التكاثر
The Rivalry in Worldly Increase • 8 ayahs • Meccan
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
1Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi,
2Kugeza ubwo mugeze mu mva,
3Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe).
4Oya na none! Bidatinze muzamenya.
5Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi).
6Mu by’ukuri muzabona umuriro wa Jahiim!
7Rwose muzawibonera imbonankubone.
8Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi).