

29Baravuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu, mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”

فَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَلَٰوَمُونَ﴿٣٠

30Nuko bamwe batangira guhindukirira abandi (bitana bamwana) bavebana,

قَالُواْ يَٰوَيۡلَنَآ إِنَّا كُنَّا طَٰغِينَ﴿٣١

31Baravuga bati “Mbega ishyano tubonye! Mu by’ukuri twari abarengera (imbibi za Allah).”

عَسَىٰ رَبُّنَآ أَن يُبۡدِلَنَا خَيۡرٗا مِّنۡهَآ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا رَٰغِبُونَ﴿٣٢

32Hari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu.

كَذَٰلِكَ ٱلۡعَذَابُۖ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَكۡبَرُۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ﴿٣٣

33Uko ni ko ibihano (bya Allah ku isi) bimera! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi.

إِنَّ لِلۡمُتَّقِينَ عِندَ رَبِّهِمۡ جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ﴿٣٤

34Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagororerwa Ijuru ryuje ingabire kwa Nyagasani wabo.

أَفَنَجۡعَلُ ٱلۡمُسۡلِمِينَ كَٱلۡمُجۡرِمِينَ﴿٣٥

35Ese abicisha bugufi imbere ya Allah (Abayisilamu) twabafata kimwe n’inkozi z’ibibi?

مَا لَكُمۡ كَيۡفَ تَحۡكُمُونَ﴿٣٦

36Ese mwabaye mute? Mubona ibintu mute?

أَمۡ لَكُمۡ كِتَٰبٞ فِيهِ تَدۡرُسُونَ﴿٣٧

37Cyangwa mwaba mufite igitabo musomamo (ko abicisha bugufi ari kimwe n’inkozi z’ibibi)!

إِنَّ لَكُمۡ فِيهِ لَمَا تَخَيَّرُونَ﴿٣٨

38Mu by’ukuri mukaba mufitemo (muri icyo gitabo) aho mukura ibyo?

أَمۡ لَكُمۡ أَيۡمَٰنٌ عَلَيۡنَا بَٰلِغَةٌ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ إِنَّ لَكُمۡ لَمَا تَحۡكُمُونَ﴿٣٩

39Cyangwa mudufiteho amasezerano ntakuka afite agaciro kugeza ku munsi w’imperuka yo kuzabona ibyo mwifuza?

سَلۡهُمۡ أَيُّهُم بِذَٰلِكَ زَعِيمٌ﴿٤٠

40Babaze (yewe Muhamadi) uti “Ni nde muri bo wabyishingira (akabibera umuhamya)?”

أَمۡ لَهُمۡ شُرَكَآءُ فَلۡيَأۡتُواْ بِشُرَكَآئِهِمۡ إِن كَانُواْ صَٰدِقِينَ﴿٤١

41Cyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri.

يَوۡمَ يُكۡشَفُ عَن سَاقٖ وَيُدۡعَوۡنَ إِلَى ٱلسُّجُودِ فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ﴿٤٢

42(Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore[1]

خَٰشِعَةً أَبۡصَٰرُهُمۡ تَرۡهَقُهُمۡ ذِلَّةٞۖ وَقَدۡ كَانُواْ يُدۡعَوۡنَ إِلَى ٱلسُّجُودِ وَهُمۡ سَٰلِمُونَ﴿٤٣

43Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone).

فَذَرۡنِي وَمَن يُكَذِّبُ بِهَٰذَا ٱلۡحَدِيثِۖ سَنَسۡتَدۡرِجُهُم مِّنۡ حَيۡثُ لَا يَعۡلَمُونَ﴿٤٤

44Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabatwara buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi.

وَأُمۡلِي لَهُمۡۚ إِنَّ كَيۡدِي مَتِينٌ﴿٤٥

45Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.

أَمۡ تَسۡـَٔلُهُمۡ أَجۡرٗا فَهُم مِّن مَّغۡرَمٖ مُّثۡقَلُونَ﴿٤٦

46Cyangwa (bibwira ko wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?

أَمۡ عِندَهُمُ ٱلۡغَيۡبُ فَهُمۡ يَكۡتُبُونَ﴿٤٧

47Ahubwo se bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba babishingiraho bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)?

فَٱصۡبِرۡ لِحُكۡمِ رَبِّكَ وَلَا تَكُن كَصَاحِبِ ٱلۡحُوتِ إِذۡ نَادَىٰ وَهُوَ مَكۡظُومٞ﴿٤٨

48Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi.

لَّوۡلَآ أَن تَدَٰرَكَهُۥ نِعۡمَةٞ مِّن رَّبِّهِۦ لَنُبِذَ بِٱلۡعَرَآءِ وَهُوَ مَذۡمُومٞ﴿٤٩

49Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi umugayo umuriho.

فَٱجۡتَبَٰهُ رَبُّهُۥ فَجَعَلَهُۥ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ﴿٥٠

50Nuko Nyagasani we aramutoranya, maze amushyira mu ntungane.

وَإِن يَكَادُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَيُزۡلِقُونَكَ بِأَبۡصَٰرِهِمۡ لَمَّا سَمِعُواْ ٱلذِّكۡرَ وَيَقُولُونَ إِنَّهُۥ لَمَجۡنُونٞ﴿٥١

51Kandi iyo abahakanye bumvise urwibutso (Qur’an), bakurebesha indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati “Rwose ni umusazi.”

وَمَا هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ﴿٥٢

52Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.

RELATED SURAHS