Ash-Shu'ara

الشعراء

The Poets227 ayahsMeccan

بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

طسٓمٓ﴿١

1Twaa Siin Miim.[1]

تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ﴿٢

2Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an).

لَعَلَّكَ بَٰخِعٞ نَّفۡسَكَ أَلَّا يَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ﴿٣

3Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe).

إِن نَّشَأۡ نُنَزِّلۡ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ ءَايَةٗ فَظَلَّتۡ أَعۡنَٰقُهُمۡ لَهَا خَٰضِعِينَ﴿٤

4Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora acyicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko nta we dushaka guhatira kwemera).

وَمَا يَأۡتِيهِم مِّن ذِكۡرٖ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ مُحۡدَثٍ إِلَّا كَانُواْ عَنۡهُ مُعۡرِضِينَ﴿٥

5Kandi nta rwibutso rushya ruturutse kuri (Allah) Nyirimpuhwe rubageraho ngo babure kurwirengagiza.

فَقَدۡ كَذَّبُواْ فَسَيَأۡتِيهِمۡ أَنۢبَٰٓؤُاْ مَا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ﴿٦

6Rwose barahakanye; bityo inkuru z’ibyo bakerensaga zizabageraho (bidatinze).

أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ كَمۡ أَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوۡجٖ كَرِيمٍ﴿٧

7Ese ntibitegereza uko isi twayimejejeho buri bwoko bwiza (bw’ibimera)?

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ﴿٨

8Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ﴿٩

9Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

وَإِذۡ نَادَىٰ رَبُّكَ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱئۡتِ ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ﴿١٠

10(Unibuke) ubwo Nyagasani wawe yahamagaraga Musa (akamubwira ati) “Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi”,

قَوۡمَ فِرۡعَوۡنَۚ أَلَا يَتَّقُونَ﴿١١

11Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) “Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo)?”

قَالَ رَبِّ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يُكَذِّبُونِ﴿١٢

12(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri ndatinya ko bazampinyura,

وَيَضِيقُ صَدۡرِي وَلَا يَنطَلِقُ لِسَانِي فَأَرۡسِلۡ إِلَىٰ هَٰرُونَ﴿١٣

13Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera intimba n’agahinda), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo nyoherereza Haruna (aze amfashe).”

وَلَهُمۡ عَلَيَّ ذَنۢبٞ فَأَخَافُ أَن يَقۡتُلُونِ﴿١٤

14“Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica.”

قَالَ كَلَّاۖ فَٱذۡهَبَا بِـَٔايَٰتِنَآۖ إِنَّا مَعَكُم مُّسۡتَمِعُونَ﴿١٥

15(Allah) aravuga ati “Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri tuzaba turi kumwe namwe twumva (ibizavugwa byose).”

فَأۡتِيَا فِرۡعَوۡنَ فَقُولَآ إِنَّا رَسُولُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿١٦

16Mwembi nimujye kwa Farawo mumubwire muti “Mu by’ukuri twe turi Intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose.”

أَنۡ أَرۡسِلۡ مَعَنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ﴿١٧

17(Adutumye) ngo “Rekura bene Isiraheli tubajyane.”

قَالَ أَلَمۡ نُرَبِّكَ فِينَا وَلِيدٗا وَلَبِثۡتَ فِينَا مِنۡ عُمُرِكَ سِنِينَ﴿١٨

18(Farawo) aravuga ati “Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe?”

وَفَعَلۡتَ فَعۡلَتَكَ ٱلَّتِي فَعَلۡتَ وَأَنتَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ﴿١٩

19Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mu ndashima (ineza twakugiriye)!”

قَالَ فَعَلۡتُهَآ إِذٗا وَأَنَا۠ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ﴿٢٠

20(Musa) aravuga ati “Nagikoze ubwo nari mu bayobye”,

فَفَرَرۡتُ مِنكُمۡ لَمَّا خِفۡتُكُمۡ فَوَهَبَ لِي رَبِّي حُكۡمٗا وَجَعَلَنِي مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ﴿٢١

21“Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze).

وَتِلۡكَ نِعۡمَةٞ تَمُنُّهَا عَلَيَّ أَنۡ عَبَّدتَّ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ﴿٢٢

22Ese ibyo (kundera) ni yo neza uncyurira kandi waragize bene Isiraheli abacakara?”

قَالَ فِرۡعَوۡنُ وَمَا رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿٢٣

23Farawo aravuga ati “Ese Nyagasani w’ibiremwa byose ni nde?”

قَالَ رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُم مُّوقِنِينَ﴿٢٤

24(Musa) aravuga ati “Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari We wabiremye ngaho nimumwemere).”

قَالَ لِمَنۡ حَوۡلَهُۥٓ أَلَا تَسۡتَمِعُونَ﴿٢٥

25(Farawo) abwira abamukikije ati “Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga)?”

قَالَ رَبُّكُمۡ وَرَبُّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ﴿٢٦

26(Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu!”

قَالَ إِنَّ رَسُولَكُمُ ٱلَّذِيٓ أُرۡسِلَ إِلَيۡكُمۡ لَمَجۡنُونٞ﴿٢٧

27(Farawo) aravuga ati “Mu by’ukuri, iyi ntumwa yanyu yabatumweho ni umusazi!”

قَالَ رَبُّ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُمۡ تَعۡقِلُونَ﴿٢٨

28(Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, (ibyo ni ibyatuma mumwemera) niba mufite ubwenge.”

قَالَ لَئِنِ ٱتَّخَذۡتَ إِلَٰهًا غَيۡرِي لَأَجۡعَلَنَّكَ مِنَ ٱلۡمَسۡجُونِينَ﴿٢٩

29(Farawo) aravuga ati “Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe.”

قَالَ أَوَلَوۡ جِئۡتُكَ بِشَيۡءٖ مُّبِينٖ﴿٣٠

30(Musa) aravuga ati “Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye)?”

قَالَ فَأۡتِ بِهِۦٓ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ﴿٣١

31(Farawo) aravuga ati “Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri.”

فَأَلۡقَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ ثُعۡبَانٞ مُّبِينٞ﴿٣٢

32Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, maze ihinduka inzoka igaragara.

وَنَزَعَ يَدَهُۥ فَإِذَا هِيَ بَيۡضَآءُ لِلنَّٰظِرِينَ﴿٣٣

33Anavana ukuboko kwe (mu kwaha), kuza kwererana kugaragarira abareba.

قَالَ لِلۡمَلَإِ حَوۡلَهُۥٓ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٌ عَلِيمٞ﴿٣٤

34(Farawo) abwira ibyegera bye ati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga;

يُرِيدُ أَن يُخۡرِجَكُم مِّنۡ أَرۡضِكُم بِسِحۡرِهِۦ فَمَاذَا تَأۡمُرُونَ﴿٣٥

35Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu akoresheje uburozi bwe. Murabivugaho iki?”

قَالُوٓاْ أَرۡجِهۡ وَأَخَاهُ وَٱبۡعَثۡ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ﴿٣٦

36Baravuga bati “Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya abantu mu mijyi;

يَأۡتُوكَ بِكُلِّ سَحَّارٍ عَلِيمٖ﴿٣٧

37Bakuzanire buri murozi wese w’umuhanga.”

فَجُمِعَ ٱلسَّحَرَةُ لِمِيقَٰتِ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ﴿٣٨

38Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe[1] (byo guhura na Musa).

وَقِيلَ لِلنَّاسِ هَلۡ أَنتُم مُّجۡتَمِعُونَ﴿٣٩

39Maze abantu barabwirwa bati “Ese muraza mu iteraniro?”

لَعَلَّنَا نَتَّبِعُ ٱلسَّحَرَةَ إِن كَانُواْ هُمُ ٱلۡغَٰلِبِينَ﴿٤٠

40“Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze.

فَلَمَّا جَآءَ ٱلسَّحَرَةُ قَالُواْ لِفِرۡعَوۡنَ أَئِنَّ لَنَا لَأَجۡرًا إِن كُنَّا نَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبِينَ﴿٤١

41Nuko abarozi baje, babwira Farawo bati “Ese hari igihembo tubona nituramuka dutsinze?”

قَالَ نَعَمۡ وَإِنَّكُمۡ إِذٗا لَّمِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ﴿٤٢

42(Farawo) aravuga ati “Yego! Kandi mu by’ukuri muraba mu byegera (byanjye).”

قَالَ لَهُم مُّوسَىٰٓ أَلۡقُواْ مَآ أَنتُم مُّلۡقُونَ﴿٤٣

43Musa arababwira ati “Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu)!”

فَأَلۡقَوۡاْ حِبَالَهُمۡ وَعِصِيَّهُمۡ وَقَالُواْ بِعِزَّةِ فِرۡعَوۡنَ إِنَّا لَنَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبُونَ﴿٤٤

44Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati “Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda.”

فَأَلۡقَىٰ مُوسَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ تَلۡقَفُ مَا يَأۡفِكُونَ﴿٤٥

45Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba.

فَأُلۡقِيَ ٱلسَّحَرَةُ سَٰجِدِينَ﴿٤٦

46Nuko abarozi bitura hasi bubamye,

قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿٤٧

47Bavuga bati “Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose,”

رَبِّ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ﴿٤٨

48“Nyagasani wa Musa na Haruna.”

قَالَ ءَامَنتُمۡ لَهُۥ قَبۡلَ أَنۡ ءَاذَنَ لَكُمۡۖ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِي عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحۡرَ فَلَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَۚ لَأُقَطِّعَنَّ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَرۡجُلَكُم مِّنۡ خِلَٰفٖ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمۡ أَجۡمَعِينَ﴿٤٩

49(Farawo) aravuga ati “Mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira. Mu by’ukuri (Musa) ni umukuru wanyu wabigishije uburozi. Rwose muraza kumenya (icyo nza kubakorera)! Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese.”

قَالُواْ لَا ضَيۡرَۖ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا مُنقَلِبُونَ﴿٥٠

50Baravuga bati “Nta cyo bitwaye! Mu by’ukuri tuzasubira kwa Nyagasani wacu.”

إِنَّا نَطۡمَعُ أَن يَغۡفِرَ لَنَا رَبُّنَا خَطَٰيَٰنَآ أَن كُنَّآ أَوَّلَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ﴿٥١

51Mu by’ukuri twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubaye aba mbere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa).

۞ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَسۡرِ بِعِبَادِيٓ إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ﴿٥٢

52Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) “Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze).”

فَأَرۡسَلَ فِرۡعَوۡنُ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ﴿٥٣

53Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira).

إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَشِرۡذِمَةٞ قَلِيلُونَ﴿٥٤

54(Farawo arababwira ati) “Mu by’ukuri bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake.”

وَإِنَّهُمۡ لَنَا لَغَآئِظُونَ﴿٥٥

55“Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabibahereye uburenganzira).”

وَإِنَّا لَجَمِيعٌ حَٰذِرُونَ﴿٥٦

56“Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana na bo).”

فَأَخۡرَجۡنَٰهُم مِّن جَنَّٰتٖ وَعُيُونٖ﴿٥٧

57Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu cye kirimo) ubusitani n’imigezi,

وَكُنُوزٖ وَمَقَامٖ كَرِيمٖ﴿٥٨

58(Tubakura) mu mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye,

كَذَٰلِكَۖ وَأَوۡرَثۡنَٰهَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ﴿٥٩

59Uko (kubasohora mu byabo) ni ko twabizunguje bene Isiraheli.

فَأَتۡبَعُوهُم مُّشۡرِقِينَ﴿٦٠

60Maze (Farawo n’ingabo ze) barabakurikira mu gitondo izuba rirashe (kugira ngo babice).

فَلَمَّا تَرَٰٓءَا ٱلۡجَمۡعَانِ قَالَ أَصۡحَٰبُ مُوسَىٰٓ إِنَّا لَمُدۡرَكُونَ﴿٦١

61Nuko ubwo amatsinda yombi yarebanaga, abantu ba Musa baravuga bati “Mu by’ukuri batugezeho!”

قَالَ كَلَّآۖ إِنَّ مَعِيَ رَبِّي سَيَهۡدِينِ﴿٦٢

62(Musa) aravuga ati “Si ko bimeze! Mu by’ukuri ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora.”

فَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱضۡرِب بِّعَصَاكَ ٱلۡبَحۡرَۖ فَٱنفَلَقَ فَكَانَ كُلُّ فِرۡقٖ كَٱلطَّوۡدِ ٱلۡعَظِيمِ﴿٦٣

63Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane.”

وَأَزۡلَفۡنَا ثَمَّ ٱلۡأٓخَرِينَ﴿٦٤

64Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (na bo bakurikira iyo nzira).

وَأَنجَيۡنَا مُوسَىٰ وَمَن مَّعَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ﴿٦٥

65Nuko turokora Musa n’abari kumwe na we bose.

ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ﴿٦٦

66Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha.

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ﴿٦٧

67Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera.

وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ﴿٦٨

68Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

وَٱتۡلُ عَلَيۡهِمۡ نَبَأَ إِبۡرَٰهِيمَ﴿٦٩

69(Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu.

إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَا تَعۡبُدُونَ﴿٧٠

70Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ese ibi ni ibiki musenga?”

قَالُواْ نَعۡبُدُ أَصۡنَامٗا فَنَظَلُّ لَهَا عَٰكِفِينَ﴿٧١

71Baravuga bati “Tugaragira ibishusho kandi tuzahora tubisenga.”

قَالَ هَلۡ يَسۡمَعُونَكُمۡ إِذۡ تَدۡعُونَ﴿٧٢

72(Ibrahimu) aravuga ati “Ese iyo mubisabye birabumva?”

أَوۡ يَنفَعُونَكُمۡ أَوۡ يَضُرُّونَ﴿٧٣

73“Cyangwa hari icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”

قَالُواْ بَلۡ وَجَدۡنَآ ءَابَآءَنَا كَذَٰلِكَ يَفۡعَلُونَ﴿٧٤

74Baravuga bati “(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo.”

قَالَ أَفَرَءَيۡتُم مَّا كُنتُمۡ تَعۡبُدُونَ﴿٧٥

75(Ibrahimu) aravuga ati “Ese ntimutekereza ku byo musenga?”

أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُمُ ٱلۡأَقۡدَمُونَ﴿٧٦

76“Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere?”

فَإِنَّهُمۡ عَدُوّٞ لِّيٓ إِلَّا رَبَّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿٧٧

77“Mu by’ukuri ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose.”

ٱلَّذِي خَلَقَنِي فَهُوَ يَهۡدِينِ﴿٧٨

78“We wandemye akaba ari na We unyobora.”

وَٱلَّذِي هُوَ يُطۡعِمُنِي وَيَسۡقِينِ﴿٧٩

79“Ni na We umpa icyo kurya n’icyo kunywa.”

وَإِذَا مَرِضۡتُ فَهُوَ يَشۡفِينِ﴿٨٠

80“N’iyo ndwaye ni We unkiza.”

وَٱلَّذِي يُمِيتُنِي ثُمَّ يُحۡيِينِ﴿٨١

81“Ni na We uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka).

وَٱلَّذِيٓ أَطۡمَعُ أَن يَغۡفِرَ لِي خَطِيٓـَٔتِي يَوۡمَ ٱلدِّينِ﴿٨٢

82Kandi ni We niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka.

رَبِّ هَبۡ لِي حُكۡمٗا وَأَلۡحِقۡنِي بِٱلصَّٰلِحِينَ﴿٨٣

83Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane.

وَٱجۡعَل لِّي لِسَانَ صِدۡقٖ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ﴿٨٤

84Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma.

وَٱجۡعَلۡنِي مِن وَرَثَةِ جَنَّةِ ٱلنَّعِيمِ﴿٨٥

85Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema.

وَٱغۡفِرۡ لِأَبِيٓ إِنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ﴿٨٦

86Unababarire data kuko mu by’ukuri ari mu bayobye.

وَلَا تُخۡزِنِي يَوۡمَ يُبۡعَثُونَ﴿٨٧

87Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa.

يَوۡمَ لَا يَنفَعُ مَالٞ وَلَا بَنُونَ﴿٨٨

88Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo).

إِلَّا مَنۡ أَتَى ٱللَّهَ بِقَلۡبٖ سَلِيمٖ﴿٨٩

89Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana).

وَأُزۡلِفَتِ ٱلۡجَنَّةُ لِلۡمُتَّقِينَ﴿٩٠

90Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah.

وَبُرِّزَتِ ٱلۡجَحِيمُ لِلۡغَاوِينَ﴿٩١

91N’umuriro uzagaragarizwa abayobye (ba nyamujya iyo bijya).

وَقِيلَ لَهُمۡ أَيۡنَ مَا كُنتُمۡ تَعۡبُدُونَ﴿٩٢

92Nuko babwirwe bati “Ibyo mwajyaga musenga biri he?

مِن دُونِ ٱللَّهِ هَلۡ يَنصُرُونَكُمۡ أَوۡ يَنتَصِرُونَ﴿٩٣

93“Bitari Allah? Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo?”

فَكُبۡكِبُواْ فِيهَا هُمۡ وَٱلۡغَاوُۥنَ﴿٩٤

94Maze bo ndetse n’abayobye bajugunywemo (mu muriro) bacuramye.

وَجُنُودُ إِبۡلِيسَ أَجۡمَعُونَ﴿٩٥

95Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose.

قَالُواْ وَهُمۡ فِيهَا يَخۡتَصِمُونَ﴿٩٦

96Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati,

تَٱللَّهِ إِن كُنَّا لَفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ﴿٩٧

97“Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga).”

إِذۡ نُسَوِّيكُم بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿٩٨

98Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose.

وَمَآ أَضَلَّنَآ إِلَّا ٱلۡمُجۡرِمُونَ﴿٩٩

99Kandi nta bandi batuyobeje batari inkozi z’ibibi.

فَمَا لَنَا مِن شَٰفِعِينَ﴿١٠٠

100None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano).

وَلَا صَدِيقٍ حَمِيمٖ﴿١٠١

101Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe).

فَلَوۡ أَنَّ لَنَا كَرَّةٗ فَنَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ﴿١٠٢

102Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira ku isi maze ngo tube mu bemeramana.

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ﴿١٠٣

103Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ﴿١٠٤

104Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

كَذَّبَتۡ قَوۡمُ نُوحٍ ٱلۡمُرۡسَلِينَ﴿١٠٥

105Abantu ba Nuhu bahakanye Intumwa.

إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ نُوحٌ أَلَا تَتَّقُونَ﴿١٠٦

106Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati “Ese ntimugandukira Allah?”

إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ﴿١٠٧

107“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ﴿١٠٨

108“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿١٠٩

109“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ﴿١١٠

110“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

۞ قَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ لَكَ وَٱتَّبَعَكَ ٱلۡأَرۡذَلُونَ﴿١١١

111Baravuga bati “Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse?”

قَالَ وَمَا عِلۡمِي بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ﴿١١٢

112(Nuhu) aravuga ati “Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa)”

إِنۡ حِسَابُهُمۡ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّيۖ لَوۡ تَشۡعُرُونَ﴿١١٣

113Ibarura ryabo rireba Nyagasani wanjye, iyaba mwari mubizi!

وَمَآ أَنَا۠ بِطَارِدِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ﴿١١٤

114Kandi njye sinshobora kwirukana abemeramana.

إِنۡ أَنَا۠ إِلَّا نَذِيرٞ مُّبِينٞ﴿١١٥

115Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara.

قَالُواْ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ يَٰنُوحُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمَرۡجُومِينَ﴿١١٦

116Baravuga bati “Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mu bazaterwa amabuye (kugeza upfuye).”

قَالَ رَبِّ إِنَّ قَوۡمِي كَذَّبُونِ﴿١١٧

117(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri abantu banjye barampakanye”,

فَٱفۡتَحۡ بَيۡنِي وَبَيۡنَهُمۡ فَتۡحٗا وَنَجِّنِي وَمَن مَّعِيَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ﴿١١٨

118“Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemeramana turi kumwe.”

فَأَنجَيۡنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ فِي ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ﴿١١٩

119Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo).

ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا بَعۡدُ ٱلۡبَاقِينَ﴿١٢٠

120Maze nyuma tworeka abasigaye (abahakanye).

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ﴿١٢١

121Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera.

وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ﴿١٢٢

122Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

كَذَّبَتۡ عَادٌ ٱلۡمُرۡسَلِينَ﴿١٢٣

123Aba Adi (na bo) bahinyuye Intumwa.

إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ هُودٌ أَلَا تَتَّقُونَ﴿١٢٤

124Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”

إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ﴿١٢٥

125“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ﴿١٢٦

126“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿١٢٧

127“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

أَتَبۡنُونَ بِكُلِّ رِيعٍ ءَايَةٗ تَعۡبَثُونَ﴿١٢٨

128Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho)?

وَتَتَّخِذُونَ مَصَانِعَ لَعَلَّكُمۡ تَخۡلُدُونَ﴿١٢٩

129Mukanubaka ingoro z’imitamenwa nk’aho muzazibamo ubuziraherezo?

وَإِذَا بَطَشۡتُم بَطَشۡتُمۡ جَبَّارِينَ﴿١٣٠

130N’iyo mugabye igitero (ku wo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe.

فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ﴿١٣١

131“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

وَٱتَّقُواْ ٱلَّذِيٓ أَمَدَّكُم بِمَا تَعۡلَمُونَ﴿١٣٢

132Kandi mugandukire uwabahaye inema (zose) muzi.

أَمَدَّكُم بِأَنۡعَٰمٖ وَبَنِينَ﴿١٣٣

133Yabahaye amatungo n’urubyaro,

وَجَنَّٰتٖ وَعُيُونٍ﴿١٣٤

134(Anabaha) imirima n’imigezi.

إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ﴿١٣٥

135(Hudu aravuga ati) “Mu by’ukuri ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye.”

قَالُواْ سَوَآءٌ عَلَيۡنَآ أَوَعَظۡتَ أَمۡ لَمۡ تَكُن مِّنَ ٱلۡوَٰعِظِينَ﴿١٣٦

136Baravuga bati “Watwigisha utatwigisha byose ni kimwe kuri twe (ntidushobora kukwemera).”

إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا خُلُقُ ٱلۡأَوَّلِينَ﴿١٣٧

137Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere (gakondo) y’abo hambere.

وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ﴿١٣٨

138Kandi ntituzahanwa (nk’uko ubivuga).

فَكَذَّبُوهُ فَأَهۡلَكۡنَٰهُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ﴿١٣٩

139Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ﴿١٤٠

140Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.

كَذَّبَتۡ ثَمُودُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ﴿١٤١

141Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (na bo) bahinyuye Intumwa.

إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ صَٰلِحٌ أَلَا تَتَّقُونَ﴿١٤٢

142Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”

إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ﴿١٤٣

143“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ﴿١٤٤

144“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿١٤٥

145“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

أَتُتۡرَكُونَ فِي مَا هَٰهُنَآ ءَامِنِينَ﴿١٤٦

146“Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa)?”

فِي جَنَّٰتٖ وَعُيُونٖ﴿١٤٧

147“Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba),”

وَزُرُوعٖ وَنَخۡلٖ طَلۡعُهَا هَضِيمٞ﴿١٤٨

148“No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye?”

وَتَنۡحِتُونَ مِنَ ٱلۡجِبَالِ بُيُوتٗا فَٰرِهِينَ﴿١٤٩

149“Kandi muhanga amazu mu misozi mu buryo bwa gihanga.”

فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ﴿١٥٠

150“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

وَلَا تُطِيعُوٓاْ أَمۡرَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ﴿١٥١

151“Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi.”

ٱلَّذِينَ يُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا يُصۡلِحُونَ﴿١٥٢

152“Ba bandi bakora ubwononnyi ku isi kandi ntibagire ibyo batunganya.”

قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلۡمُسَحَّرِينَ﴿١٥٣

153Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe!”

مَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا فَأۡتِ بِـَٔايَةٍ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ﴿١٥٤

154“Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nkatwe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri Intumwa) niba koko uri mu banyakuri!”

قَالَ هَٰذِهِۦ نَاقَةٞ لَّهَا شِرۡبٞ وَلَكُمۡ شِرۡبُ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ﴿١٥٥

155(Swalehe) aravuga ati “Dore iyi ngamiya y’ishashi, izajya inywa amazi umunsi umwe namwe munywe ku wundi munsi uzwi.”

وَلَا تَمَسُّوهَا بِسُوٓءٖ فَيَأۡخُذَكُمۡ عَذَابُ يَوۡمٍ عَظِيمٖ﴿١٥٦

156“Kandi muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye.”

فَعَقَرُوهَا فَأَصۡبَحُواْ نَٰدِمِينَ﴿١٥٧

157Ariko barayishe maze basigara bicuza

فَأَخَذَهُمُ ٱلۡعَذَابُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ﴿١٥٨

158Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ﴿١٥٩

159Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

كَذَّبَتۡ قَوۡمُ لُوطٍ ٱلۡمُرۡسَلِينَ﴿١٦٠

160Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye Intumwa (zaboherejweho).

إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ لُوطٌ أَلَا تَتَّقُونَ﴿١٦١

161Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”

إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ﴿١٦٢

162“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ﴿١٦٣

163“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿١٦٤

164“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

أَتَأۡتُونَ ٱلذُّكۡرَانَ مِنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿١٦٥

165“Kuki muhitamo kuryamana n’abantu b’igitsinagabo (nkamwe),”

وَتَذَرُونَ مَا خَلَقَ لَكُمۡ رَبُّكُم مِّنۡ أَزۡوَٰجِكُمۚ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٌ عَادُونَ﴿١٦٦

166“Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah).”

قَالُواْ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ يَٰلُوطُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُخۡرَجِينَ﴿١٦٧

167Baravuga bati “Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba mu bazirukanwa (mu gihugu cyacu)!”

قَالَ إِنِّي لِعَمَلِكُم مِّنَ ٱلۡقَالِينَ﴿١٦٨

168(Lutwi) aravuga ati “Mu by’ukuri ibyo mukora ndabyanga cyane.”

رَبِّ نَجِّنِي وَأَهۡلِي مِمَّا يَعۡمَلُونَ﴿١٦٩

169(Lutwi aravuga ati) “Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye (uturinde) ibyo bakora.”

فَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ﴿١٧٠

170Nuko tumurokorana n’umuryango we wose,

إِلَّا عَجُوزٗا فِي ٱلۡغَٰبِرِينَ﴿١٧١

171Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse.

ثُمَّ دَمَّرۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ﴿١٧٢

172Hanyuma turimbura abasigaye bose;

وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهِم مَّطَرٗاۖ فَسَآءَ مَطَرُ ٱلۡمُنذَرِينَ﴿١٧٣

173Nuko tubanyagiza imvura (y’amabuye); iba imvura mbi ku baburiwe (ntibumve).

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ﴿١٧٤

174Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ﴿١٧٥

175Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

كَذَّبَ أَصۡحَٰبُ لۡـَٔيۡكَةِ ٱلۡمُرۡسَلِينَ﴿١٧٦

176Abantu bari batuye Ayikati (na bo) bahinyuye Intumwa.

إِذۡ قَالَ لَهُمۡ شُعَيۡبٌ أَلَا تَتَّقُونَ﴿١٧٧

177Ubwo Shuwayibu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”

إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ﴿١٧٨

178“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ﴿١٧٩

179“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿١٨٠

180“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

۞ أَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ وَلَا تَكُونُواْ مِنَ ٱلۡمُخۡسِرِينَ﴿١٨١

181“Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo.”

وَزِنُواْ بِٱلۡقِسۡطَاسِ ٱلۡمُسۡتَقِيمِ﴿١٨٢

182“Kandi mujye mupimisha iminzani itunganye.”

وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ﴿١٨٣

183“Ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.”

وَٱتَّقُواْ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ وَٱلۡجِبِلَّةَ ٱلۡأَوَّلِينَ﴿١٨٤

184“Munatinye uwabaremye, mwe n’ababayeho mbere (yanyu).”

قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلۡمُسَحَّرِينَ﴿١٨٥

185Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe!”

وَمَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا وَإِن نَّظُنُّكَ لَمِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ﴿١٨٦

186Wowe nta kindi uri cyo, usibye kuba uri umuntu nkatwe. Kandi tunakeka ko uri umunyabinyoma.

فَأَسۡقِطۡ عَلَيۡنَا كِسَفٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ﴿١٨٧

187(Baravuga bati) “Ngaho tugusheho ikirere ibice bice niba koko uri umwe mu banyakuri!”

قَالَ رَبِّيٓ أَعۡلَمُ بِمَا تَعۡمَلُونَ﴿١٨٨

188(Shuwayibu) aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza ibyo mukora.”

فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَهُمۡ عَذَابُ يَوۡمِ ٱلظُّلَّةِۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٍ﴿١٨٩

189Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucucucu[1] Mu by’ukuri byari ibihano by’umunsi uhambaye.

إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ﴿١٩٠

190Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ﴿١٩١

191Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

وَإِنَّهُۥ لَتَنزِيلُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ﴿١٩٢

192Kandi mu by’ukuri iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose),

نَزَلَ بِهِ ٱلرُّوحُ ٱلۡأَمِينُ﴿١٩٣

193Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli)],

عَلَىٰ قَلۡبِكَ لِتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُنذِرِينَ﴿١٩٤

194(Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira,

بِلِسَانٍ عَرَبِيّٖ مُّبِينٖ﴿١٩٥

195(Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse.

وَإِنَّهُۥ لَفِي زُبُرِ ٱلۡأَوَّلِينَ﴿١٩٦

196Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo byahishuriwe Intumwa zo hambere.

أَوَلَمۡ يَكُن لَّهُمۡ ءَايَةً أَن يَعۡلَمَهُۥ عُلَمَٰٓؤُاْ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ﴿١٩٧

197Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu)?

وَلَوۡ نَزَّلۡنَٰهُ عَلَىٰ بَعۡضِ ٱلۡأَعۡجَمِينَ﴿١٩٨

198N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu,

فَقَرَأَهُۥ عَلَيۡهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ مُؤۡمِنِينَ﴿١٩٩

199Maze akayibasomera, ntibari kuyemera.

كَذَٰلِكَ سَلَكۡنَٰهُ فِي قُلُوبِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ﴿٢٠٠

200Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an).

لَا يُؤۡمِنُونَ بِهِۦ حَتَّىٰ يَرَوُاْ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ﴿٢٠١

201Ntibazigera bayemera kugeza igihe bazabonera ibihano bibabaza,

فَيَأۡتِيَهُم بَغۡتَةٗ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ﴿٢٠٢

202Bikabageraho bibatunguye, batabizi.

فَيَقُولُواْ هَلۡ نَحۡنُ مُنظَرُونَ﴿٢٠٣

203Maze bakavuga bati “Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze)?”

أَفَبِعَذَابِنَا يَسۡتَعۡجِلُونَ﴿٢٠٤

204Ubu koko ibihano byacu (ni byo) basaba ko byihutishwa?

أَفَرَءَيۡتَ إِن مَّتَّعۡنَٰهُمۡ سِنِينَ﴿٢٠٥

205Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire,

ثُمَّ جَآءَهُم مَّا كَانُواْ يُوعَدُونَ﴿٢٠٦

206Hanyuma bakagerwaho n’ibyo basezeranyijwe (ibihano),

مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يُمَتَّعُونَ﴿٢٠٧

207Ibyo bahawe ngo babyinezezemo ntibyagira icyo bibamarira.

وَمَآ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةٍ إِلَّا لَهَا مُنذِرُونَ﴿٢٠٨

208Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi

ذِكۡرَىٰ وَمَا كُنَّا ظَٰلِمِينَ﴿٢٠٩

209(Twohereje) ngo bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije).

وَمَا تَنَزَّلَتۡ بِهِ ٱلشَّيَٰطِينُ﴿٢١٠

210Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an),

وَمَا يَنۢبَغِي لَهُمۡ وَمَا يَسۡتَطِيعُونَ﴿٢١١

211Nta n’ubwo abikwiye ndetse ntiyanabishobora!

إِنَّهُمۡ عَنِ ٱلسَّمۡعِ لَمَعۡزُولُونَ﴿٢١٢

212Mu by’ukuri ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru).

فَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُعَذَّبِينَ﴿٢١٣

213Bityo (uramenye) ntuzabangikanye Allah n’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa.

وَأَنذِرۡ عَشِيرَتَكَ ٱلۡأَقۡرَبِينَ﴿٢١٤

214Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe.

وَٱخۡفِضۡ جَنَاحَكَ لِمَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ﴿٢١٥

215Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse.

فَإِنۡ عَصَوۡكَ فَقُلۡ إِنِّي بَرِيٓءٞ مِّمَّا تَعۡمَلُونَ﴿٢١٦

216Ariko nibaramuka bakwigometseho, uzababwire uti “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n’ibyo mukora.”

وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱلۡعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ﴿٢١٧

217Kandi ujye uniringira (Allah), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

ٱلَّذِي يَرَىٰكَ حِينَ تَقُومُ﴿٢١٨

218We ukureba igihe ubyutse gukora iswala (mu gicuku),

وَتَقَلُّبَكَ فِي ٱلسَّٰجِدِينَ﴿٢١٩

219Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abubama.

إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ﴿٢٢٠

220Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

هَلۡ أُنَبِّئُكُمۡ عَلَىٰ مَن تَنَزَّلُ ٱلشَّيَٰطِينُ﴿٢٢١

221Ese (mwa bantu mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho?

تَنَزَّلُ عَلَىٰ كُلِّ أَفَّاكٍ أَثِيمٖ﴿٢٢٢

222Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha,

يُلۡقُونَ ٱلسَّمۡعَ وَأَكۡثَرُهُمۡ كَٰذِبُونَ﴿٢٢٣

223Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma.[1]

وَٱلشُّعَرَآءُ يَتَّبِعُهُمُ ٱلۡغَاوُۥنَ﴿٢٢٤

224Naho abasizi bakurikirwa n’abayobye.[1]

أَلَمۡ تَرَ أَنَّهُمۡ فِي كُلِّ وَادٖ يَهِيمُونَ﴿٢٢٥

225Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebya?

وَأَنَّهُمۡ يَقُولُونَ مَا لَا يَفۡعَلُونَ﴿٢٢٦

226Kandi ko mu by’ukuri bavuga ibyo badakora?

إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَذَكَرُواْ ٱللَّهَ كَثِيرٗا وَٱنتَصَرُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا ظُلِمُواْۗ وَسَيَعۡلَمُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَيَّ مُنقَلَبٖ يَنقَلِبُونَ﴿٢٢٧

227Usibye gusa ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo.

RELATED SURAHS